HarvestPlus yamuritse uburyo ibishyimbo bikungahaye ku butare
Mu imurikabikorwa ngarukamwaka ry’ubuhinzi n’ubworozi riri kubera ku Murindi mu karere ka Kicukiro, Umushinga HarvestPlus wamuritse ibikorwa by’uburyo ibishyimbo bikungahaye ku butare n’ibigori bikize kuri Vitamine A bihingwa kugira ngo birusheho kuzamura umusaruro.
Ibi bihingwa byakozweho ubushakashatsi bukemezwa ku rwego mpuzamahanga ni ingenzi cyane mu mirire ku bana bari munsi y’imyaka itanu, abagore batwite, abakoresha imbaraga nyinshi, abantu bakeneye amaraso, abagore n’abakobwa bari mu mihango n’abantu bari mu zabukuru.
Ibishyimbo bikungahaye ku butare byashyizwe kumugaragaro n’ikigo k’igihugu cy’ubushakashatsi ku buhinzi n’ubworozi RAB na MINAGRI ku bufatanye n’umushinga HarvestPlus mu ntangiriro z’umwaka wa 2012.
Ubwoko bw’ibyo bishyimbo bushobora gutanga hejuru ya 40% bya fer abana n’abagore bakenera buri munsi.
Muri iri murikabikorwa abahinzi n’abasuye stand ya HarvestPlus babwiwe ko ubusanzwe abahinzi bakunze kugira imbogamizi zo guhinga ibishyimbo bishingirirwa kubera kubura ibiti byo gushingiriza binabangamira cyane ibidukikije, beretswe uburyo bwo gushingiriza imigozi banasobanurirwa ukuntu aribyo bihendutse kandi binarengera ibidukikije.
Abantu batandukanye basobanuriwe ku bihingwa bikungahaye ku ntungamubiri birimo ibishyimbo bikungahaye ku butare (fer), umutsima w’ibigori bikize kuri Vitamin A ndetse n’ibijumba by’ibara rya oranje nabyo bikize kuri Vitamini A.
Abasuye aha kandi beretswe indirimbo yakorewe ibi bishyimbo ihuriwemo n’abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda hagamijwe gushishikariza abanyarwanda kurya no guhinga ibi bishyimbo bikungahaye ku butare kugira ngo barwanye imirire mibi, cyane cyane mu bana bato.
Abaje muri HarvestPlus kandi babashije kugura, ku bacuruzi b’inyongeramusaruro,imbuto cyangwa ibyo gutahana kurya mu ngo. Ndetse hari ibihiye babanzaga guha ku bantu bakumva uko bimera.
HarvestPlus ni umushinga mpuzamahanga ugamije ugamije kurwanya imirire mibi ndetse no guteza imbere imibereho myiza yabaturage itanga intungamubiri zisanzwe ziba mu bihingwa zizwi cyane n’ikigo mpuzamahanga ku buzima mu kubura kumafunguro ya buri munsi izo (micronutrients) ni fer, zinc na Vitamini A.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ibyo bishyimbo bokungahaye kubutare nibyiza kuko byongerera amaraso ababyeyi.
yes or abagore in general babura amaraso cyane mugihe cyimihango ugasanga barwaye anemie
Batubwire aho biboneka ku batarashoboye kujya ku Mulindi.
Tx
Comments are closed.