Digiqole ad

Kwisabira ko Itegekonshinga rihinduka nayo ni Demokarasi – Mushikiwabo

 Kwisabira ko Itegekonshinga rihinduka nayo ni Demokarasi  – Mushikiwabo

Ba Minisitiri Kalaba na Mushikiwabo kuri iki cyumweru

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki cyumweru ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yari kumwe n’uwa Zambia, Harry Kalaba, abanyamakuru babajije Hon Mushikiwabo icyo avuga ku biherutse gutangazwa n’umwe mu bayobozi ba Amerika ku uguhindura itegeko nshinga bisabwa na bamwe mu banyarwanda. Minisitiri Mushikiwabo yasubije ko ababisaba bafite impamvu kandi ifite ishingiro kuko Perezida Kagame babisabira ari umuntu nawe abona utasimburwa ubu.

Ba Minisitiri Kalaba na Mushikiwabo kuri iki cyumweru
Ba Minisitiri Kalaba na Mushikiwabo kuri iki cyumweru

Muri iki kiganiro Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda na Zambia biri hafi gusinya amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha, ndetse ko mu by’ubukungu u Rwanda rushobora cyane gukorana na Zambia ikungahaye ku isima (ciment) n’isukari bashobora gushora mu Rwanda nk’uko byashimangiwe na Harry Kalaba wo ku ruhande rwa Zambia.

Abanyamakuru babajije Minisitiri Mushikiwabo icyo avuga ku biherutse gutangazwa n’umuyobozi mu bubanyi n’amahanga bwa Leta muri Amerika wavuze aganisha ku kuba Leta yabo idashyigikiye ko itegeko nshinga ry’u Rwanda rihinduka.

Asubiza agira ati “Ikibazo cya kamarampaka ku bijyanye na manda ya gatatu, iya kane, iya gatanu cyangwa iya gatandatu,… bwa mbere ugomba kumva uburyo uriya muntu yavuze ibyo atekereza mu itangazamakuru.

Ni igisubizo cy’umuntu… umunyamakuru… si mbizi…ariko ni umuntu w’umuyobozi muri America wasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru, ni ‘details’ zidafite umumaro.

Amerika ni umufatanyabikorwa w’agaciro gakomeye ku Rwanda, America ishobora kuvuga icyo ishaka ku bintu bitandukanye birebana n’u Rwanda byaba ari ibijyanye n’Itegeko Nshinga, ibijyanye n’ubukungu cyangwa ibindi.

Ku bijyanye no guhindura itegeko nshinga, birasobanutse ko buri mwanzuro ujyanye n’impinduka ku Itegeko Nshinga uzafatwa n’Abanyarwanda. Ni ukuvuga ko buri wese yemerewe kujya mu mpaka agatanga ibitekerezo bye, ariko nyuma ni abaturage bazafata umwanzuro kuri manda ya gatatu no ku guhindura Itegeko Nshinga.

Amerika ni umufatanyabokorwa ukomeye, ariko ntibakwiye kwitirinya ‘Demokarasi’ n’ingingo runaka yo mu Itegeko Nshinga, kandi iri mu buryo abaturage b’Abanyarwanda bumva bashaka kuyoborwamo.

Ingingo ya kabiri y’itegeko nshinga, ivuga ko imitegekere y’Abanyarwanda igenwa nabo. Ni ibiganiro mpaka byatangiye n’ubu bigikomeza hirya no hino mu gihugu, ndetse mu Nteko yacu bavuze ko mu minsi mike bazaha agaciro ibitekerezo by’Abanyarwanda benshi bashaka impinduka ku itegeko nshinga, kuri jyewe nk’Umuvugizi wa Leta birakwiye ko Abanyarwanda aribo bazafata umwanzuro.”

 

Nta wundi muntu uri mu gihugu wasimbura Kagame?

