Digiqole ad

Kagame ubu niwe Perezida wa 1 muri Africa ukurikirwa na benshi kuri Twitter

 Kagame ubu niwe Perezida wa 1 muri Africa ukurikirwa na benshi kuri Twitter

Umukuru w’igihugu niwe wa mbere muri Africa wagize abamukirikira kuri Twitter bangana na miliyoni

Ubu niwe muyobozi w’igihugu ufite abantu benshi bamukurikira muri Africa, nubwo bwose ari umuyobozi wa kimwe mu bihugu bito cyane muri Africa. Gusa akamaro k’imbuga nkoranyambaga mu bukangurambaga ni kanini cyane rimwe na rimwe kurusha ubunini bw’igihugu. Perezida Kagame ubu ageze ku bamukurikira barenga gato Miliyoni imwe.

Ubu ageze kuba followers barenga miliyoni imwe
Ubu ageze kuba followers barenga miliyoni imwe

Umwaka ushize mu gihe nk’iki yakurikirwaga n’abantu barenga gato 400 000, yari ku mwanya wa kabiri inyuma ya Uhuru Kenyatta wa Kenya wari ufite abagera ku 450 000 bakurikira ako kanya ubutumwa anyuza kuri Twitter.

Icyo gihe Perezida Kagame yari ku mwanya wa kabiri (nyuma ya Amama Mbabazi wa Uganda) mu bayobozi muri Africa bitabira gusubiza cyane abandikiye kuri Twitter (Most Conversational), Louise Mushikiwabo yari ku mwanya wa gatatu.

Kubera uku kubasha gusubiza abamwandikiye ku mbuga nkoranyambaga byatumye abakurikira ‘Tweet Account’ ya Perezida Kagame bikuba ishuro zirenze ebyiri mu gihe cy’umwaka umwe bagera kuri miliyoni imwe irenga ubu.

Uhuru Kenyatta ubu umukurikiye afite aba ‘followers’ barenga 892 000. Jacob Zuma ubakurikira umwaka ushize nk’iki gihe yari akurikiwe n’abantu 325 733 kuri Twitter, ubu bageze ku 381 000 akaza ku mwanya wa gatatu.

Perezida Kagame hari benshi bagiye bamusura bakabonana imbona nkubone biciye ku kuba barahuriye ku mbuga Nkoranyambaga. Ndetse by’umwihariko umuturage, Mzee Rutayisire wo mu karere ka Ruhango yabashije gusura Perezida Kagame iwe mu rugo nyuma y’uko uyu abimenyeshejwe kuri Twitter maze nawe akavuga ko azakora ibishoboka bakabonana, bukeye yamutumyeho aramusura baraganira, anamwizeza kuzamusura iwabo mu Ruhango nawe, nubwo Mzee Rutayisire yatabarutse Kagame ataramugeraho. Byaciye kuri Twitter.

 

Abayobozi bo mu karere kuri Twitter:
Jakaya Kitwete wa Tanzania akurikiwe n’abantu 276 000 (+)
Yoweri Kaguta Museveni akurikiwe n’abantu 118 000 (+)
Joseph Kabila wa DR Congo akurikiwe n’abantu 7 854
Pierre Nkurunziza wa Burundi akurikiwe n’abantu 5 950

 

Mu bandi bantu bazwi cyane muri Africa bafite ababakurikira benshi:
Dr Bassem Youssef (Misiri/ umunyabugeni mu isebanya) – 4 630 000(+)
Caspar Lee (South Africa/ azwi cyane kuri YouTube) – 2 720 000(+)
Wizkid (Nigeria/ Akora muzika) – 1 570 000 (+)
Kofi Kingston (Ghana/ umukinnyi wo gukirana) – 1 550 000(+)
Davido (Nigeria/umunyamuzika) – 1 280 000(+)
Didier Drogba (Cote d’Ivoire) – 785 000 (+)
Fally Ipupa (DRCongo/umunyamuzika) – 71 300(+)

NIZEYIMANA Jean Pierre

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • birashimishije cyane ! twizere ko azaba n’uwa mbere mu kubaha itegekonshinga igihugu kigenderaho !!

