Tags : Rwamagana

Rwamagana: Abafite aho bahuriye n’ubuhinzi barasabwa kwita ku kazi bakora

Abakozi mu mirenge yose y’akarere ka Rwamagana bafite aho bahuriye n’ubuhinzi barasabwa ko buri cyumweru bazajya bakora igenamigambi ry’ibikorwa byabo bakisuzuma niba inshingano zabo zo gufasha abaturage kwiteza imbere bazuzuza neza. Ibi barabisabwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana nyuma y’amahugurwa y’iminsi ibiri bahawe n’inzobere mu buhinzi zo muri Kaminuza ya Kibungo. Akarere ka Rwamagana muri rusange […]Irambuye

Rwamagana: Yishe umugabo we bapfuye urufunguzo

Philomenee Mukasanga wo mu mudugudu wa  Karama, Akagali ka Bicumbi mu Murenge wa Mwurire, Akarere ka Rwamagana yemereye ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwurire ko yaraye yishe umugabo we witwa Abdu Ngendahimana amukubise ikibando mu mutwe nyuma yo gutongana bapfa urufunguzo bari bibagiriwe mu nzu mbere yo kujya gusangira inzoga mu kabari baturanye. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa […]Irambuye

Rwamagana: Barasaba ko urwibutso rwa Muhazi rwubakwa neza

Kuri uyu wa gatanu, ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatusti mu Rwanda ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba byatangirijwe mu Murenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana ahashyinguwe mu cyubahiro imibiri itanu y’abazize Jenoside ibonetse vuba. Uru rwibutso rwa Muhazi ubu rumaze gushyingurwamo imibiri y’abana, abasore n’inkumi, abagabo n’abagore bagera ku 8 305 bazize Jenoside […]Irambuye

Kigabiro: Bakoze isuku ku rwibutso, baha ihene na mutuelle abarokotse

Rwamagana – Urubyiruko rw’abanyeshuri ruyobora abandi muri Kaminuza ya UNILAK amashami ya Rwamagana na Kigali kuri iki cyyumweru rwasuye urwibutso rwa Rutonde ruhakora isuku ariko runatanga ubufasha ku barokotse Jenoside batishoboye. Igikorwa aba ndetse n’ubuyobozi bwaho bashimye cyane. Iki ngo ni igikorwa kigamije kwitegura ibindi bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigiye kuba ku nshuro […]Irambuye

Ngoma: Abo mu kagari k’Akaziba ntibagihahirana n’abaturanyi nyuma y’ikiraro cyangiritse

Abaturiye igishanga gihingwamo umuceri mu kagari ka Akaziba, mu murenge wa Karembo, mu karere ka Ngoma binubira kuba batabasha kugirana ubuhahirane n’abaturanyi babo bo mu kagali ka Nyamirambo na Kabirizi bitewe n’uko ikiraro cyabahuzaga cyasenyutse, bavuga ko aho banyuraga huzuye amazi kubera iki gishanga bagasaba ko hubakwa urutindo rugezweho rubafasha kwambuka. Bavuga ko babangamiwe no […]Irambuye

Umunyemari Rwabukamba yashyinguwe i Rusororo

Kuri uyu wa Gatandatu, Umunyemari Rwabukamba Venustse uherutse kwitaba Imana bivugwa ko yirashe mu karere ka Rwamagana yashyinguwe mu irimbi ry’i Rusororo mu mugi wa Kigali. Ni umuhango witabiriwe na benshi barimo abo mu muryango we n’inshuti. Perezida wa Ibuka, Dusingizemungu Jean Pierre na we yari ahari. Uyu muhango wo gushyingura nyakwigendera, wabimburiwe n’ijoro ryo […]Irambuye

Green Sports yo muri Kenya igiye gufasha Abanyarwanda batatu kubona

Ikipe y’i Rwamagana itozwa n’umutoza w’abana, Kamanzi Haridi iherutse gutwara igikombe mu irushanwa ry’umupira w’amaguru ryabereye i Nairobi. Abakinnyi batatu b’Abanyarwanda bitwaye neza muri iri rushanwa, bagiye gushakirwa amakipe i Burayi n’ikigo Green Sports cyo muri Kenya. Kamanzi Haridi utoza abana muri Rwamagana Training Center mu mupira w’amaguru, yatangije gahunda yo gushakira abana b’Abanyarwanda amarushanwa […]Irambuye

i Fumbwe umuturage ngo ntarya ifi kandi aturiye Muhazi

*Ibishanga byororerwamo inka ngobyatumye abaturage babura imboga *Guturana na Kigali ngo bituma amafi yose ariho ajyanwa bo ntibarye ifi Ni ku munsi w’Umuganda, tariki ya 27 Kanama Umuseke waganiriye n’abaturage bo mu kagari ka Nyarubuye, mu murenge wa Fumbwe ho mu Buganza bwegamiye u Rukaryi mu karere ka Rwamagana, ngo babona intungamubiri z’ibikomoka ku matungo […]Irambuye

Fumbwe: Abaturage basibuye umuhanda wa Km 2 mu muganda rusange

Mu muganda w’igihugu wa buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, abaturage bo mu tugari tune tw’Umurenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana bakoze umuhanda wa Km 2 mu kagari ka Nyarubuye, Umuyobozi w’Akarere yabasabye kumenya ko Leta hari abo yacukije bagomba gutanga ubwisungane mu kwivuza bakabutangira igihe, kuko ngo kugenda nta mutuelle ni nko kwiyahura. […]Irambuye

en_USEnglish