Icyo na cyo ni ikibazo cy’amatsiko umunyamakuru yabajije Louise Mushikiwabo, ahanini agamije kumenya impamvu ari ngombwa guhindura Itegeko Nshinga.

Mu gusubiza iki kibazo Louise Mushikiwabo yagize ati “Umva, Paul Kagame arenze kuba Perezida muri iki gihugu. Ni umuntu amateka y’u Rwanda yatumye arenga kuba umuntu utorerwa kuyobora igihugu mu gihe runaka kizwi, ibyo biragaragara.

Ntekereza ko bidakwiye kugira ingengabitekerezo imwe, by’umwihariko uburyo bwo kubonamo ibintu mu murongo wa politiki butandukanye n’uko tubitekereza.

Ntekereza ko icy’ingenzi ari umuntu (Kagame) wakoze ibintu bikomeye muri iki gihugu ni na yo mpamvu Abanyarwanda benshi bagira bati ‘Itegeko Nshinga ni iryacu, nitwe twarishyizeho, dufite uburenganzira bwo kurihindura, kandi ntekereza ko na yo ari Demokarasi kureka abaturage bakifatira umwanzuro.

Ibyo bivuga, kutima agaciro ibitekerezo by’abandi.

Dutegereje ibyo biganiro mpaka bigikomeza, navuga ko hakibura imyaka ibiri ngo amatora abe, ariko impaka ku kintu gikomeye ni ingenzi kuri buri wese.

Gusa ndavugisha ukuri kose kandi ku bunararibonye mfite ko Paul Kagame mbere na mbere ari umuntu udasanzwe, ni Perezida wayoboye iki gihugu ku buryo abaturage bavuga bati ‘ni we muntu twiyumvamo (notre choix).

Uretse kuba ari we bahisemo, ibyo biri mu maboko y’Inteko Nshingamategeko, gusa na Perezida ubwe yabibwiye abanyamakuru ko ashyigikiye abari ku ruhande rw’uko yavaho, gusa ibizaba muri iki gihugu bizaterwa n’ibyo abenshi mu Banyarwanda bazahitamo.”

Iki kiganiro yari ayoboranyemo na Minisitiri Harry Kalaba wa Zambia, cyasojwe impande zombi zemeranyijwe kuzongera guhura vuba ngo zinoze ibyifuzo byo gukorana hagati y’u Rwanda na Zambia mu bijyanye n’ubukungu ndetse n’ubutabera.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

28 Comments

  • NTAWUVUGANA INDYA (ibiryo)) MUKANWA! Ahobogukura kwiyontebe yubu ministre, wocutangura kuvuga amakosa yiwe yose abantu abakifata kumunwa. Warugerageje kumutera amashurwe, ariko amategeko nakurikizwe mureke guhenda abanyagihugu muhonyanga amategeko kandi muvuga kwariyo muhagarariye, haribeshi bashoboye bomusubirira bagakora nibirengeye, bareke nabo bakorere igihugu kuko nuburenganzira bwabo. Ikindi nuko nivyoyakoze ntiyabikoze wenyene nawe abikesha abandi. Vyongeye Ntiyakoze ivyiza gusa, nicogituma ivyamunaniye abandi bashoboye kubikora, bagakosora amakosa yakoze.
    Ikindi ntibisigurako umuntu aretse kuba president kwadasubira gukorera igihugu. Dukeneye imboneza zidahahamira amaronko, zidafise ningeso mbi yokumira kubutegetsi.

    • banza ucyemure ibyiwanyu sha

    • Ariko uyu MURUNDI NAWE!! Mwabanje mugakemura ibyiwanyu ko nabyo bitaboroheye, ibyacu tuzi uko tubikemura ntabwo tuzagya mumihanda nkamwe.