    • UVUZE UBUSA

  • @ Kura

    Ubwo se ibyo uzanye bihuriye he n’inkuru yanditswe? Ubanza ari bya bindi ngo “… arota icyo ababaye…”
    Ikibazo cya manda ubanza hari abo kizacisha ururondogoro rwose!

  • Uyo mzehe akora ibikora inka nyabuna imana imuhe imigisha yirambire nki duwa

  • @Kura,ahubwo vuga uti twizerelo azaba uwa mbere mu kumva no gushyira mu bikorwa icyifuzo cy’abaturage!
    Naho kubaha Itegeko Nshinga,ni ukubaha abaritora,bafite n’ububasha bwo guhinduramo ibyo bashaka ku nyungu zabo nk’abaturage,nk’Igihugu mu nyungu zabo bwite!

  • @ Kura: Germany, UK, Canada, Japan, Israel etc; ibi ni bimwe mu bihugu bikomeye bitagira umubare ntarengwa wa mandats z’ababiyobora. USA umubare ntarengwa wa mandats bawushyizeho muri 1951 kandi hari President wabo wapfuye ari muri mandat ya kane ( Franklin D. Roosevelt wapfuye muri 1947).

    Ibi ntiwari ubizi ariko sinkeka ko hari icyo biri buhindure kuko icyo benshi muharanira si demokarasi ahubwo ni ukugira ngo Kagame wabananiye ababise maze mutobe igihugu! Ariko nabyemera iyo mandat yindi abanyarwanda tuzayimuha mazavuge nimushaka muzasare cyangwa mwiyahure!

    • Ringo utanze igisubizo numva kiranyuze kdi numva ndanezerewe……..Ndizera uwo usubije aza kubibona kandi habwirwa benshi hakumva beneyo…..

      • sha Ringo we aba bantu kubigisha mbona ari uguta inyuma ya huye, ariko ubabwiye neza cyane kandi yewe ngo baziko abazungu aribo bagira democratie da ?!! itegeko nshinga ni abanyarwanda baritoye ntabwo ribujijwe guhinduka ntabwo ari amategeko icumi y’IMANA, kandi niyo mpamvu hazabaho refelandum , namwe mudashyigikiye ihinduka ry’itegeko nshinga namwe mufite uburenganzira bwo kuzatora no yanyu!!!!! Kagame azatuyobora agahinda kabice ??

  • Nkunda umugabo ntacyo ampaye nkanga imisega itanamoka ntacyo intwaye !!!

    RINGO

    urasobanutse weeee
    Uzi gusobanura ibisobanutse uwaguha kudufasha aba bantu birengagiza aho baturutse bakayoba iyo bagana barora nibuze wabahwitura.

    Merci bcp RINGO

  • Kagame I love you!

  • erega mwese muravuga ibitari ukuri !! reba depite Bwiza Connie umaze imyaka 16 mu nteko akorera igihugu none avuyemo ngo agiye gukurikiranwa ku byaha yakoze !! wasanga nawe yaranze ko ingingo ya 101 y’itegekonshinga ihindurwa !! nyamara demokarasi yacu iracyari inyuma y’ibindi bihugu byose ku isi !!! icyo ni icyaha koko umuntu nk’uriya yagombye kuzira ?
    nimureke twiyubakire igihugu rero muve mu matiku !

  • Congs kuri super star wacu HE Paul Kagame, kuki amumenya kuturusha?? uwambaye ikirezi ntamenya ko?????????

    Sindabona babiri nka Paul Kagame

    Araje abe umwami wa Africa

    Kagame atumye iguhugu cyamamara kwisi hose, tugirijambo

    Komeza uduheshe ishema musaza wacu…

  • Ndashimira Abana Beza Batanga Ibitekerezo Byubaka Umuryango Nyarwanda Ntawundi Kagame Paul Uzongera Kubaho Kw,isi Yose Mureke Muzehe Wacu Atuyobore Turamukunda,muze Twemerere Twe Abaturage Duhindure Itegeko Nshinga!

Comments are closed.

en_USEnglish