Mu Karere ka Rwamagana, abari abayobozi ba “Koperative Zigama Bigufashe (KOZIBI)” imaze imyaka hafi 30 bashinjwaga kunyereza umutungo w’abaturage usaga miliyoni 130 bagizwe abere n’urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, ngo kuko icyaha cyashaje. Mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 1988, nibwo KOZIBI yashinzwe, itangizwa n’abari abarimu na bamwe mu baturage bo mu cyahoze ari Komini Bicumbi, ubu […]Irambuye
Tags : Rwamagana
Abize amasomo ajyanye n’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe (Clinical Psychology) barasabwa kwihangira imirimo ijyanye n’ibyo bize bagafasha Abanyarwanda mu iterambere, ihuriro ryabo ryitwa RPS (Rwanda Psychological Society) ryabibasabye mu biganiro by’iminsi byateguwe ku rwego rw’igihugu biri kubera mu karere ka Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Ibi biganiro byatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Nyakanga […]Irambuye
Iburasirazuba, agace kibasirwa n’izuba ryinshi cyane cyane muri ibi bihe by’impeshyi. Umurenge wa Karenge uherereye mu gice cy’amajyepfo y’Akarere ka Rwamagana hegereye ikiyaga cya Mugesera. Mu bihe bishize, nubwo izuba ryakunze kuhatera inzara, ubu ngo biri guhinduka bamenye gukoresha amazi y’ikiyaga. Umunyamakuru w’Umuseke ufata amafoto Evode Mugunga n’umunyamakuru wandika Callixte Nduwayo bahasuye mu cyumweru gishize, […]Irambuye
*Umuguroba w’ababyeyi wababafashije mu kwishyura mutuelle de santé, no kwikemurira ibibazo Mu mudugudu wa Kanyangese mu murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana abaturage bavuga ko umugoroba w’ababyeyi watumye ibibazo byinshi byari byarabaye akarande bibonerwa umuti, mu byo wakemuye harimo no kubona amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, nyakatsi ku buriri, gutira imyambaro n’amakimbirane yo mu ngo […]Irambuye
*Umuhanda uhuza Karenge na Kigali wangiritse ngo wahungabanyije ubuhahirane Mu murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana, abaturage bagera kuri 99% batunzwe n’ubuhinzi bahangayikishijwe n’ikibazo cy’izuba ryatangiye kuva hakiri kare, kuko ngo bishobora kuzahungabanya ikijyanye n’umusaruro. Umurenge wa Karenge utuwe n’abaturage basaga 24 000, ngo hafi 99% batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi. Muri uyu murenge higanje ubuhinzi […]Irambuye
I Rwamagana – Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abavuga bakumvwa mu Ntara y’Uburasirazuba, yanenze cyane bamwe mu rubyiruko rw’u Rwanda Leta yatanzeho amafaranga ngo bajye kwiga muri Israel bagaruka mu Rwanda bakanga gukora ibyo bize bijyanye n’ubuhinzi i Nasho muri Kirehe ngo ni mu cyaro. Ni mu ruzinduko rw’iminsi itatu agirira mu Burasirazuba bw’u […]Irambuye
Mu Murenge wa Gahengeri, Akarere ka Rwamagana, umukecuru Mukarukiriza Vestine w’imyaka 56 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, arishimira imirasire y’izuba yahawe na Kompanyi yitwa M.Power, ngo ubu akaba yiteguye kuba yanabyaza umusaruro uyu muriro ukomoka ku mirasire. Muri iki gihe cyo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no gufata mu mugongo abayirokotse, ibikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside […]Irambuye
Ku musozi wa Rwamashyongoshyo uherereye mu murenge wa Gahengeri Akarere ka Rwamagana, kuri iki cyumweru tariki 24 Mata bakoze umuhango wo kwibuka Abatutsi bahiciwe muri Jenoside, byari inshuro ya kabiri gusa babikoze kuko ubusanzwe bibukira hamwe n’indi mirenge ahari inzibutso zishyinguwemo ababo, ubuyobozi bw’Akarere bwabemereye kubafasha ko umwaka utaha aha naho hazaba hari ikiranga amateka […]Irambuye
Mu karere Ka Rwamagana mu murenge wa Gishari none hashyinguwe IMIBIRI itanu y’abishwe muri JENOSIDE. Babiri bashyinguwe ntihamenyekanye imiryango yabo, iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku rwobutso rwa Jenoside rwa RUHUNDA. Uru rwibutso rwa RUHINDA rushyinguwemo abarenga 5 819. Uwavuze mu izina ry’imiryango y’abashyinguwe aho, MUJYAMBERE LOUIS DE MONTFORT yagarutse ku nzira y’umusarabai Abatutsi […]Irambuye
Abaturage bakoreshejwe mu mirimo yo kubaka icyuzi cyo kwifashishwa mukuhira imyaka y’abahinzi bo mu gishanga cya Nyirabidibiri, giherereye mu kagari ka Kigarama, Umurenge wa Nzige, Akarere ka Rwamagana baravuga ko batahembwe amafaranga bakoreye, ndetse ngo na Rwiyemezamirimo wabakoresheje bakaba baramuburiye irengero. Abaturage bo mu mirenge ya Nzige, Rubona, Gahengeri na Mwurile, mu Karere ka Rwamagana […]Irambuye