Tags : Rwanda

Abakobwa batsinze neza ibizami barangije amahugurwa ya ICT muri Tumba

Kuri uyu wa gatanu tariki 5/6/2015 Abakobwa b’imbuto z’ikeza  bagera kuri 29 bitwaye neza barusha abandi mu bizami bisoza amashuri yisumbuye bahembwe na Imbuto Foundation ubwo hasozwaga amahugurwa bahise bagenerwa mu ikoranabuhanga ku kigo cya Tumba College of Technology. Aba bakobwa bamaze ibyumweru bitatu mu karere ka Rulindo mu ishuri ry’ikoranabuhanga rya Tumba biga amasomo […]Irambuye

Kigali: Imurikabikorwa ku bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ku nshuro ya 10

Kuri uyu wa gatandatu tariki o6 Kamena 2015 ku Mulindi mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro habereye igikorwa ngaruka mwaka ku nshuro ya 10 cyo kumurika ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi. Icyo gikorwa kitabiriwe n’ibihugu 14, abahinzi batandukanye bagiye berekana ibihingwa bidasanzwe mu Rwanda ndetse bamwe bagiye bagaragaza ubwoko bw’ubworozi budasanzwe mu Rwanda […]Irambuye

PGGSS5: i Gicumbi uko byari byifashe

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star,rikomeye mu ya muzika kurusha andi mu  Rwanda kuri uyu wa gatandatu ryakomereye i Gicumbi. Iri rushanwa riri kuba kunshuro ya gatanu. Abantu bari benshi cyane mu mujyi wa Byumba baje kwakira abahanzi 10 bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda. Ku nshuro ya gatanu irushanwa rya Primus Guma Guma ribaye, haribazwa umuhanzi […]Irambuye

Rutsiro: Abaturage 43 bamaze guhitanwa n’ibirombe mu myaka ibiri

Mu gikorwa cy’Umuganda wabereye mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro, ugamije gutera ibiti no gusubiranya  ahantu hatandukanye   mu ishyamba rya Mukura hangijwe na bamwe mu baturage, bigatuma abarenga 40 bahasiga ubuzima,  Imena Evode  Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Umutungo Kamere, yavuze  ko   leta igiye gufatira obihano bikaze  abangiza Ibidukikije kugira ngo aya makosa […]Irambuye

Rusizi: Polisi yamennye L 620 z’inzoga yitwa TAMBAWICAYE 

Polisi y’igihugu kuri uyu wa kane yamennye litilo 620 z’inzoga z’inkorano yatahuye mu tubari two muri centre ya Bugarama no mu ngo z’abahatuye, imwe muri izo nzoga ngo yitwa TAMBAWICAYE. Polisi kandi yanataye muri yombi abantu icyenda bacuruzaga izonzoga, inafata abanywarumogi barindwi n’udupfunyika umunani twarwo. Ubuyobozi burasaba abaturage kureka gukora no kunywa izo nzoga kuko […]Irambuye

AFCON 2017: Sibomana Patrick yiyongeye mu ikipe nkuru y’igihugu

Rutahizamu ukina aca ku ruhande Sibomana Patrick arakorana imyitozo n’abandi bakinnyi b’ikipenkuru y’igihugu Amavubi kuri uyu wa gatanu kuri Sitade Amahoro. Umutoza Jonathan McKinstry yahise mo kumwongera mu ikipe yari yahamagaye nyuma yo kubona yitwara neza ku mukino w’igikombe cy’amahoro wahuje APR FC na La Jeunesse kuri uyu wa kane kuri Sitade ya Kicukiro. Jonathan […]Irambuye

Ntaganda ati “Twe PS-Imberakuri ntidushyigikiye ihindurwa ry’Itegeko Nshinga”

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane nimugoroba, umunyapolitiki Bernard Ntaganda uyobora ishyaka PS Imberakuri (igice cye) yatangaje ko gukorera politiki mu Rwanda abona bitoroshye, avuga ko ishyaka ayoboye ridashyigikiye ko itegeko shinga ry’u Rwanda rihindurwa ngo umukuru w’igihugu atorerwe mandat ya gatatu. Me Bernard Ntaganda umaze umwaka afunguwe, yavuze ko we abona ishyaka rikeba FPR-Inkotanyi […]Irambuye

Ku rutonde rushya rwa FIFA u Rwanda rwasubiye inyuma imyanya

Ku rutonde ngarukakwezi rutangazwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA, urwasohotse kuri uyu wa kane rwashyize u Rwanda ku mwanya wa 94 rwisanga inyuma ho imyaka 21 ugereranyije n’ukwezi gushize. Mu kwezi gushize Amavubi y’u Rwanda yari ku mwanya wa 73, imwe mu myanya myiza u Rwanda rwagezeho mu mezi ashize, kuko mu kwezi kwa […]Irambuye

Sssshhhuuu….Kimwe nawe nazo zikunda umutuzo…Tujyane kuzireba

Kimwe nawe, nubwo waba uri ‘umusazi’ gute ugeraho ugashaka gutuza, ingagi nazo ni inyamaswa zifite byinshi cyane zihuriyeho n’abantu. Izo mu misozi zisigaye ku isi ziba mu birunga by’u Rwanda, zikanagendagenda muri Congo na Uganda nta ndangamuntu kuko ibidukikije bitagira umupaka. Izi nyamaswa ‘nsabantu’ ubu ziri mu byinjiza amadevize menshi mu gihugu, kubera amatsiko ya […]Irambuye

en_USEnglish