Digiqole ad

Kagame yagaye cyane Abanyeshuri bize muri Israel banga gukora i Nasho ngo ni mu cyaro

 Kagame yagaye cyane Abanyeshuri bize muri Israel banga gukora i Nasho ngo ni mu cyaro

Perezida Kagame aganira n’abavuga bakumvwa bo mu Burasirazuba

I Rwamagana – Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abavuga bakumvwa mu Ntara y’Uburasirazuba, yanenze cyane bamwe mu rubyiruko rw’u Rwanda Leta yatanzeho amafaranga ngo bajye kwiga muri Israel bagaruka mu Rwanda bakanga gukora ibyo bize bijyanye n’ubuhinzi i Nasho muri Kirehe ngo ni mu cyaro.

Perezida Kagame aganira n'abavuga bakumvwa bo mu Burasirazuba
Perezida Kagame aganira n’abavuga bakumvwa bo mu Burasirazuba

Ni mu ruzinduko rw’iminsi itatu agirira mu Burasirazuba bw’u Rwanda, kuri uyu wa kane akaba yari mu karere ka Ngoma, nyuma i Rwamagana aza kugirana ikiganiro n’abavuga rikijyana mu Ntara y’Uburasirazuba.

Perezida Kagame mu mpanuro yatanze yavuze ko iterambere nta muntu uriha undi mo impano uretse kurikorera ngo rigerweho.

Yongeye kunenga cyane uburyo hari ibitagerwaho kandi biri mu bushobozi bw’abantu, kubera umuco wo kumva ko abandi bazaguha.

Yagize ati “Amajyambere nta nzira y’ubusamu ihari, amajyambere hari uzayaduha nk’impano? Mu mateka hari aho muzi bayabonye ku ibahati (amahirwe)?. Murasiganya nde?”

Aha Perezida Kagame yavugaga ku mishinga y’iterambere abavuga rikumvikana mu Burasirazuba biyemeje gukora ariko ntiyagerwaho irimo Hotel y’inyenyeri eshatu yubakwa i Ngoma/Kibungo mu mujyi, n’iyitwa EPIC Hotel i Nyagatare zose zananiranye kuzura.

Yagize ati “Kuki ibyo dushobora gukora tubikora igice? Niba dushoboye gukora 30% kuki dukora 15%, ibindi bikajya mu bafatanyabikorwa? Abo bafatanyabikorwa kuki mwumva ko batugomba amafaranga, iyo wumva ko hari uzakuzanira amajyambere, ikibazo kiba kivutse, ni ikibazo cy’imitekerereze.”

 

Perezida Kagame ngo hari ibyo yumvise ku buryo kutabivuga byaba ari icyaha

Perezida Kagame yavuze ko mu nama y’Abaminisitiri aribwo yabwiwe ko hari abana b’Abanyarwanda banze gukora mu mushinga w’umugiraneza akaba n’umushoramari w’Umunyamerika Howard Buffet, uyu akaba afite umushinga wo gutangiza ibikorwa byo kuhira imyaka i Nasho muri Kirehe ahakunze kwibasirwa n’amapfa akaba azahinga ibigori kuri 1 200Ha zirenga.

Aba banyeshuri ngo bize ku nkunga ya Leta muri Israel ibijyanye no kuhira imyaka (Irrigation), ariko bamwe bageze i Nasho ngo basanga ni mu cyaro batahakorera.

Perezida Kagame ababaye cyane yagize ati “Ibikorwa remezo si ukubyubaka gusa, ni ukugira ngo abantu bahakorere ariko banige. Aba bana bacu twigishije, twatanzeho amafaranga baravuga ngo ntibahaba.”

Yungamo ati “Abenshi mu bavuga ngo ntibahaba, iwabo baba mu nzu ziri munsi y’izo bagenewe kubamo i Nasho, ni inzu abakerarugendo bifuza kuraramo bishyuye n’amafaranga…Umwana w’umunyarwanda, urubyiruko kujya kwinenaguza, yarigishijwe…akararika igitwe ngo ntashobora kuba hariya?”

Perezida Kagame yahise avuga ko uruhare ruri kubayobozi barebera abo bana kandi bamenye ikibazo, ariko ntigihite gikemuka, avuga ko we ubwe azabareba.

Ati “Bimure imirima bayitware i Kigali? Ndashaka kuzahura na bo. Ni bo bavuga ngo Leta yabimye akazi bateza abantu urubwa…”

Urundi rugero rw’ibyo yumvise, ngo ni uburyo hari abanyeshuri bize iby’ubuganga (Medicine) banze gukora Stage mu cyaro ngo barashaka gukorera i Kigali kandi hegeranye na Serena Hotel, ku bwe ngo ibi biratangaje.

Ati “Imico ijyana ite n’amajyambere? Simbyumva….mumpe inama. Kwishyurira umuntu umuhendahenda, yarangiza kwiga agakora ubusa. Amajyambere y’abantu ntashobora guturuka mu macenga, mu gukora ubusa, mu kubeshya, mu kwiratana ubusa…”

Ikindi cyababaje Perezida Kagame, ngo ni uburyo hari abantu bubaka Kigali Convention Center, Leta yasabye ko bashyiramo n’Abanyarwanda mu kazi, ariko amasosiyete yo mu Rwanda bashyizemo akagaragaza imbaraga nke cyane n’ubunebwe ahubwo akadindiza imirimo y’abo banyamahanga.

Perezida yavuze ko hari byinshi Abanyarwanda bageraho kandi ko no guhinduka bishoboka ariko ngo bigenda gahoro.

Kuri iyi ngingo yo kwanga akazi kandi Leta yaratanze amafaranga ku muntu, abenshi mu babyeyi basanze hari uruhare rwabo bakwiye kugira mu gutoza abana gukora kandi bagakorera ahantu hose.

