Digiqole ad

Rwamagana: Ubuzima i Karenge, bahanganye bate n’impeshyi?

 Rwamagana: Ubuzima i Karenge, bahanganye bate n’impeshyi?

Iburasirazuba, agace kibasirwa n’izuba ryinshi cyane cyane muri ibi bihe by’impeshyi. Umurenge wa Karenge uherereye mu gice cy’amajyepfo y’Akarere ka Rwamagana hegereye ikiyaga cya Mugesera. Mu bihe bishize, nubwo izuba ryakunze kuhatera inzara, ubu ngo biri guhinduka bamenye gukoresha amazi y’ikiyaga.

Umunyamakuru w’Umuseke ufata amafoto Evode Mugunga n’umunyamakuru wandika Callixte Nduwayo bahasuye mu cyumweru gishize, bafashe amwe mu mafoto yerekena uko ubuzima bwifashe muri iki gihe cy’izuba.

Abahinga imusozi ubusanzwe ntibiborohera kuhira imyaka yabo. Uyu mugore aravomerera imboga ze mu gitondo
Abahinga imusozi ubusanzwe ntibiborohera kuhira imyaka yabo. Uyu mugore aravomerera imboga ze mu gitondo
Kuhira bimuha umusaruro mwiza w'imbuto, arateganya kujya abikora mu buryo bwa kijyambere n'imashini
Kuhira bimuha umusaruro mwiza w’imbuto, arateganya kujya abikora mu buryo bwa kijyambere n’imashini
Abahinzi hano bakangukiye gufata amazi y'imvura ngo bazayakoreshe izuba ryavuye.
Abahinzi hano bakangukiye gufata amazi y’imvura ngo bazayakoreshe izuba ryavuye.
Ibishishwa by'ikawa babikoresha bafumbira urutoki
Ibishishwa by’ikawa babikoresha bafumbira urutoki
Bafite impungenge z'uko imvura yacitse hakiri kare bikaba byazabagabanyiriza umusaruro
Bafite impungenge z’uko imvura yacitse hakiri kare bikaba byazabagabanyiriza umusaruro
Urutoki rwa benshi mu bahinzi ruhinze kijyambere
Urutoki rwa benshi mu bahinzi ruhinze kijyambere
Umusaruro wabo nawo urashimishije bejeje ibitoki binini cyane
Umusaruro wabo nawo urashimishije bejeje ibitoki binini cyane
Amasaka nayo nubwo atari menshi bamwe barayejeje
Amasaka nayo nubwo atari menshi bamwe barayejeje
Abaturage hano batuye bakikijwe n'imirima yabo
Abaturage hano batuye bakikijwe n’imirima yabo
Abahinze ibijumba iyo byeze neza bavuga ko amabimba abiri yuzuza igitebo
Abahinze ibijumba iyo byeze neza bavuga ko amabimba abiri yuzuza igitebo
Uyu mugore (usunika igare) n'umugabo we bavuye kugira ibyo bavana mu murima
Uyu mugore (usunika igare) n’umugabo we bavuye kugira ibyo bavana mu murima
Aba babyeyi nabo bafite icyo bavanye mu murima batahanye saa sita
Aba babyeyi nabo bafite icyo bavanye mu murima batahanye saa sita
Aha bahinga kandi ubunyobwa nabwo ngo iyo bweze barya bakanashora ku isoko
Aha bahinga kandi ubunyobwa nabwo ngo iyo bweze barya bakanashora ku isoko rya Kerenge na Kigali
Umuhinzi ati banshi bazi ko ubunyobwa bwera hejuru nk'ibishimbo cyangwa soya, kandi bwera mu butaka.
Umuhinzi ati banshi bazi ko ubunyobwa bwera hejuru nk’ibishimbo cyangwa soya, kandi bwera mu butaka.
Ikawa ya Karenge ngo mu kwezi n'igice isarura ritangiye basaruye toni 2 500
Ikawa ya Karenge ngo mu kwezi n’igice isarura ritangiye basaruye toni 2 500
