Digiqole ad

U Rwanda na Zambia biyemeje gusangira ubumenyi

 U Rwanda na Zambia biyemeje gusangira ubumenyi

Ba Minisitiri Kalaba na Mushikiwabo kuri iki cyumweru

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku cyumweru, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga mu bihugu by’u Rwanda na Zambia bavuze ko ibihugu byombi byumvikanye uburyo bwo kongera ubufatanye mu bijyanye no guhererekanya abarimu, bavuze kandi ko hari gusinywa n’amasezerano yo kohereza mu Rwanda abahunze muri 1994 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ba Minisitiri Kalaba na Mushikiwabo kuri iki cyumweru
Ba Minisitiri Kalaba na Mushikiwabo kuri iki cyumweru

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Zambia, Harry Kalaba yabigarutseho mu ijambo rye avuga ku mubano w’ibihugu byombi.

Yavuze ko Zambia yishimiye ko u Rwanda rwinjiye mu bihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza bityo ngo biroroshye ko abarimu bo muri Zambia baza mu Rwanda kwigisha Icyongereza, abo mu Rwanda na bo bakajya kwigisha Igifaransa.

Kalaba avuga ko kuba Zambia yarateye imbere mu bijyanye no gucukura Umuringa (cuivre) ngo ishobora kohereza abarimu baza gufasha abanyeshuri gusobanukirwa n’ibyo, dore ko ngo bizashyirwa mu masomo yigishwa mu bumenyingiro n’imyuga mu Rwanda, ndetse n’abashoramari bakazana amakompanyi yabo mu Rwanda akora iby’umuringa.

Louise Mushikiwa yavuze ko ari iby’agaciro kwakira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia mu Rwanda, ngo kuko ibihugu byombi byari bisanganywe umubano ariko ngo birashaka kuwushimangira ukarushaho hakabaho ingendo nk’uko.

Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rukeneye Zambia cyane mu kuhagura isukari na sima (Cement)  ngo kuko iki gihugu cyihagije kuri ibi.

Yavuze ko ibyo guhererekanya abarimu, ibihugu byombi byamaze kubyumvikanaho, kandi ngo by’umwihariko kuba Zambia yazohereza inzobere mu by’ubucukuzi ngo byagira akamaro cyane ku Rwanda.

Ku kibazo cy’Abanyarwanda bahungiye mu Zambia ndetse bakaba bamwe muri bo baranze gutaha, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko nta kibazo kirimo ngo kuko yabajije abashinzwe iby’impunzi bavuga ko bigenda neza.

Yagize ati “Rimwe na rimwe impunzi ntiziba zishaka gusubira iwabo, mumenye ko icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi (Secession Clause) atari ugucyura impunzi ku gahato, ni ugucyura abiteguye, abandi batabishaka bakinjizwa mu bandi baturage bitewe n’ibihugu byabakiriye… habayeho gukorana neza na HCR, U Rwanda na Zambia, ni ibintu bigikomeza.”

Mushikiwabo avuga ko Abanyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, bakaba bari muri Zambia, ngo harategurwa amasezerano azatuma abo bantu boherezwa mu Rwanda bagakurikiranwa.

Yagize ati “Dufite amasezerano agitunganywa (extradition treaty) avuga ku guhererekanya abantu bakekwaho ibyaha muri buri gihugu,  avuga no ku bantu bahunze bakekwaho uruhare muri Jenoside, ibihugu byombi birayatangaho ibitekerezo bya nyuma,  azarangira igihe cyose asinyweho. Aya masezerano yerekana umubano mwiza, kuko kohereza abantu bishobora gukorwa nta masezerano ariko mu rwego rw’ubutabera ni ikintu cyiza koherezanya umuntu wese ukekwaho ibyaha.”

U Rwanda na Zambia bifitanye umubano ushingiye kuri Amabasade ndetse bihurira mu muryango wa ICGLR (uhuza ibihugu byo mu karere) ukaba ufite icyicaro i Lusaka, ndetse ibihugu byombi biri no mu muryango wa COMESA.

Mu minsi ishize, ikompanyi y’ubwikorezi bwo mu kirere mu Rwandair yatangije ingendo mu ndege Kigali-Lusaka, ikaba ibikora inshuro eshatu mu cyumweru.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nibagire vuba muri Zambiya bahashyire Ambasaderi, ariko mu guhitamo uwo bazahashyira bazashishoze neza batazapfa gushyirayo ubonetse wese. Hariya hantu birasaba ko hashyirwa yo Ambasaderi w’inararibonye kandi uzi gukora ubusesenguzi bwa nyabwo akaba kandi ari umuntu udahubuka.

    Ahubwo reka ngire ikindi nisabira abayobozi bakuru b’iki gihugu mu bijyanye n’imyanya muri Diplomatie y’u Rwanda:

    Njye ndisabira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika cyangwa MINAFFET ko imyanya y’abadiplomate yose, uretse umwanya wa Ambassadeur, kuva ubu bajya bayishyira kw’isoko igapiganirwa nk’uko bigenda ku yindi myanya yose y’abakozi ba Leta.
    Umwanya wa Premier Conseiller, Deuxieme Conseiller, Premier Secretaire, Deuxieme Secretaire, ijye ishyirwa ku isoko abana b’abanyarwanda twese duhabwe amahirwe angana hanyuma dupiganwe utsinze ipiganwa abe ariwe uhabwa umwanya.
    Naho ubundi usanga ubu uko bikorwa harimo kubaka akazu no kwironda cyane kandi aribyo RPF yarwanyaga mu gihe yari ku rugamba rwo gusubiza abana b’u Rwanda uburenganzira ku gihugu cyabo bari baravukijwe.
    Rwose dukwiye kurwanya twivuye inyuma ikintu cyo kubaka akazu, aho usanga abantu bari muri diplomatie y’u Rwanda ari abantu bava mu miryango imwe buri gihe.

    Imana idufashe.

Comments are closed.

en_USEnglish