Abikorera basabwe kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu
Abikorera basabwe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

76 Comments

  • Hari igihe dushaka umuti w’ikibazo ariko tukawushaka nabi, nyamara twari dukwiye kujya tukirinda hakiri kare!! Abana bahabwa bourses z’ahantu heza baba ari abana bo mu bisubizo, bakazima abana bo mu bantu dusanzwe tuba tunakeneye akazi, Ba bana bo mu mbyeyi rero iyo bagarutse ntabwo baba bashaka kujya gukorera mu byaro kandi imiryango yabo iba i Nyarutarama! Nyamara bene ngofero iyo bamuha iyo bourse, we yari kuza akajya gukorera mu cyaro dore ko ubuhinzi biba ari ibyo yakoze kuva mu bwana anahingisha isuka.

    • Oh! 1. Hari n’akandi kabazo gato kuko hari ubwo REB ikohereza muri Secondary kwiga mu Buhinzi, Ubuganga, Ubworozi… kandi utabyifuzaga, ugapfa kujyamo. Nyuma yaho niyo ugeze kuri Master’s biragora kubyiyumvamo ngo uzabikoremo. 2. Ibaze nk’ubu bamwe muri abo banyeshuri usanze hari aho bafite akazi i Kigali muri RAB cyangwa MINAGRI??? Byaba bivuze ko bakora ibyo batize?! 3. Bamwe mu rubyiruko tuba dufite inzozi zo kuzakorera muri Office, ugasinya dossiers, ugatanga amabwiriza, ukeye ku myambarire, etc. Biragora kujya kuba kuri terrain pe!

      • Niba wowe Z aruko aruko ugitekereza ufite ikibazo!!Mugara wenyine wekubyumvisha abandi bakeneye amajyambere, Komeza uhwane nuburiri ejo uzanbwira , ngo utegereje akazi ko gutanga amabwiriza no gusinya dossier, Idiot!!

        • Nyamara abakunda Umurwa ni benshi; hari Comment mperutse kubona hano ivuga ko Intumwa za Rubanda zose zituye i Kigali. (Muvandimwe, urandenganya rero)

        • Ariko rero twumvikane umuntu agomba kwiga ibyo akunzw nta w umutegetse kwiga ibyo adashaka.iyo wize ibyo udakunze ukora nabi kuko nta passion ufite!

        • Urumva umuntu utekereza bucucu? Arashaka gutanga amabwiriza? Mbega umuswa ndagusetse? Niba ushaka kandi gukora iby’indoto zawe. Iwanyu nibakurihire. Wige ibyo ushaka. Nurangiza ukore ibyo ushaka. Naho urasaba amafranga y’ishuri. Ntiwishoboye. Nurangiza ngo urashaka gutanga amabwiriza. Uzasome Matayo gatano. Uzumirwa!

      • @Z umbabarire kukubwira ko ufite urubobi rwinshi mumitekerereze yawe kbsa. Harumunyeshuri Leta ifata kungufu kwiga ibintu runaka? Haruwo yafunze cg yahohoteye ngonuko yanze kwiga ibyo leta idashaka? Mbese nkubaze wariyishyuriye kwishuri ngo wige ibyo ushaka leta ikanga? REB REB Iguha ibyo watsinze so ndumva ntakosa baba bakoze. Ahubwo nkumunyeshuri ugera muri kaminuza atazi icyo yifuza niwe ufite ikibazo.
        THINK BIG BE A DIVERSIFIED YOUNG RWANDAN. YOU SHOULD BE ABLE TO CHANGE OTHERWISE CHANGE WILL CHANGE YOU..

        • karangwa urangije neza ariko watangiye utukana bibi rwose ntibikwiye umuntu witwa ko yize kuko kubaha ni ishingiro RYA byose

  • Nukuri iki ni ikibazo kibabaje. Uretse na President wacu, n’undi muntu wese ushyira mu gaciro byamushavuza. U Rwanda ni igihugu cyiyubaka.Ni gute koko abo bana baba bashaka kubaho mu buryo budashoboka, aho kwicisha bugufi ngo bafatanye n’abanyarwanda twese kubaka urwatubyaye? Sinzi icyo umuntu yakora, gusa niba koko abo bana barakandagiye mu ishuli, umunsi umwe baziga ko ibyo bakoze atari byo. I am so sorry Mr. President. I feel so bad too.

  • Ndabanza gushimira H.E ko akurikirana ikibazo cyose igihugu gifite kd akagishakira umuti mwiza kd vuba. H.E abanyarwanda dufite ikibazo cyokwirata, kwishyirahejuru,kwikakaza, no kwigana cg gukopera ibibi gusa.
    Iyo umwana w’umunyarwanda yumviseko agiye kwiga hanze cg yabonye akazi ahantu heza ntakindi uhita ubona uretse umwirato,ubwirasi,agasuzuguro nibisa nabyo. so we are shamed, Imana itubabarire kbsa.
    Nonese iyo umuntu yize ubuhinzi aba yumva azahinga kumakaro,cg mumataje?
    Ibibintu abayobozi babikurikirane kbsa kdi bekujya bananiza umusaza wacu, nibacyemure ikibazo kare.

    • karangwa, uzi ikibazo cg urashimangira ibyavuzwe utarajya ku muzi. Umuntu arangiza university atekereza iki???RAB, MINAGRI bikorera mu gishanga wa mugabo we? ndavuga offices zabyo…iwanyu hari techniciens de terrain bangana iki ra? MU RWANDA BURI WESE YIGA NGO ASEZERERE ICYARO URETSE MWARIMU WA PRIMAIRE. MU RWANDA BURI WESE YIGIRA IMIBEREHO. you learn to survive not to know: our experts are mainly materialists than altruists Pas pour sauver le monde ou la patrie mon frere, plutot pour sauver sa survie, sa famille son interet personnel

  • Umuntu wanditse inkuru agize neza yaducukumburira neza kuko twe nkabantu bize muri Israel iyo gahunda ntayo twamenye,ahubwo natwe turatunguwe kumva umukuru wigihugu cyacu atugaya kdi twarabuze nako kazi.