      Icyakabili: Democracy ntabwo ari copy paste. Ntanubwo constitution ari umutamenwa! Guhindura itegeko nshinga kungingo zitagyanye nigihe niyo democracy nyayo. Ntabwo abantu babona ibintu bigiye kubacikana ngo bakomeze barebere kandi bafite uburyo bwo kubihindura!
      Niba abanyarwanda tukibonako HE Kagame tukimukeneye, n’uburenganzira ninshingano z’Abanyrwanda gukora ibishoboka byose tukamwongera igihe cyokutuyobora. Ntabwo twakwemera kuba imbata za democracy itadufitiye akamaro.

      USA bahinduye manda ya presida Roosevelt kuberako babonaga ko bakimukeneye! Hari umunyarwanda numwe wavugije induru ngo Kuko Roosevelt yongejwe manda??? None muraho muravuza induru zubusa ngo kuko mwumvise hari umuyobozi umwe from USA wavuzeeee!!!

      Kagame nakomeze atuyobore arashoboye kandi aracyafite byinshyi ateganyirije igihugu.
      Murakoze

    • Jya kugira izo nama ba Will Nyamitwe n’imbonerakure ze.

  • Proud of you guys!

  • lol

  • Abanyamerika nabo bigeze guhindura itegeko nshinga igihe cya President Roosevelt, basanze ko ibihe barimo ntawundi washoboraga kubayobora. Nibaduhe amahoro, natwe dukore uko abanyarwanda benshi babyifuza. Niyo Demokarasi!

  • @bye, HE Kagame ntabwo twamwitesha, ntabwo turabana ibyo utwigisha ugende ubyigumanire, yenda iwanyu mu burundi byabafasha muri bi bihe bikomeye murimo kunyuramo.

    Twebwe abanyarwanda twasanze mu ba perezida bose bamubanjirije ntawabashije gukorera Urwanda no kurukunda ku cyijyero cye, ubaze abarundi bahungiye murwanda aho rugeze, niba wowe utararugeramo.

    Imana yamukoresheje byinshi kandi izamukoresha byinshi ndetse tumufiteho amasezerano yayo nawe uzabirebesha amaso yawe.

  • ARIKO NIBARIZE HONORABLE MUSHIKIWABO N’ABANDI BABYUMVA KIMWE NAWE: MWABA MUZI IGISOBANURO CY’IJAMBO MANDA? UBUNDI NTA N’IMPAKA TWAKABAYE TUJYA KU GUHINDURA UMUBARE WA MANDA. TWEMEREWE GUHINDURA GUSA UBUREBURE BWA MANDA. TURITORA MURI 2003 TWEMEJE KO UMUBARE WA MANDA ARI NDAHINDURWA. NONE MUKOMEJE KURITESHA AGACIRO.

    NONE SE KO DUSHYIRAHO AMATEGEKO NGO ATUYOBORE, TUYASHYIRAHO NGO TUYAYOBORE AHO DUSHAKA. NONE SE NIBA TUTABASHA KURYUBAHIRIZA NO KURI PEREZIDA WA MBERE WATOWE TURYISUNZE RYABA RYARAGIRIYEHO IKI? BYARI KURUTA NTITWIRIRWE TWANGIZA AMFARANGA TURITORA TUKIGUMIRA MU NZIBACYUHO!! KUKO RYAGIYE RIHINDURWA UKO BA NYAKUBAHWA BABISHATSE.

    UBU INTERO N’INYIKIRIZO NI IBYIFUZO BY’ABATURAGE: ARIKO SE NINDE MUTURAGE USHYIRAHO MINISTER? BA MINISTERS MWIRIRWA MUSHYIGIKIRA KO ITEGKO NSHINGA RIHINDUKA KUKO MUZI KO NIRIHINDUKA H.E AGAKOMEZA NAMWE MUZAKOMEZANYA NAWE!! MBEGA KWIKUNDA!!! IBI NI INYUNGU ZANYU SI INYUNGU Z’IGIHUGU. SIMBONA N’ABADEPITE/ABASENATERI TWITWA NGO TWARATOYE MUBAHINDURANYA UKO MUSHAKA MU ITEKINIKA RIHANITSE! BISHOBOKA BITE KO UMUNTU AVA MU INTEKO ISHINGA AMATEGEKO AKAJYA MURI CNLG UWO MURI CNLG AKAJYA MU INTEKO ISHINGA AMATEGEKO NGO HABAYE AMATORA?

