Digiqole ad

i Rwamashyongoshyo naho hagiye kubakwa ikiranga amateka ya Jenoside

 i Rwamashyongoshyo naho hagiye kubakwa ikiranga amateka ya Jenoside

i Rwamashyongoshyo naho hagiye kubakwa urukuta nk’uru rw’amazina y’abahiciwe

Ku musozi wa Rwamashyongoshyo uherereye mu murenge wa Gahengeri Akarere ka Rwamagana, kuri iki cyumweru tariki 24 Mata bakoze umuhango wo kwibuka Abatutsi bahiciwe muri Jenoside, byari inshuro ya kabiri gusa babikoze kuko ubusanzwe bibukira hamwe n’indi mirenge ahari inzibutso zishyinguwemo ababo, ubuyobozi bw’Akarere bwabemereye  kubafasha ko umwaka utaha aha naho hazaba hari ikiranga amateka mabi ya Jenoside yahakorewe.

i Rwamashyongoshyo naho hagiye kubakwa urukuta nk'uru rw'amazina y'abahiciwe
i Rwamashyongoshyo naho hagiye kubakwa urukuta nk’uru rw’amazina y’abahiciwe

Kwibuka ku musozi wa Rwamashyongoshyo ngo ni abantu bane babitekereje ubwo habaga kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19  bitangira gukowa ku kwibuka ku nshuro ya 21.

Uyu musozi ngo wahoze utuwe n’abantu benshi b’aborozi ari naho izina ryaho ngo ryaba rikomoka ko habaga amashyo y’inka menshi. Muri Jenoside ngo hari hatuye abarenga 5 000, abenshi barishwe ariko ababashije kumenyakana amazina ni 250 gusa kugeza ubu.

Radjab Mbonyumuvunyi,Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yabwiye abari aho ko kuwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari uburenganzira bwa buri munyarwanda wese Leta yo ikagira inshingano zo kubibafashamo.

Mbonyumuvinyi yemeza ko ari ngobwa ko hariya hantu umwaka utaha hakwibukirwa hari urukuta rwanditseho amazina y’abahaguye bose nk’ikimenyetso cy’amateka.

Ati” Nubwo ahantu hose hatakubakwa inzibutso kuko nta butaka butaguyeho umuntu, twemeranyije ko umwaka utaho urwo rukuta ruzaba ruhari rwanditseho amazina y’abantu bamaze kumenyekana

Mu karere ka Rwamagana habarurwa imibiri 86 731 gusa ishyinguye mu nzibutso za Ruhanga, Muyumbu, Gishali, Mwurire, Musha n’ahandi…ku mashuri ya Rwamashyongoshyo ahateganywa kubakwa uru rukuta ngo muri Jenoside hari umusarani muremure cyane aho Abatutsi bategekwaga kwijugunyamo ari bazima ubyanze bakamutema bakamujugunyamo.

Abahaburiye ababo barifuza ko ubutaha bazahibukira hari ikimenyetso cy’aya mateka mabi yabaye i Rwamashyongoshyo.

Abantu banyuranye bari baje kwibuka i Rwamashyongoshyo kuri iki cyumweru
Abarokote Jenoside i Rwamashyongoshyo bari baje kwibuka kuri iki cyumweru
 Abayobozi munzego zitandukanye bifanyije n'abaturageb'aha kwibuka
Abayobozi munzego zitandukanye bifanyije n’abaturageb’aha kwibuka
Aba islam bifatanyije n'abandi kwibuka kunshuro ya 22 ,bagaragaza ko badashyigikiye ibyakozwe na mugenzi wabo Gahutu Saidi wayoboraga ishuli rya Rwamashyongoshyo
Aba islam bifatanyije n’abandi kwibuka kunshuro ya 22 ,bagaragaza ko badashyigikiye ibyakozwe na mugenzi wabo Gahutu Saidi wayoboraga ishuli rya Rwamashyongoshyo

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish