Digiqole ad

Rwamagana: Umukecuru warokotse Jenoside agiye kubyaza umusaruro imirasire yahawe

 Rwamagana: Umukecuru warokotse Jenoside agiye kubyaza umusaruro imirasire yahawe

Mu Murenge wa Gahengeri, Akarere ka Rwamagana, umukecuru Mukarukiriza Vestine w’imyaka 56 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, arishimira imirasire y’izuba yahawe na Kompanyi yitwa M.Power, ngo ubu akaba yiteguye kuba yanabyaza umusaruro uyu muriro ukomoka ku mirasire.

Umukecuru Mukarukiriza Vestine wahawe ubufasha.
Umukecuru Mukarukiriza Vestine wahawe ubufasha.

Muri iki gihe cyo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no gufata mu mugongo abayirokotse, ibikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye birakomeje hirya no hino mu gihugu.

Umukecuru Mukarukiriza Vestine warokotse Jenoside utishoboye, atuye mu gice cy’icyaro kitageramo umuriro w’amashanyarazi, kandi ngo n’iyo wahagera we ntiyabona ubushobozi bwo kuwikururira.

Ubu yahawe imirasire y’izuba, ndetse yashimiye cyane abagiraneza bayimuhaye basiga banamukoreye ‘installation’ ku buryo ubu acana nta kibazo.

Mukarukiriza ati “Ni ukuri narimbayeho mu bwigunge, nta muriro ku buryo ntanagira n’akaradio kuko sinabasha guhora ngura amabuye sinabivamo, ariko nkimenya ko nzahabwa ubu bufasha numvise bidashoboka ari nk’inzozi, gusa ndishimye kuko mvuye mu bwigunge.”

Mukarukiriza Vestine avuga ko uyu muriro ugiye gukemura ikibazo cy’imyigire y’abana be, kuko ubu ngo bazajya babasha gusubiramo amasomo bize, ndetse anatange umuriro wa Telefone ku baturanyi.

Antony Mburu, uhagarariye umushinga wo gukwirakwiza umuriro uva ku mirasire  M.power wafashije uyu mukecuru, avuga ko uru rumuri bahaye abarokotse Jenoside ari ikimenyetso cyo kwifatanya nabo muri iki gihe hibukwa Abatutsi bazize Jenoside.

Ati “Ibi tubikoze mu rwego rwo kwifatanya n’abarokotse Jenoside tubihanganisha mu bihe bibi banyuzemo, kandi twifatanyije n’Abanyarwanda bose, kandi tuzakomeza gufasha abacitse ku icumu.”

Mu Kagari ka Kanyangese, Umurenge wa Gahengeri ubusanzwe nta muriro w’amashanyarazi uhari, bikaba bigoye cyane abatuye hano kwiteza imbere mu bikorwa bikenera amashanyarazi.

Mukecuru Mukarukiriza yahawe umuriro w'imirasire.
Mukecuru Mukarukiriza yahawe umuriro w’imirasire.
Abakozi ba M.power batanze ubufasha bw'imirasire ku warokotse Jenoside.
Abakozi ba M.power batanze ubufasha bw’imirasire ku warokotse Jenoside.

Elia BYUK– USEMGE
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Woo-hoo… Ibibintu ni byiza cyane pe. Turashimira company ya M-power ikomeje gufasha abaturage mu kugira urumuri ruhagije, nk’uko kugira urumuri ruhagije biri muri imwe muntego za Vision 2020. Mukomereze aho bavandi. Nyagasani abahe umugisha. #Twarakuze #NeverAgainGenocide

  • Ubwo se nta bandi bakecuru bahari ariko batitwa ko barokotse genocide yakorewe abatutsi nabo bakeneye ubufasha nk’ubu?
    Inyito nk’iyi ituma ibintu by’amoko bikomeza guhemberwa mu gihugu n’ubwo amategeko byitwa ko abibuza.
    Ubwo mwanditse ngo “Umukecuru utuye mu karere, umurenge, akagari,…” witwa gutya yafashishijwe amashanyarazi yizuba ntabwo byakumvikana cyangwa inkuru nta gaciro yagira?

    • Ko genocide yabayeho atari ibanga ,hakaba abo yahitanye n abayirokotse kuki wumva ko babihisha kdi turi no mu gihe cyo kwibuka???amoko uyazanye ute???njye ndabona uri gushakira ikibazo aho kitari.PS:uzakore ubushakashatsi uzasanga abanyarda bahawe ubufasha bw umuriro atari abarokotse genocide gusa!amahoro

  • @aimable: njye ndumva ntacyo bitwaye kuvuga umukecuru warokotse Genocide kuko hari habaye igikorwa cyo kwibuka niyo mpamvu bagombaga gufata mumugongo uwarokotse Genocide yakorewe Abatutsi. Kandi ntampamvu yo kubica kuruhande kuko byarabaye. Ahubwo twibuke turwanya ingenga bitekerezo ya Genocide. #Never Again. Thanks MPOWER for helping survisors.

  • THANKS MPOWER. “NEVER AGAIN”

Comments are closed.

en_USEnglish