    UBU SE NIBA INGINGO ITUBANGAMIYE MU ITEGEKO TUZAJYA TUYIKURAMO AYO MATEGKO AZABA ATUMARIYE IKI?? ESE AHO MURIYUMVISHA NEZA UMURAGE MUBI MUSHAKA KWEREKEZAMO IGIHUGU??

    JYE RWOSE SINEMERA NA GATO KO ITEGEKO NSHINGA RIHINDUKA. N’UBWO MWASOBANURA KO YAKOZE NEZA GUTE BYISOZWA NO KWICA AMATEGEKO. MU GITABO CY’IBYAKOZWE NA KAGAME HAZANAJYAMO KO YANAHINDUYE ITEGEKO NSHINGA NGO AKOMEZE KUYOBORA. IKI RERO NI IKINTU KIGAYITSE, CYITWA KUGUNDIRA UBUTEGETSI. NTIWAVUGA NGO NI ABATURAGE KUKO PEREZIDA ABA ASHINZWE KURIRENGERA NO KURIRINDA. KANDI ABATURAGE BEREKERA AHO BAYOBOWE IBYO BIRAZWI!! MUKOMEZE MUTEKINIKE AMATEKA AZABIBABAZA.

    UMWANZURO: BA NYAKUBAHWA NIMUREKE N’ABANDI BAYOBORE BAKOSORE IBYABANANIYE NIBWO MUZARAGA ABANA BANYU IGIHUGU GIFITE AMAHORO ARAMBYE. MURAKOZE KUMVA INAMA ZANJYE.

  • ariko se aba banyagwa bokabura ijambo ngo ni abanyamerika ubu nibwo babonye icyo bavuga ngo nuko dushaka ko muzehe akomeza kuduteza imbere ? icyo nzi cyo muzehe ntajya aripfana nawe azabahangara ababaze niba igihe toosevelt yabayoboraga mandat enye zose nta demokarasi bari bafite cyangwa se niba ntategeko nshinga bari bafite kandi koko bari barifite ryemera mandat ebyiri gusa

    njya njya kwunva nkunva obama yirahiye roosevelt ngo yari umuntu wumugabo !! yari we nyine niyo mpanvu bamugumishijeho none se bari babuze undi munyamerika muri miriyoni ijana na zituye kiriya gihugu wo kumuzimbura? oya ahubwo nuko bashakaga kwiruka mu bukungu kuko bari bamubonye mo ubushobozi kandi bakabona ko ashoboye nintambara yisi yaribamereye nabi

    unva burya ngo umugabo arasura hanyuma akareba umwana we uraho hafi ati ni wowe !! kandi umwana kubwo gutinya se akanuma !! biratangaje kandi biranababaje , ubwo rero bagiye kuvuga ngo twishe demokarasi kandi tuti nibyo koko reka dusigeho papa atadukubita !!

    aba banyamerika iyo bamenya ubwenge bari gutabara urwanda ubwo umuhoro warishaga murwanda amezi atatu yose bakanuye amaso ,naho iki sigihe cyo kuvuga mugihe abanyarwanda bari kurwana no kugira ngo barebe ko batera imbere

    cyangwa se ninunvaga muminsi yashize obama yarirwaga aganya buri munsi ngo uburusiya buhishe umusore wakoraga mu butasi bwa amerika wabashyize hanze , ubwo se obama iyo amubona ntiyari kumusya nkuko yaseye osama been laden , ariko umwanzi wurwanda yapfa ngo twishe uburenganzira bwikiremwa muntu !!! ahaaaaa

  • Nshyimye ko uvugako wiyita nkundu rwanda,arko mbere yabyose nujya gutanga ibitekerezo jya wirebaho wowe ubwawe,abanyarwanda ndakeka ko ntawagutumye nuwaba yagutumye ni umwana wawe cg umugore wawe nagwase undi ufite imyumvire nkiyo yawe,sigaho kuvugira abanyarwanda muri rusange.Njye ndamwemera knd itegeko nirihinduke tumutore.