    • Bavandimwe mubyumve neza ntabwo ari ubunenganenzi kuko ako kazi bavuga ntabwo twagahawe kuko ntitwakanga akazi ngo ni mucyaro kandi nubundi ariho twavukiye ahubwo baratubeshyeye pe!!! Njye ndi muri bamwe bavuye muri Israel

    • ewe ndumva mwitana bamwana ubwo harimo ITEKINIKA TUUU…!!!!

    • Mugende rero musabe Audience cyangwa mumwandikire mumusobanurire ikibazo. wasanga hari urigushaka kubateranya, cyangwase ari wa mukobwa umwe utukisha bose.

  • Muraho? Ibi bintu n,ukubyamaganira kure ntitugomba kurera abanebwe. Cyakora mwumve ko ababyeyi tubifitemwo uruhare runini. Ese koko abanyarwanda bose bazakora mu mujyi? Erega opportunities ziri mu cyaro,ntekereza ko babyajije umusaruro amahirwe aboneka mu cyaro, n,ubushomeri bwagabanuka.Ababyeyi, abayobozi mu nzego zibanze nibo bagomba guhwitura abana hakiri kare, ntakurindira ngo NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBILIKA azaza atugire inama ku bintu natwe tubona.ntibyumvikana ukuntu umwana yatangira secondary school ataramenya no kwimesera.Tugomba gutegura abanyarwanda b,ejo hazaza bajijutse kandi bazi no gukora kuko ntacyo tuzabona tutavunitse. Tujye twibukako na biriya bihugu byateye imbere hari igihe bitagiraga imooka, inganda n,indege n,ibindi? byose byabonetse kubwo gukora. Rubyiruko rero mukore amaboko mu mufuka mukore, muzubake u Rwanda rw,ejo hazaza

  • birababaje kabisa,kumva ko twanze akazi kandi tutabizi,ntawigeze atubwira ngo twange.Turasaba his Excellence nkuko yabyifuje ko tuzahura ko twahura bityo niba ari nabayobozi batubeshyera bakagawa

  • Murakoze cyane kudusangiza izi mpanuro, narimfite comment ntoya,

    Nabonye harimo havugwamo ko Abanyeshuri bize muri Israel ibijyanye n ubuhinzi baba bari mubahawe akazi bakakanga ngo kuko ari mu cyaro,
    1)Nasabaga niba bishoboka ko hakorwa ubucukumbuzi koko hakagaragazwa ko byabayeho
    2) uwabahaye ako kazi ninde? katanzwe Ryari?

    Ubu tuvugana murwanda harimo abanyeshuri barangije iby ubuhinzi bagera kuri 263 barenga ndetse hakaba hari n abandi 120 bazaza mumpera z uyu mwaka , ariko aya makuru y uko hari abahawe akazi bakakanga ni mashya rwose . benshi muri abo banyeshuri bagiye bashinga ama association atandukanye ngo barebe ko bashyira ingufu hamwe bagire impact k ubuhinzi bwo mu rwanda kdi bashyire nubumenyi bigiye muri israel mubikorwa harimo nka HADASICO,MAISCO,HOFA, ASS babyifashijemo ……. ariko ibyo guhabwa akazi byo ni

    Bishoboka Abo banyeshuri bavugishwe ndetse n ukuri kugaragare kw abo bashakiwe akazi bakakanga ndetse hagaragare nagahunda iri imbere kuri urwo rubyiruko rw u rwanda rufite ubumenyi.

  • E.T. uvuze neza! Nonese,ko uzi ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akemura vuba kandi neza ibibazo abandi bakunze gufata minenembwe, wahagurutse ukajya mu Rugwiro ukajya kwisabira ako kazi abo basungareri banze gukora? Nonese bagiye kwiga ubuhinzi ngo bazahinge mu biro, cyangwa bazahinge mu mujyi? Aho muri Israeli bagiye kwiga basanze imirima iba Tel Aviv, cg Jerusalem? Imirima ko iba muri za kiboutz nazo ziri mu butayu! SFAR yari ikwiye kubishyuza imbumbe amafaranga Leta yabapfushijeho ubusa, MIFOTRA nayo ikabashyira kuri “Liste noire”. Ubwo bakihangira imirimo bazakorera mu biro, cg nabo bagakurikira babandi “bahunga bavuga ngo Leta y’U Rwanda irabatoteza” kandi mubyukuri ari akazi kabananiye! Abandi bamara imyaka bashaka akazi barakabuze kandi bafite ubushake n’ubushobozi bwo gukora mwebwe ngo ntimushaka gukorera mu cyaro! Ako ni agasuzuguro k’agahomamunwa!

    • Rusagara ko mbona ushaka kugaragaza ko abo bagiye muri israel bose Mifotra yabashyira kuri black list,ngo bihangire imirimo ukeka ko ari bo bafite ubushobozi buruta ubw’abandi bari mugihugu. Ntago tubyumva kimwe; tubanze tumenye imvano yibi bintu wasanga baragahaye umwana wo mumbyeyi ubayeho neza akumva atabasha kuba aho hantu bitewe naho yakuriye; dore ko n’imitangire y’akazi y’ubu nayo ikemangwa hashobora kuba hataritawe ku mategeko agenga imitangire y’akazi ahubwo bya bimanye na ruswa byamubze abantu; ugahawe akabona atahaba agatangaza ibyo.

