Tags : Rwanda

Abana n’abagore bapfa baragabanutse, intego z’ikinyagihumbi zagezweho – Abayobozi

Mu gusobanura ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare kuri uyu wa 12 Kamena 2015, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yabwiye abanyamakuru, ko u Rwanda rutera imbere muri gahunda z’ubuzima kuko kugeza ubu abana bapfa batarageza imyaka itanu bari ku kigero cya 50/1000, naho abana bapfa batarageza umwaka ni 32/1000, ababyeyi bapfa babyara ba bageze kuri 210/100 000. […]Irambuye

Brig Gen Rusagara azakomeza kuburanishwa n’abacamanza yari yanze

Mu rubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buregamo Col. Tom Byabagamba n’abo bareganwa ibyaha birimo “gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho”, kuri uyu wa gatanu Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwanzuye ko Brig Gen Frank Rusagara (Rtd) akomeza kuburanishwa mu mizi n’abacamanza babiri yari yanze kuko nta mpamvu ihari ibaheza muri uru rubanza. Inteko idasanzwe yagenwe n’Urukiko […]Irambuye

Polisi yerekanye imodoka yibwe n’ibindi bitemewe byafashwe muri Usalama II

Imodoka yo mu bwoko bwa Voiture Toyota Carina E yibwe mu gihugu cy’Ubuholandi, imiti ikoreshwa mu buhinzi, amafumbire, amavuta y’amamesa atujuje ubuziranenge, ibiyobyabwenge by’amoko anyuranye, biri mu byo Polisi yerekanye byafashwe mu gikorwa kiswe Usalama II. ACP Tony Kuramba Umuyobozi wungirije w’ishami ry’Ubugenzacyaha, akaba anakuriye Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu Rwanda, yavuze ko ibikorwa bya Usalama […]Irambuye

Kigali: Umugore wagiye ku irondo abana bagahira mu nzu yasuwe

Nyarugenge – Uwimbabazi Claudine wagiye ku irondo mu ijoro tariki ya 02 Kamena 2015 mu murenge wa Gitega maze inzu ye igafatwa n’umurimo bataramenya aho waturutse abana be bagashya ndetse umwe w’amezi umunani akahasiga ubuzima kuri uyu wa 11 Kamena Akarere ka Nyarugenge n’Inama y’igihugu y’abagore bamusuye bamwemerera miliyoni y’amanyarwanda yo kumufasha gutangira agashinga gaciriritse. […]Irambuye

CAN 2017:McKinstry yijeje abanyarwanda ko agiye gutsinda Mozambique

Mbere gato ko ikipe y’u Rwanda yerekeza mu gihugu cya Mozambique,Umutoza w’Amavubi Jonathan McKinstry yijeje abanyarwanda ko agiye muri Mozambiquegutsinda umukino ubanza  w’amajonjora y’igikombe cya Afurika cya 2017 kizabera muri Gabon. McKinstry ati “Intego dufite kuri uyu mukino ni ugutsinda gusa byanze twagerageza nibura tugakura inota rimwe mu mikino yo hanze hanyuma tugatsinda iyo mu […]Irambuye

Umunyamakuru Besabesa wo mu Rwanda azaburana mu minsi 15 i

Etienne Mivumbi Besabesa umunyamakuru wa Radio Izuba y’Iburasirazuba wafashwe kuwa mbere w’iki cyumweru hafi y’umupaka yinjiye mu Burundi atara amakuru, ubu yamanuwe muri Gereza y’Intara ya Muyinga yambikwa umwambaro w’abafunzwe mu gihe ategereje kuburanishwa mu gihe kitarenze iminsi 15. Ernest Nduwimana Umucamanza mukuru wa Republika y’u Burundi i Muyinga yatangaje kuri uyu wa kane ko bari […]Irambuye

Ingengo y’imari 2015/16 igice kinini kizakoreshwa mu iterambere ry’abaturage

Ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, Amb. Claver Gatete yagezaga ku Nteko rusange y’abadepite n’abasenateri yavuze ko 50% by’ingengo y’Imari mu mwaka 2015-2016 bizakoreshwa mu iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza, mu guhanga imirimo no mu guteza imbere imibereho myiza. Kuri uyu wa kane tariki ya 11 Kamena, mu bihugu byose byo mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba […]Irambuye

Riderman ‘agiye’ kurushinga na Miss Mount Kenya

Amakuru Umuseke wakurikiranye aremeza ko Emery Gatsinzi umuhanzi uzwi cyane nka Riderman, mu gihe cya vuba agiye gushakana na Agasaro Farid Nadia uherutse gutorerwa kuba Miss wa Kaminuza ya Mount Kenya ishami ry’i Kigali. Kugeza ubu ba nyiri ubwite baracyabigize ibanga. Ndetse Riderman yabihakaniye Umuseke. Riderman yatandukanye n’umukobwa bari bamaranye igihe kinini bakundana witwa Asnah, […]Irambuye

Mugesera uvugwa mu byabaye mu Rwanda ni undi utari jye

“…Bigaragaza ko uwo bavuga ari Mugesera fabriqué(wacuzwe)”; “Ibyo bamuvugaho ni mythe,… ni uguca umugani rwose”; Dr.Leon Mugesera ukurikiranywe n’ubushinjacyaha ibyaha bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi bishingiye ku ijambo yavugiye ku Kabaya rifatwa nka rutwitsi; kuri uyu wa 11 Kamena yabwiye Urukiko ko kuba umutangabuhamya PMG nta handi yamutanzeho ubuhamya bigaragaza ko Mugesera uvugwa mu kirego […]Irambuye

Umuhuza mu bibazo by’i Burundi yeguye

Said Djinnit wari intumwa yihariye ya Ban Ki Moon mu Burundi kugira ngo ahuze impande zitumvikana kuri manda ya gatatu ya Nkurunziza, yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa kane. Uku kwegura ngo kwatewe n’uko abo mu ruhande rutavuga rumwe na Leta bamushinjaga kubogamira ku byifuzo by’ishyaka rya Perezida Nkurunziza Pierre uvuga ko yemerewe n’Itegeko […]Irambuye

en_USEnglish