Digiqole ad

Rwamagana: Abize indwara zo mu mutwe bariga uko barushaho gatanga Serivisi

 Rwamagana: Abize indwara zo mu mutwe bariga uko barushaho gatanga Serivisi

Abitabiriye ibi biganiro ni abahagarariye abandi mugihugu hose

Abize amasomo ajyanye n’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe (Clinical Psychology) barasabwa kwihangira imirimo ijyanye n’ibyo bize bagafasha Abanyarwanda mu iterambere, ihuriro ryabo ryitwa RPS (Rwanda Psychological Society) ryabibasabye mu biganiro by’iminsi byateguwe ku rwego rw’igihugu biri kubera mu karere ka  Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Abitabiriye ibi biganiro ni abahagarariye abandi mugihugu hose
Abitabiriye ibi biganiro ni abahagarariye abandi mugihugu hose

Ibi biganiro byatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Nyakanga 2016 bitangizwa na Hon. Senateri Sebuhoro Celestin birimo guhuza abagize komite nyobozi y’iri huriro ry’abize Clinical Psychology hagamijwe kureba uruhare rwabo mu gusana Abanyarwanda.

Umuyobozi w’iri huriro Prof. Sezibera Vincent yavuze ko hari byinshi bateganya gukora, gusa ngo inzira iracyari ndende haba mu kwiyubaka no kubaka Abanyarwanda muri rusange.

Prof Sezibera avuga ko iri huriro rigamije kugira uruhare mu gukemura ibibazo biterwa n’ubuzima busanzwe bwa buri munsi cyangwa na Jenoside no gushyiraho ubukangurambaga mu buryo bwo kwigisha Abanyarwanda bagakangukira kumenya ubuzima bwo mu mutwe.

Ku bijyanye no kuba hari umubare munini w’abize aya masomo batarabona akazi, Prof. Sezibera yavuze ko bamwe muri bo bagenda bihangira imirimo ijyanye n’ibyo bize akanasaba n’abandi kubigenza gutyo.

Byukusenge Madeline umuyobozi ushinzwe imiyoborere n’imibereho myiza mu Ntara y’Uburasirazuba yavuze ko nyuma ya Jenoside hasigaye ibibazo byinshi byari bikeneye inzobere mu bumenyi bwo mu mutwe aha akavuga ko uruhare rw’aba bize aya masomo rudashobora kwirengagizwa ngo kandi baracyakenewe mu muryango nyarwanda.

Hon. Senateri Sebuhoro Celestin na we yavuze ko abantu bize indwara zo mu mutwe bakenewe kuva mu nzego zo hejuru ukamanuka kugera mu zo hasi mu gihugu, gusa ngo iyi gahunda yaratangiye cyane cyane mu bitaro by’uturere.

Hon Sebuhoro ati “Mu nzego zose barakenewe. Ubu muri gahunda ya MINISANTE (Minisiteri y’ubuzima) igomba gukorana na bo aho bibaye ngombwa, kuri buri bitaro by’akarere bagiye barimo ahubwo icyo twifuza ni uko banamanuka no mu zindi nzego kandi bitanyuranyije n’amategeko.”

Ibi biganiro by’iminsi ibiri byatangiye kuri uyu wa gatandatu biteganyijwe ko birangira kuri iki cyumweru havuyemo imyanzuro ngenderwaho mu kubaka no gukomeza uruhare rw’iri huriro ry’abantu bize ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe (Clinical Psychology).

Iyi nama iba rimwe mu mwaka, ibaye ku nshuro ya kabiri mu gihe cy’umwaka umwe bamaze babayeho. Ubwa mbere bakaba barahuriye mu karere ka Rubavu.

Baganiriye byinshi byabafasha kubaka umuryango nyarwanda
Baganiriye byinshi byabafasha kubaka umuryango nyarwanda

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Big up clinical psychology!!!

Comments are closed.

en_USEnglish