    • komera cyane Rusagara , mu byukuri wanditse neza ariko nawe watwawe nuburakari bwibyo wumvise bishobora no kuba atari ukuri kuko , ntago urwo rubyiruko koko njye mpamya ko rwanze ako kazi kuko, wumvise ko rwagerageje gukora uko rushoboye ngo ruteze ubuhinzi imbere, kandi ntanigihe ako kazi kivugwa ko katanzwe cg uwagatanze, kuko niba rwarihanganiye kuzenguruka ibyaro byose bigize igihugu bibarura abahinzi ntago gukora akazi nkako aribyo byabanininye, mwabanza ukareba contra basinyishijwe ivuga iki, kandi koko nkuko wabivuze ntago imirima yo muri Israel iba mu mujyi rwose, ariko njye mbona wasanga hari ikindi cyaba cyihishe inyuma yabyo nko kugira bagire isura mbi, itagendanye numusaruro wari ubitezweho.ubuse muri runo Rwanda ninde wabona akazi kamuhemba akanga kugaora. ko mwese mwize, mu bona abo aribo batazi gushyira nugaciro ngo bamenye icyo igihugu cyibakeneyeho. uwavuze ko banze kujya kuhakora azerekane appel d’offre yatanzwe kugira abantu bahatanire iyo myanya. ikindi se iyo myanya yari ingahe , abayitsindiye bakanga gukora bo ni bangahe!!

  • Agaba wiwe nabo bandi muri kivuga ko murengana nta kazi babahaye…ubwo ukuri kuzagaragara dore ko H.E yavize ko muzabonana mukabivugaho.niba muri mukuri mutaranze kujya mu cyaro ubwo abafite amakosa bazagaragara rwose.NYAKUBAHWA PAUL KAGAME NJYE NDAMUKUNDA KUKO AFITE IMPANO NYINSHI KANDI AZIKORESHA NEZA.IMANA IGUHE UMUGISHA.NTAGO NAVUGA IBYAWE NGOBIRANGIZE.

  • Mbere yo kuvuga ngo abantu banze akazi bajye babanza bamenye niba koko ako kazi karatanzwe cg se niba karapiganiwe. Wasanga baragatanze muri bwa buryo bwikimenyane cg ruswa barangiza bakabona ibyo bari biteze bitavamo bagahitamo kuvuga batyo. Njye ndi mubavuye muri Israel ariko ako kazi ntako twahawe rwose ngo tukange. Abo bagahaye bakakanga babibazwe ubwo hari ibyo basezeranyijwe ntibabibona.

  • Mwiriwe icya Imana ngahura na president akampuza nuriya mu nyamerika ufite iriya project ya irrigation I Nasho ndoreko na domaine yanjye ari irrigation and drainage akanyihera kariya kazi bariya bana banze.

  • Ariko Mana, uwo muntu wabeshyeye abo bana ni nde koko? Umunsi yamenyekanye azahanishwa iki?

    • Ndumva umuntu yashakira muri minaloc rwose ndumva abatekinitse perezida ntahandi bagomba gushakirwa.Minagri irarengana. Iyo Bigeze mu cyaro Kaboneka niwe perezida kuko iyo yanze ko imvura igwa iwawe, cg izuba riva iwawe byose nta kihagera.

  • niba abo banyeshuri bahakana ko nta kintu bazi ku byo kwanga ako kazi abayobozi baba barahemukiye umukuru w’igihugu ndetse n’abo banyeshuri bavuye muri Israel. ikinyoma ntikiramba ukuri kuzajya ahagaragara

  • Hari ibintu 2 nsahaka kuvuga:

    Nyakubahwa Minister wa MINAGRI natwereke amatangazo yatanze ahamagarira abantu gupiganirwa imyanya y’akazi kari muri kariya gace ka Nasho, atwereke examen yakozwe hamwe na list y’abatsinze…Sinzi impamvu abanyamakuru batajya bagira ibakwe ryo gutara amakuru kabisa ngo bayacukumbure, bayatangaze. Dore tekinike isigaye yarageze ku rwego rwo hejuru ku buryo udashobora kumenya ubeshya n’uvugisha ukuri ndetse no mu bayobozi ririmo….Ubu wasanga na Pres. Kagame baramutekinitse da !

    Ikindi kintu maze kubona mu myaka maze kuuri iyi isi, kandi giteye agahinda: Ni uko igihugu kirimo korora generation y’abanebwe sana, biteye ubwoba ukuntu urubyiruko rw’ubu ari abanebwe kandi bashamadukiye gushaka kubaho neza batavunitse…Jye nakuriye mu cyaro, iwacu turi abahinzi-borozi basanzwe, ariko nta munsi n’umwe nzi twaba twarigeze tumara nibura amasaha 2 twicahe hamwe nta kintu turimo gukora, uretse nijoro turyame cg twagiye ku ishule (ku ishule naho baraduhingishaga, tugasira ikawa….yewe na secondaire twarabikoze kugera mu wa 4). Papa yahoraga aribwaribwa ku buryo iyo yabaga nta kintu yakoze uwo munsi wabonaga ameze nk’uwarwaye malaria; twarakoraga ku buryo rwose gukora byari byaratugiye twese mu maraso bikaba our second nature…Papa yajyaga atubwira ngo umurimo ntawe wishe, ngo umwana umurinda inzara gusa; kandi koko twararyaga tukajya ku murimo dufite ingufu….ariko abana b’ubu wweeee, bateye agahinda pee !, .

    • @Damali

      Tu as raison. You are right. Uvuze ukuri.

  • Mu by’ukuri, mu Rwanda rwacu akazi gafite uburyo gatangwamo binyuze mu mategeko kandi ku buryo buri wese ugashaka abasha kumenya neza aho ako kazi kari, ariko ntabwo turi kubasha kumenya igihe ako kazi katangiwe; ese ikizamini cy’akazi cyatanzwe ryari? Ese abatsinze bakakanga kujya gukora ni bande? Batsinze ryari? Mu by’ukuri nk’umwe mu banyeshuri bagize amahirwe yo kujya kwiga muri Israeli sinigeze menya iby’ako kazi kandi nta tangazo ry’akazi ryigeze ritangazwa ndetse nta n’ikizamini cyigeze gikorwa! Ibyo ni ukuduharabika kabisa. Amakuru y’ukuri kandi yizewe nk’uko byavuzwe hejuru,ni uko bamwe mu bavuye muri Israeli bagiye bishyira hamwe kugira ngo bafatanye kwiteza imbere ndetse no gukora ubuhinzi bwa kijyambere kandi bwa kinyamwuga,abandi bagiye bagerageza kwihangira ibyo bakora bitewe n’ubushobozi bafite,abandi bagize amahirwe yo kubona akazi muri za company zigenga cg ibigo bya Leta bikora ibikorwa by’ubuhinzi naho abandi baracayarimo gushakisha akazi! Abanyeshuri bavuye muri Israeli dufite ubushake bwo kwiteza imbere ndetse no guteza imbere igihugu cyacu dukoresheje ubumenyi dufite!