    • Njye nibarize: ubundi abanyarwanda bajya gutora iriya ngingo yatumye benshi barwara umutwe, abandi bacika ururondogoro, barebaga he?

  • @Harry kalaba, uri bwanji bamudara?
    Rwandan bari na mavuto usi bavute.
    Nzikomo Zambian

  • Demukrasi ntago ishingiye kumuntu umwe. Demokrasi ishingiye kuri gahunda abantu biha noneho bakagenda bashyira mubikorwa. Kagame yagakwiye gutegura umuntu ushobora kumusimbura agakomeza gahunda yatangiye afatanyije nabandi. Ibyo ntibibujije ko wenda no muri opposition haboneka undi ushoboye cg wenda una murusha. Naramutse ahinduye itegeko nshinga niwe wambere uzabohomeramo. Naho ibyo Mushikiwabo avuga nyago arusha amahirwe ba Rose Kabuye, kanyarengwe nabandi nabandi….;

  • Abantu bashyira mugaciro nibahagaruke babirwanye. Ni Miliyoni 2 zabisabye. Izindi zirihe. Mureke kubeshya abanyarwanda.

    • Abagororwa bakatiwe burundu baravuze ngo “bazemera bagwe muri gereza” niba kagame adatowe!!! hasigaye fdlr nayo igasaba ko manda ihindurwa!! uwagiye yarihuse!!

  • unva bavandi ubukene ni bubi burakagenda ntibugaruke ninayo mpanvu president ahora adushishikariza ngo tuburwanye tubusezerere

    ubona ngo obama abone cuba imaze gutera imbere maze ajye gusaba papa francis ngo naze abunge na cuba kubera ko yabonaga ko bazajya bahahirana , ko atigeze arihingutsa se ngo abaze raul castro impanvu umuryango wabo ari we ari na mukuru we fidel castro wari umaze ho imyaka mirongwine hanyuma agasigira murumuna we kuko yabonaga ko ashaje

    ko nabonaga se baseka biahimye harya ni byabindi byumunyarwanda ngo habanabakize ?

    hanyuma twe muzehe wacu ikiri injege ku myaka 56 gusa agishaka no kwitangira igihugu cye ngo narekere aho !! keretse we nabyanga ati ndinaniriwe naho ibindi byose atari ishyari urwango cg umutima mubi kubera ibyo kagame amaze kugeza kurwanda ntacyo bafite cyo kwitwaza ngo nayo mademokarari yabo batubeshya

  • Ikiza mubuzima bw’ibihugu nugutekereza, umuntu akirinda kugendera kumarangamutima na fanatisme. Ibyo ningenzi cyane. FPR Ifite Plan yagejeje kubanyarwanda iyo niyo igomba gikomeza wenda. Niba FPR ubwayo yumvako ko ntawundi ushoboye, uwo mugore nawe akavuga ibyatazi, ubwo nyine nishyaka ridafite icyerekezo. Mureke kujya muteka imitwe. Uwo Mugore uvuga ntashobora kuba presida we? Niyo yanashaka yafata Kagame nka conseiller. Ariko akava muriibyo byo kugundira.

