Digiqole ad

Karenge: Umugoroba w’ababyeyi wabafashije guca nyakatsi ku buriri

 Karenge:  Umugoroba w’ababyeyi wabafashije guca nyakatsi ku buriri

Mu masaha ya saa kenda baba batarahagera ari benshi kuko batangira saa kumi n’igice.

*Umuguroba w’ababyeyi wababafashije mu kwishyura mutuelle de santé, no kwikemurira ibibazo

Mu mudugudu wa Kanyangese mu murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana abaturage bavuga ko  umugoroba w’ababyeyi watumye ibibazo byinshi byari byarabaye akarande bibonerwa umuti, mu byo wakemuye harimo no kubona amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, nyakatsi ku buriri, gutira imyambaro n’amakimbirane yo mu ngo yajyanwaga ku mudugudu no ku kagali.

Mu masaha ya saa kenda baba batarahagera ari benshi kuko batangira saa kumi n'igice.
Mu masaha ya saa kenda baba batarahagera ari benshi kuko batangira saa kumi n’igice.

Abaturage bo muri uyu mudugudu  bavuga ko umugoraba w’ababyeyi ntacyo bawunganya kuko ngo byinshi mu byabagoraga cyane utaraza ubu byabonewe ibisubizo kandi birambye.

Bavuga ko ibibazo byari bibangamye kurusha ibindi ari ukwishyura ubwisungane mu kwivuza, guca nyakatsi ku buriri, gutira igitenge ku bagore ndetse n’amakimbirane yo mu ngo yatumaga abayobozi bahora baza kumvikanisha abashakanye n’abaturanyi.

Ngo bamaze guca nyakatsi ku buriri bahise batangira kugurira buri mugore igitenge kandi ari ko banazigama amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Mukamutesi Jacqueline ushinzwe ikigega cy’umugoroba w’ababyeyi muri uyu mudugudu yatubwiye ko nyuma yo guca nyakatsi ku buriri muri uyu mudugudu, biciye mu mugoroba w’ababyeyi ubu bamaze no kugurira igitenge cy’amafaranga 16 200 frw abagore 54.

Avuga ko ubu bagiye guhita batekereza uko bagurirana amatungo magufi cyangwa ikindi cyabafasha kwiteza imbere.

Ati: “Buri wa kabiri uko tuje hano tugurira umugore igitenge cy’ibihumbi 16 200. Twabanjije tugura za matelas, duca nyakatsi ku buriri dutangira kwambikana ibitenge. Ubu nta  mugore ukirushya umugabo we amwaka igitenge.”

Avuga ko ibyo byose babikora batibagiwe kuzigamira ubwisungane mu kwivuza. Buri wa kabiri uko bateranye umuntu atanga amafaranga 400, muri yo 300 bakayegurira umugore ngo azagure igitenge, asigaye 100 akajya mu isanduka yo guteganyiriza ubwisungane mu kwivuza (Mituel de santé).

Umugoroba w’ababyeyi kandi muri uyu mudugudu ngo wafashije cyane mu ikemurwa ry’ibibazo by’amakimbirane yo mu ngo n’utundi tubazo tworoheje.

Bavuga ko aho umugoroba w’ababyeyi waziye worohereje inzego z’abayobozi zahoraga mu bibazo bishingiye ku makimbirane yo mu ngo.

Umuyobozi w’umudugudu wa Kanyangesi, Siriack Mbarushimana na we ashimangira ko umugoroba w’ababyeyi waziye igihe kuko usigaye ufasha inzego z’ubuyobozi gukemura ibibazo cyane cyane ibishingiye ku makimbirane yo mu ngo.

Ati: “Njye nk’umuyobozi  w’umudugudu buri munsi nahoraga mu manza z’abagore n’abagabo bashyamiranye n’ibindi bibazo bisanzwe mu mibereho y’abantu. Ubu iyo ikibazo kije ndacyandika nkagishyikiriza umugoroba w’ababyeyi. Iba ari nk’inteko, bagatangamo inama ikibazo kigakemuka kandi bose bakanyurwa.”

Avuga ko kubera umugoraba w’ababyeyi abaturage babashije gutanga ubwisungane mu kwivuza ku kigero cya 99% muri uyu mwaka ujyiye kurangira.

Abaturage bakomeza bavuga ko mu mugoroba w’ababyeyi bigiramo byinshi birimo ibijyanye nuko bubaka bubaka ingo zabo, uko bakwiteza imbere na gahunda za leta.

Umuyobozi w'umudugudu wa Kinyangesi Siriack Mbarushimana avuga ko umugoroba w'ababyeyi wamworohereje akazi.
Umuyobozi w’umudugudu wa Kinyangesi Siriack Mbarushimana avuga ko umugoroba w’ababyeyi wamworohereje akazi.
Ibiro by'umurenge wa Karenge.
Ibiro by’umurenge wa Karenge.

Callixte NDUWAYO
UMUSUKE.RW

en_USEnglish