  • Kubera ko ko iki kibazo cyavugiwe ku karubanda, turifuza ko cyakurikiranwa n’inzego zibishinzwe, noneho ibivuyemo nabyo bikazashyirwa ku karubanda twese tukabimenya. Birakwiye ko tumenya ukuri kuri iki kibazo.

    • DMI ikore akazi kayo kbs

  • Haciye iminsi nsoma iki kinyamakuru nasomye inkuru nkishi haba imanza, haba ababuriwe kivugirwa, za caguwa, iby’urukundo n’ibindi. Nasomye comments zose zizo nkuru bamwe bakanengwa abandi bagatanga inama yewega hakaba nabo bibabaza. Ariko narabibonaga nkabyihorera gusa ibi byobyo birandenze!

    Nkurikije ibyavuzwe aha ngo black list, ubwirasi, umurengwe, yewega n’ibihano rugeretse nkanareba ubushomeur bw’akataraboneka abavuye muri Israel tubayemo nkanabona n’uguharabikwa mbonye aha, mpise mpa agaciro ibyo nasomye byose gakeya cyane kuko nabyo nti byari ukuri ukuri nk’ibi mbonye aha, niba abo bayobozi barabivuze wasanga bari mu kuri ugendeye kubo babwiye bakanga gusa ibitabaye ku mugaragaro ntibikwiye kivugirwa ku karubanda.

    Niba koko hazabaho guhura na nyakubahwa rwose tuzahamwa ni icyaha 100% kuko ubu abo bayobozi bagiye gushaka abigize abayobozi bacu ngo barashinga amacoopertives maze bababwire ngo muze gusaba imbabazi, ko bitazongera, n’ibindi kugirango isura zabo zidasa nabi!

    Umwami ntiyaba koko nabibonye.
    Imana ibarinde

    • Kuri wowe JDP

      Ese ko numva uhakana ibyo byabaye uri mu bahawe akazi i Nasho?
      Ese niba utarimo hakaba hari abo bagahayeyo bakakanga uhita wanzura ko bitabayeho kuko utarimo?
      Niba wowe utarahawe akazi i Nasho ngo ukawe ubwiwe n’iki ko nta bagenzi bawe bagahawe bakakanga?
      Ibi byose uvuga urabivugishwa n’uko nta kazi wowe yenda wahawe.

      Ndumva watuza ugashakisha akazi ukareka gushaka guhakana ibyo Perezida Kagame yavuze kandi yabwiwe.
      Niba baranamubeshye (Njye nemera ko bishoboka) watanga Facts yenda ukavuga uti twarangije muri Israel turi abanyeshuri 80, ubu 30 ndabizi neza ko bakora i Nasho kandi ntawavuyeyo ukareka kuvugira mu cyuka gusa nk’umuntu utarize kandi uvuga ko wize Israel

      Courage kandi bonne chance mu gushaka akazi, naho guhakana ko ibi byabaye byo wabireka niba utari mu bahaweyo akazi, ngo ube ukorayo ubu utubwire uko bimeze cg uko byagenze.

      Sawa

      • Ariko yagaye ko nta tangazo ryabayeho ngo bose babimenye,none bakaba basoma inkuru ivuga ki banze kuhakora nyamara nta n ibyo bamenye,wenda ababyanze baba contactaga mu bundi buryo,bitakuraho ikosa rero yuko bagombaga gutanga itangazo kugirango bimenywe nabo bireba bose kuko urabona ko n ingaruka ziri mu izina ryabize Israel bose!

      • Hanyuma se ko numva umwikomeye umubaza imibare, hari ubwo President we yigeze avuga ngo 30 kuri 80 cyangwa 80 kuri 80 bose twabahaye akazi hano i Nasho barakanga. Waca terrorisme yako !

        Igihe cyose gutanga akazi bibera mu bwiru, ingaruka ntizabura kwigaragaza, biragaragara no muri izi comments zanyu ko ingaruka ya mbere ni ukuryana kwanyu…Kandi mujya no kwiga yo nta tangazo ryatanzwe ngo twese tubimenye, dukore ipiganwa none dore murimo kwishyira hanze.

        • ntiwabonye se kobari bavuze ngo bariya bagiye NASHO bahembwa frw450000,none bakaba babitsibye? yewe ibya hano ni ubwiru gusa.Kuki abanyamakuru batsibye uwomushahara

    • Ufite ikibazo gikomeye! Nk’umuntu “wize” muri israel (ndabikemanga), deductions ukoze zirantangaje pe! Usibye nazo ukuntu uhise uvuga ngo”abigize abayobozi banyu ngo barashinga amacoop.”, kandi wasanga uri muri izo coop. utanazemera! Ni wowe haduyi bavuze pe! Umugani wa Bruce Melodie, njyewe ndumiwe!

  • MBEGA UMWIRATO KOKO NIBA ARIBYO. HARI UMUZUNGU WAJE INAHA AHO NTUYE MU MISHINGA Y’AMAKAWA ARAHINGA AKAZIKORERA KANDI NI MUCYARO NDETSE NIHO ABA AKURIKIRANA IBIKORWA BYA KAWA KANDI NI UMWANA MUTO W’UMUKOBWA.IYO AVUYE MURI AKO KAZI IPANTARO YE YUZUYEHO IBITAKA AHETSE AGAKAPU KE NTA KIBAZO ABYISHIMIYE NAHO TWE KWANGA ICYARO NDUMIWE KOKO.MUZAZE I Karenge ya RWAMAGANA muzamubona iyo atagiye kuri terrain aba akorera ku MURENGE. NI UMUKOZI PE!

