Digiqole ad

i Karenge abaturage bafite impungenge ko izuba rizagabanya umusaruro

 i Karenge abaturage bafite impungenge ko izuba rizagabanya umusaruro

Abaturage batewe impunge n’imvura yacitse hakiri kare ngo bizatuma umusaruro ugabanuka.

*Umuhanda uhuza Karenge na Kigali wangiritse ngo wahungabanyije ubuhahirane

Mu murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana, abaturage bagera kuri 99% batunzwe n’ubuhinzi bahangayikishijwe n’ikibazo cy’izuba ryatangiye kuva hakiri kare, kuko ngo bishobora kuzahungabanya ikijyanye n’umusaruro.

Abaturage batewe impunge n'imvura yacitse hakiri kare ngo bizatuma umusaruro ugabanuka.
Abaturage batewe impunge n’imvura yacitse hakiri kare ngo bizatuma umusaruro ugabanuka.

Umurenge wa Karenge utuwe n’abaturage basaga  24 000, ngo hafi 99% batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.

Muri uyu murenge higanje ubuhinzi bw’ikawa, ubw’urutoki, ubw’imboga n’imbuto ndetse n’indi myaka nk’amasaka, ibishyimbo, ibinyobwa n’ibinyabijumba ariko bitiganje cyane.

Muri Karenge kandi abaturage kagira ubworozi bw’amafi n’ubw’amatungo magufi.

Aba baturage ariko ngo bahangayikishijwe n’izuba ryatangiye kuva hakiri kare bityo ngo bakaba bafite impungenge ko iryo zuba rishobora kuzatuma umusaruro wabo w’ubuhinzi ugabanuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karenge Emmanuel Havugimana avuga ko 99% by’abaturage b’uyu murenge batunzwe n’ubuhinzi n’ubwororozi.

Avuga ko ku bw’iyo mpamvu, abaturage batabura kugira ubwoba bw’izuba kuko ngo abenshi baba bahanze amaso ubuhinzi gusa.

Ati: “Hafi 99% by’abaturage b’umurenge wa Karenge batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi. Uretse ko izuba rigiye gufata igihe kirekire riva urabona rihereye mu kwezi kwa gatanu rishobora kugeza mu kwezi kwa kenda. Ni igihe kirekire ugereranyije n’ukuntu abaturage baba bariho turabizi ko bizatera ingaruka ku buhinzi.”

Akomeza avuga ko abahinga imusozi ariho hari ikibazo ngo kuko ubuhinzi bwo mu bibaya ahegereye ikiyaga cya Mugesera n’uruzi rw’Akagera ho buhira imyaka bifashishije uwo mutungo kamere.

Ati: “Ahenshi ariko harakorwa uburyo bwo kuhirira imyaka bakoresheje ikiyaga cya Mugesera n’uruzi rw’Akagera.”

Abahinga ku musozi bo ubwoba ni bwinshi ko urutoki, ikawa n’indi myaka bashobora kuzabura umusaruro kubera izuba ryatangiye kuva hakiri kare.

Umuyobozi w’umurenge avuga ko abahinzi bakwiriye guhagurukira ibyo gukoresha uburyo bwo gufata amazi y’imvura akazajya akoreshwa mu gihe izuba ryavuye nk’uko hamwe na hamwe batangiye kubikoresha.

Abahinzi bavuga ko gufata amazi y’imvura ari byo ariko ko Leta yareba uko ibyaza umusaruro amazi y’ikiyaga cya Mugesera na y’uruzi rw’Akagera bakayazamura akajya akoreshwa mu kuhira imyaka, dore ko ngo nta n’imisozi miremire ihari ngo bibe byagorana.

Pascal, umwe mu muhinzi b’urutoki avuga ko izuba ryatangiye kuva hakiri kare ngo bishobora kuzagira ingaruka ku musaruro. Ariko ngo babona bagiye bafashwa kubona ibikoresho byo kubafasha gufata amazi y’imvura byatanga umusaruro.

 

Umuhanda uva Kabuga ukagera i Karenge ni indi mbogamizi ikomeye k’ubuhahirane

Umurenge wa Karenge ukorerwamo ubuhinzi cyane, ngo umusaruro wabo umwinshi bakawujyanye i Kigali, ariko ngo kubera iyangirika ry’umuhanda ugerayo byabaye imbogamizi ikomeye.

Abaturage bavuga ko kwangirika kw’uyu muhanda byatumye abantu bavaga i Kigali baza guhahira muri uyu murenge bagabanuka.

Bavuga ko muri uyu murenge bagira umusaruro mwinshi w’ibitoki, imboga n’imbuto byabonaga abaza kubigura babijyana I Kigali ndetse n’abandi baho bakabijyeza I Kigali ariko kuva umuhanda wakwangirika byaragabanutse.

Abaturage bavuka ko iyo ari mu gihe cy’imvura ho nta na bake bashobora kuhegera.

Umuyobozi w’umurenge kuri iki kibazo na we yatubwiye ko ari imbogamizi ikomeye cyane ku bahinzi ariko ko uyu muhanda ugiye gutangira gukorwa.

Ati: “Usanga Karenge yaba ikigega kinini cy’Umujyi wa Kigali, kuko umusaruro munini niho ujya, uretse ubu dufite imbogamizi y’umuhanda kuko ubu ntabwo ari nyabagendwa cyane.”

Avuga ko umuhanda uva i Kabuga werekeza i Karenge ugiye gukorwa kuko hari hategerejwe kubanza kwishyura abaturage bazangirizwa imitungo iwegereye.

Muri uyu murenge harimo inganda zitunganya umusaruro w’ibitoki bakabikoramo inzoga n’imitobe.

Abahinga imusozi bo ni ikibazo gikomeye kubasha kuhira imyaka yabo.
Abahinga imusozi bo ni ikibazo gikomeye kubasha kuhira imyaka yabo.
ngo kuhabona igitoki gipima ibiro 150 si igitangaza.
ngo kuhabona igitoki gipima ibiro 150 si igitangaza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Karenge Emmanuel Havugimana.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karenge Emmanuel Havugimana.
Abahinzi bashishikarizwa gufata amazi y'imvura ngo bazayakoreshe izuba ryavuye.
Abahinzi bashishikarizwa gufata amazi y’imvura ngo bazayakoreshe izuba ryavuye.
Ikawa mu murenge wa Karenge ngo mu kweze n'igice isarura ritangiye ngo hamaze gusarurwa tini zisanga 2500.
Ikawa mu murenge wa Karenge ngo mu kweze n’igice isarura ritangiye ngo hamaze gusarurwa tini zisanga 2500.
Urutoki n'ikawa nibyo bihingwa byiganje muri uyu murenge.
Urutoki n’ikawa nibyo bihingwa byiganje muri uyu murenge.
Urutoki muri Karenge niwo mushinga benshi bashoramo imari.
Urutoki muri Karenge niwo mushinga benshi bashoramo imari.
Mu murenge wa karenge hari inganda eshanu zitunganya umusaruro w'ibitoki zibikoramo inzoga.
Mu murenge wa karenge hari inganda eshanu zitunganya umusaruro w’ibitoki zibikoramo inzoga.

Amafoto/MUGUNGA Evode/UM– USEKE

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • UBU SE URU NI URUGANDA RA?

Comments are closed.

en_USEnglish