  • Ngo abaturage gusaba guhindura itegeko nshinga nayo ni democratie? Iyo ari ntawabibapakiyemo,ntibabisaba , ntanibyo bakora. Kubera iki batabisabye mbere hose? Umunturage bamukoresha icyo bashatse, ejobundi babasabye gufata imipanga ngo ngaho baratema umwanzi,muzi mwese ibyabaye. None ngo ngaho barasaba guhindura za Tegeko nshinga!!!! Kandi hari intumwa zabo zifite ubushobozi bwo kubarebera niba ibyo basaba bishoboka, iyo ziba intumwa nyazo zarikubabwirako barimo gusaba ibidashoboka. Niba uwo muturage muvuga ari Evode, twabyumva, ariko uriya wo mucyaro, apana.

  • Ntabwo byemewe guhindura itegeko nshinga keretse umubare w’imyaka igize Manda ibyo nibyo byanditse abavuga ngo rihinduke nibo ubwabo ntaho biteganijwe, ikindi ni uko Kagame yakoze neza rwose muri manda ze, ariko byari inshingano ze twamutoreye ariko ntibivuze ko ukora neza ahindurirwa amategeko ngo akomeze kuyobora ahubwo arashimirwa. Amaherezo ni ayahe buriya ubwo kubifuza ko itegeko rihinduka? ni manda ya 3 iya 4,5,6,7 ……….hanyuma se ntitwazaba nka bya bihugu Ivory coast,Burkina fasso amaherezo tugasenya ibyo twubatse kubera ubutegetsi budahinduka?

  • Nkundurwanda ndagushyigikiye rwose !! nzabandora ….ni umwana w’umunyarwanda !

  • Mushikiwabo nari nziko ariwe muhatari dufite kumbe nawe yimereye nk’abandi ba minister bose? Jye ntabwo nshyigikiye ko rihinduka rwose, habe na gato, cg niba ari ibyo tuzarikureho burundu twe kuzajya twirirwa dupfusha amafaranga ubusa

  • Mushikiwabo, yaba president wurwanda, kagame akaba umujanama ( conseil principal) wiwe mukuru.

  • mujye mutangaza amakuru mu buryo nyabwo yavuzwe mutayahinduye ! uriya mu nya Amerika yavuze ko bo badashyigikiyeko itegekonshinga rihinduka kugirango umuntu umwe akomeze agundire ubutegetsi yanavuze ko hakenewe inzego zikomeye hadakenewe umuntu ukomeye ! ntimuhimbe ibindi rero ! kandi mwibuke ko hari umunyamerika wavuze ku mugaragaro ko ahantu bazahindura itegekonshinga ngo bazaha abaturage intwaro bakirukana uwo muntu uzaba yagundiriye ubutegetsi !! nyamara nimugerageze mushake icyatuma amahoro dufite ahoraho !! naho ibyo guhora muririmba ngo umuntu umwe niwe ugejeje igihugu aho ni ukuvuga ko Gén Kabarebe, Dr Donald Kaberuka n’abandi batayobora u Rwanda koko ?? ese ko mbona Nyakubahwa Kagame ahora agenda ayobora u Rwanda yibereye mu ndege ? no hari abasigara bakora akazi kakagenda neza !! ndamukunda HE Kagame naranamutoye ariko nimureke kwica amategeko mwishyiriyeho ! murakoze kunkosora niba tutabyumva kimwe !

  • Umusaza wacu mumureke ayobore muzatege amatwi amaradio cg iyo yasuye abaturange mwumve ukuntu abaturange bose bamushaka.abo batanga ibi bitekerezo bimurwanya ni babandi bibera hanze bashaka ko rusubira inyuma

  • Ntagishasha musi yizuba!iyonitwe kugira agume kubutegetsi, arikabandi bariho beshi, murwanda mubobakoranye nawe, hamwe nabarihanze yigihugu.

  • ariko abo benshi muvuga nitwababonye mucyekako urwanda rumaze kuyoborwa na kagame gusa, ibyo bashoboye twarabibonye, muturekere muzehe wacu nitwe tuzi ibyiza bye

  • Let politicians struggle with the issues please!! Talking less when you know less about politics

Comments are closed.

en_USEnglish