    • Ni uko abazungu babaho nyine ntibinemfaguzwa cg ngo birate nubwo bateye imbere!!

    • Hari ibindi aba (uwo muzungu) yibereyemo shahu rwose!! Aba ari mu yindi mission, cover ikaba kuza gushyira udushinga nk’utwo mu cyaro, maze si ukumuha amakuru bakimena inda!!! Muge mutinya abo bahanya b’Abazungu baba mu cya(bya)ro ngo barigisha icyongereza, barahinga kawa, baraboha uduseke, etc….

      Ku bijyanye n’urubyiruko rw’u Rwanda rwanga gukora, muge kuri google mushyiremo indirimbo ya Alexis Kagame uva inda imwe na Nyakwigendera Kagambage Alexandre, yitwa “Umurunga w’Iminsi”!!!! Murabeho!!!!!

  • Mutubarize abo banyeshuri niba muri israil imirima yabo cg ubuhinzi bukorerwa mu mugi?
    Birababaje pe abo banyeshuri bakwiye inama n.impanuro zihariye.

    HE nikoko birakwiye ko tugira ibyo twanga kugirango tugire ibyo duhindura
    ariko ndabamara impungenge ko urubyiruko rutekereza kuriya niruke ugereranyije nurufitiye igihugu imigambi myiza.

    HE inamazanyu ni ntagereranwa.

  • Ikibazo ni Leta igifite ntabwoa ri abo bana. Mu kanya mwatubwiraga ko mugiye kugeza imihanda aho,ko nta bus ikihagera ticket ubu yavuye kuri 500 ikaba 5,000 frw, ko mugiye kubaha fibre optique ya internet; bivuze ngo ubwo ntabyari bihari…Ushobora no gusanga ubwo nta mazi asukuye ahari, ugasanga nta muriro uhari, ugasanga nta reseaux ya MTN cg Tigo ihari.

    None ni gute wumva ko wafata umwana w’i Kigali ukamurihira kwiga muri Israel, warangiza ukajya kumukoresha ahantu hameze gutyo nta na incentive zindi ushyizeho ? Mwagombye kua amwrafashe abana bavuka aho ngaho akaba aribo mujya kwigisha ayo masomo, bakazagaruka basubira iwabo kuhakora bityo bikanahateza imbere….ntabwo ibintu byose bizirunda i Kigali ngo ahandi hasigare ubusa, hanyuma mwibwire ko abantu batazaza babikurikiye.

    • Loool!!

  • ariko koko ibinyoma biraganje rwose,ibaze nkayo makuru nyakubahwa yarayahawe na ministri w’ubuhinzi koko ahora adutumiza munama ngo aradushakira opportunities atubeshya ntakindi,yarangiza ngo twanze gukora nta soni!!ibi bintu birababaje,umuntu niba unaniwe kumufasha nibura wamuhaye amahoro koko

  • hummm, izi msge zifite ireme. Gusa ikizagaragara niniko ubwo sko kaxi kari katanzwe mu bwiru nyine gahabwa sbo mu Mbyeyi nkuko bivugwa. nibasanga byarimo amanyanga bazabipfukirana muri rya tekinika tumenyereye nta we uzarabukwa. Yego Rwanda yacu!

  • ubushomeli buri muri iki gihugu koko ninde wa kwanga akazi koko!irrigation twigaga twayikoreraga mu murima mucyaro si mumugi,byumvikane neza tureke gusebanya

  • Nibyo bavuga ngo Umwami ntiyica hica rubanda, nako abamwegereye. Icyo kibazo gikurikiranwe, kuri bose babireba. Murumva muri iki gihe umuntu wakwitesha akazi ari nde koko???? Ahubwo uwatekinitse Perezida akurikiranwe. Perezida ajye atugezeho ibyo bamubwira, tumenye abo bayobozi batunzwe no gucisha abandi imitwe. Ni akumiro pe.

  • Abanyamakuru ba Rwanda rushya rwose namwe ndabemera cyane, ariya makuru se mwamenye ngo y’uko abakora i Nasho bahabwa Frw 450,000 kuki muyasibye, musanze yari ibihuha cg MIFOTRA ihise iyagabanya mu kanya nk’ako guhumbya ?

  • Anonymous, ntabwo navuze abize muri Israeli bose, navuze abo bahawe akazi bakakanga! Ikindi, ndumva kariya kazi atari akazi ka Leta, ahubwo ari uwikorera watanze akazi yibwira ko abonye abatekinisiye bafite ubumenyi n’ubushobozi cyane ko private sector ikunze kuvuga ko ku isoko ry’imirimo nta bushobozi buhari. Ubwo rero icyo navugaga, byari ukugirango abo badashaka gukora, bahe abandi babishaka umwanya n’amahirwe yo gukora, bo bishakire akazi bumva bakora batagiye mu cyaro.
    Naho wowe wiyita PEMBENI, wari ukwiye kumenya ko Umunyarwanda afite inshingano(devoir) zo gukorera Igihugu cye aho yahamagarirwa gukora hose, kuko ayo mafaranga yatumye wiga ntabwo ari ay’abanyakigali gusa ni ay’Abanyarwanda twese muri rusange. Dufite inshingano zo gufasha abandi Banyarwanda batagize amahirwe yo kujya kubyiga. Ikindi ni uko abo iyo bateye imbere natwe twese tuba tugenda dutera imbere, aho fibre optique itageraga, hamwe n’amashanyarazi nabyo bikahagera! Iryo niryo terambere twifuza kandi twifuriza buri Munyarwanda.