Mu miriama y'urutoki n'iy'ikawa haba harimo imihanda ikoreshwa mu gutwara umusaruro,ndetse n'abantu bataha mu ngo ziba ziri mu mirima
Mu mirima y’urutoki n’iy’ikawa haba harimo imihanda ikoreshwa mu gutwara umusaruro,ndetse n’abantu bataha mu ngo ziba ziri mu mirima
Ikiyaga cya Mugesera gikorerwamo uburobyi kikanabafasha kubona amazi
Ikiyaga cya Mugesera gikorerwamo uburobyi kikanabafasha kubona amazi
i Karenge hari inganda eshanu zitunganya umusaruro w'ibitoki zibikoramo inzoga.
i Karenge hari inganda eshanu zitunganya umusaruro w’ibitoki zibikoramo inzoga.
Aha ni ku biro by'Umurenge wa Karenge.
Aha ni ku biro by’Umurenge wa Karenge.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Karenge Emmanuel Havugimana avuga ko abaturage biteguye guhangana n'izuba bakomeza bakomeza kwiteza imbere mu buhinzi
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge Emmanuel Havugimana avuga ko abaturage biteguye guhangana n’izuba bakomeza kwiteza imbere mu buhinzi
Umuriro w'amashanyarazi warahageze
Umuriro w’amashanyarazi warahageze
Aha kandi hari uruganda rutunganya amazi meza akwirakwizwa kugera na Kigali
Aha kandi hari uruganda rutunganya amazi meza akwirakwizwa kugera na Kigali
Nubwo hari abagaragaza ko bari gutera imbere hari n'abavuga ko babayeho nabi ko bakennye
Nubwo hari abagaragaza ko bari gutera imbere hari n’abavuga ko babayeho nabi ko bakennye
Aha igare nicyo kintu gikora cyane mubwikorezi
Aha igare nicyo kintu gikora cyane mubwikorezi
Saa sita irageze, abana bavuye ku ishuri, akavumbi karatumuka
Saa sita irageze, abana bavuye ku ishuri, akavumbi karatumuka
Uyu mukobwa avuye ku ishuri ku igare na murumuna we
Uyu mukobwa avuye ku ishuri ku igare na murumuna we
Aha ngo iyo umwana yagize amanota meza, nk'uyu, umubyeyi ashobora kumuhemba kumugurira igare azajya ajyana ku ishuri
Aha ngo iyo umwana yagize amanota meza, nk’uyu, umubyeyi ashobora kumuhemba kumugurira igare azajya ajyana ku ishuri
Aha igare ni igikoresho cya bose, umugabo, umugore, umukobwa, umuhungu
Aha igare ni igikoresho cya bose, umugabo, umugore, umukobwa, umuhungu
Abana nabo baritangira kare cyane, uyu muhungu yakoze ibyo bita gusobeka kuko hejuru atahashyikira ariko araritwara neza cyane
Abana nabo baritangira kare cyane, uyu muhungu yakoze ibyo bita gusobeka kuko hejuru atahashyikira ariko araritwara neza cyane
Aha mu bice by'icyaro niho umuntu ashobora kubona imikino nk'iyi y'inkoko ataherukaga
Aha mu bice by’icyaro niho umuntu ashobora kongera kubona inkoko zishondana
Aha byavuye mu mikino zagiye mu mitsi
Byabaye imirwano ikomeye n’uzifotora ntabwo zimwitayeho

Photos © Evode MUGUNGA/Umuseke

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • kuki utadutabariza kuri uriya muhanda uza i Karenge uhereye RUGENDE ko tuwurambiwe!

  • Ese bavuga: kuvana ikintu mu murima cyangwa bavuga gusarura?

  • eehhhhh Isakye ziracyarasana/ kurwana? so enjoyable….

Comments are closed.

en_USEnglish