  • Gusa niba ibi byarabayeho aba bana biyimbire rwose!Baraduhemukiye bakwiye akanyafu!Gusa kubihagararaho biragoye sinumva ko hari umuntu wakwanga akazi n’inzu z’ubuntu ngo ni mu cyaro?Babikurikirane tumenye niba aribyo koko cg niba ari itekinika rya MINAGRI

  • Mbabwijukuri Prezida wacu yaragowe peeeee…Niba dutekereza ko ubuzima tuzabukura muri Kigali turashize..Jye birambabaza iyo tujya ku gasozi ngo akazi karabuze..Rubyiruko akazi ntikabuze mbishimangire ntabwo kabuze..twe tureba ko umurimo ususuzuguritse ntitureba icyo ugabura bagenzi…Harya buriya abakongomani nibo bazi gusuka bonyine ra?
    Ese mutekereza ko babakozi bo murugo mubarusha guhembwa neza badi….Ahahahahahaha..

    • Mwibuke perezida Habyarimana igihe yavugaga muri disikuru ati: Twese turi abaturage. Aryoha asubiwemo

  • Uraho urahaze none urimo kwijogonyora hano ku rubuga. Ko twiganaga secondaire se ntiwarihiwe twe tugasigara tunakurusha ubwenge, abo mwrangirije rimwe si ngaba hano i Kigali inkweto ntizaduhengamiyeho, kandi nawe urabizi ko watsinze muri interview gusa. None se wowe ko utajya gukora ako kazi k’ubuyaya mu rugo urimo uvuga, cyangwa ngo ujye gusuka ? Ahantu hose mwaradadiye, urajya kwaka nako ko gusuka ngo banza umpe turyamane…Ahree !!!

  • Ariko ubundi murinda muhatira akazi(niba byaranabaye koko)abize muri Isiraheri(tutanamenya n’uburyo batoranywa ngo bahabwe izo buruse) abize i Busogo bo bose mwababoneye imirimo?! Nzi abize iby’ubuhinzi barenga batanu baryamanye Ao nta kazi none ngo muri kugahatira abize muri Isoraheri(uretse ko nabo bavuga ko mubabeshyeye)! Niba abanyamakuru bacu bazi gucukumbura inkuru bagombye kuzazindukira kuri Minagri kuwambere maze Ministri agatanga gihamya ko aba bana b’u Rwanda banze koko akazi! Biti ihi se Ministri akegura kubera ko azaba yarabeshye umukuru w’igihugu! Yamugumishwaho kandi bigaragara ko yabeshye akanabeshyera abo bana bikumvikana ko mu Rwanda itekinika ryabaye “official”!

  • Ikigaragara ni uku aba bana barengana! hari benshi nzi duhurira mu bizamini by’akazi kandi. mpamya ko nako kaba gakorerwa mu cyaro… njye ibi byose ndabishyira kuri MINAGRI hamwe n’ibigo byose biyishamikiyeho ndetse n’imishinga yayo yose! kirazira kubonamo akazi. udafite ugusunitse! none kuki mutibazza impamvu imishinga ya Minagri yose itagera ku ntego yayo! aha reka. ndekere aha ra! gusa aba basore n’inkumi bararengana!

  • Birababaje kubona hari abana b’abanyarwa biyemeje guhara ubuzima bwabo kugira ngo igihugu cyacu cyari cyarajahajwe n,indambi ,kwironda n’ivangurabwo kugeza aho abanyarwanda barenga million bazira uko baremwe kubera Leta mbi none Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ikiyemeza kurihira abana babanyarwa ngo bateze igihugu cyacu imbere barangiza babaha akazi bakakanga kweli !! Ubuse urwanda rugize abantu nkaba rwaba ruganahe ? Birababaje !!!.

  • Perezida asigaye akorana nibigarasha gusa, azbireke yisubirire mu ndaki walahi, basigaye bamutekinika nawe.

  • Ariko ko narangije I BUSOGO,nkaba mfite A0 ubu ko nsuka imisatsi,ubundi nkakora ububoyi simbona amafr antunga ?None mwebwe murajya mwirwa mutembera muli za KIGALI izongizo,mufite izo za CV ngo bazabaha akazi? sha inkweto zizabacikiraho mbandoga RWABUGILI.Mushake akazi k’ububoyi kabuze abagakora

  • Abo bana bize kuhira imirima kandi imirima iba mucyaro,

    Niba bakunda ikigali cg mumigi bazasubireyo bige koza ibirahire by’amazu maremare. cg kuhira ubusitani.

    niba uko nyakubahwa yabivuze ariko biri bataramu tekinitse muri raporo, abo basore cg inkumi bakwiye gukeburwa niba bihagije bakaba badakeneye Akazi ko mucyaro bakishyura ayabatanzweho n’inyungu zayo agakora ibindi cg akishyurira abandi.

    NB: REB MUGUTANGA BOURCE ZA BENE IRIYA MIRIMO IGOMBA KUGABANYA AMARANGAMUTIMA IKAZIHA ABANTU IBONA KO BAZAGARUKA BAKAZIBYAZA UMUSARURO. NTA HANTU NAHAMWE TUZI UMWANA WAKURIYE MURUGO RUFITE BYOSE WAKORA KARIYA KAZI

  • Hahhhhhh ibinyoma biri aha.!?
    Arko rubanda balihandagaza bakabeshya H.E!ntibaziko nabamenya imbehe zabo azazubika!? Mwumve bana burwanda akakazi karimo kavugwa aha ntakatanzwe kuri bose, niba baragahaye wamwana wa kgl,bene wabo,wenda wihorera muri V8 nka essance, ni ihame kukanga kko ntacyo apfana nibyondo. H.E nacukumbule knd bage bareka kumubeshya ntacyo ayobewe, Ngo batanze akazi brakanga bande c,bahe cg bangahe bakanze?
    Nibimara kumenyekana abo baministre bazabakungute amatwi kumugragaro.

  • Maze rero tuge dukoma urusyo dukome n’ingasire, hari imvugo zidakwiriye umukuru w’igihugu. Izina ryahawe aba bantu ngo abavuga rikijyana rwose naryo rivuze byinshi. Iby’akazi byo itangwa ryako nta utarizi, H.E ajya avuga ngo atangazwa no kubona abantu bafite za PHD basaba kujya kwiga ibindi bintu nyamara nibyo bafitiye PHD batabikora! Iki ni igisubizo cyo gushaka kwikubira akeza kose nyamara byagasaranganyijwe muri benshi banabikunze.

  • I rubavu turakora ntitwagwaga mumakosa ngayo tu..

  • Umuseke uduha urubuga tugatanga ibitekerezo,ariko tuzige uburyo bwo kubitaga tudatukana,tudasesereza,hari uburyo bwo gusenya igitekerezo cya mugenzi wawe utamwandagaje,gutukana ni umuco mubi.Ntitukihutire kuvuga kuko ijambo iyo rigucitse ntirigaruka.Bizabatangaza musanze bariya bana barababeshyeye!Bamwe mu bayobozi bacu batinya cyane HE.Iyo ababajije ibibazo usanga aho kubisubiza bahirikira kuri bagenzi babo.Bizabatangaza rero musanze bariya bana barengana.Urebye ubushomeri buri hanze aha nta muntu waha akazi ngo akanjye.Ntibishoboka.Gusa tugire ikinyabupfura mu gutanga ibitekerezo.

    • Byose bizakemurwa no guhura na HE tukamubwira ukuri naho ubundi ibi ni ibinyoma rwose twebwe twize muri israel ntidushaka abatwambika ibyaha imbere ya papa tuzamubwira ukuri kose icyo gihe

    • Gute se kandi mu bigize umuco-nyarwanda no gutukana birimo ? Niko ntuza we, nta soni urashaka ko umuco w’abanyarwanda ucika ?

  • Iby’abaganga banze gukorera stage mu cyaro ngo bakunde bagume hafi ya Serena nabyo mubikurikirane, amakuru y’imvaho ajye ahagaragara, kuko usibye n’abakora stage n’abaganga basanzwe bari guhunga CHUK, ubwo rero Minisante ubwayo ntidukwiye kuyishira amakenga ngo dupfe kwemera ko ibyo iba yatangaje ari ukuri mpamo.
    Nyabuna banyamakuru nimusure abo ba rubanda rugufi bavugwa ko banze icyaro (aba intern ba CHUK, Faisal, Kanombe etc.. na ba agronomes bo muri Israel), mwumve ibyabo hato bataba bararenganye, kandi ndabizi neza ko nimubegera bizatanga ishusho nyakuri y’uko ibintu bimeze bityo bizafashe n’abayobozi kugena ingamba zikwiriye. Murakoze.

  • Mubareke ubwo barashaka imyanya muri Sena,mu badepite, ministeri no muri presidance. Ntabwo baziko hari benengofero bize amashuri nkayabo, none bakaba barabuze akazi ahubwo bababwirango nibihangire imirimo. Ukibaza uko wakwihangira imirimo ntagishoro bikuyobera.

  • Ayomakuru turayavuguruza twivuye inyuma ko ntashingiro afite akokazi ntako twigeze duhabwa kuko niba ntibehye 98%bavuyeyo turi mubushomeri ibyo ahubwo president warepebulika abikurikirane kurushaho kuko harikibyihishe inyuma gituma hatangazwa amakuru atariyo

  • Ayo makuru turayavuguruza twivuye inyuma kuko ibi bitigeze bibaho nagato kuko uretse ni nasho na kombo twakozeyo ikiraka kandi tubikora neza ikindi no muri israel ubuzima twabagamo najo twakoreraga mu byaro ntabwo hatandukanye na nasho .
    HE AKURIKIRANE AYA MAKURU NEZA AMENYE UKURI KWAYO

  • Ngo bazaze ikigali koza ibirahuri byimiturirwa ! Ugirango se byo biroroshye ! Uwo wanze kuhira imirima aribyo yize no kuhirira inka ntiyabishobora.bavuyeyo bibwirako bazahita babagira ba minisitiri.kuba umuyobozi umuntu arabikorera.bazabatumize murugwiro babahate igiti.ubundi babapangishe panda gari i Nasho.

  • Ko numva se abahabwa akazi ka Irrigation ari abavuye Isarel kandi mu buryo butamenyekanye,Ubwo twe tutagiye muri Israel dutuye mu byaro Twarize Irrigation ntituzabona akazi???
    Bagiye babigaragaza tugakora Competition ko twe twakubiswe(Twarahangayitse!!!!!)yeweeee!!!!

  • Uwambaye ikirezi nta menya ko kera

  • Niyoherezo Ange. Ngayo nguko.

  • Yezu numwana wimana! Uti amena ysu yarabambwe ut:amena yesu nimana uti;amena yesu yarapfuye arazuka uti amena!!! Yesu yarimye mariya uti;amena!! Bigaragarako utari tayari mumutwe!!;Buriya harinigihe abagowe bafatwa bagafungwa Ngo banze akazi,igitangaje!! Bakanemerako bagahawe bakakanga!!kereka batakunyujije kwagacinya!! Uvayo byose ariyego.nushaka urugero ambaze ndamubwira abavuyeyo bakemera ibyo batakoze bakanabihanirwa.ntawahawe akazi,muri bariya bavungwa,ntanubwo karatangwa.

  • Ikindi kibazo gikomeye kerekeranye n’ibi by’abahabwa bourse ni abahawe bourse zo kwiga muri Amerika. Abanyeshuri basaga 150 baminuje ariko nta murongo uhamye uhari wo gukoresha ubumenyi bahawe mu kubaka igihugu. Nta kabuza ko aba banyeshuri iyo babonye uburyo baherayo…

Comments are closed.

en_USEnglish