Digiqole ad

Rwamagana: Abayobozi ba Koperative banyereje asaga miliyoni 130 ntibabiryozwa ngo icyaha cyarashaje

 Rwamagana: Abayobozi ba Koperative banyereje asaga miliyoni 130 ntibabiryozwa ngo icyaha cyarashaje

Ibyari ibiro bya KOZIBI byatonze ibyatsi.

Mu Karere ka Rwamagana, abari abayobozi ba “Koperative Zigama Bigufashe (KOZIBI)” imaze imyaka hafi 30 bashinjwaga kunyereza umutungo w’abaturage usaga miliyoni 130 bagizwe abere n’urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, ngo kuko icyaha cyashaje.

Ibyari ibiro bya KOZIBI byatonze ibyatsi.
Ibyari ibiro bya KOZIBI byatonze ibyatsi.

Mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 1988, nibwo KOZIBI yashinzwe, itangizwa n’abari abarimu na bamwe mu baturage bo mu cyahoze ari Komini Bicumbi, ubu ni mu Karere ka Rwamagana.

Kimwe n’ibindi bigo by’imari iciriritse mu Rwanda, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaragishegesheje. Nyuma ya Jenoside bamwe mu bari abanyamuryango bari bakiriho barisuganyije barongera barayibyutsa.

Ubu iyi Koperative ifite imitungo ibarirwa muri miliyoni 240 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ngo iyo bakoze imibare basanga izitarenze 100 gusa ari zo zishobora kuboneka, nabwo bigoranyo ngo kuko amwe ari mu nguzanyo zitarishyurwa, andi akaba ari mu mitungo yanatangiye kwangirika, n’andi agera kuri miliyoni 21 ari kuri Konti ya Koperative.

Izindi miliyoni zisaga 130 zarigitiye he?

Igenzura ryimbitse ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imicungire y’Amakoperative (RCA) ryagaragaje ko hari bamwe mu bigeze kuyobora KOZIBI, na bamwe mu baari abacungamutungo bayo bagombaga gukurikiranwa n’Inkiko bakaryozwa aya mafaranga yose.

TV1 dukesha iyi nkuru ivuga ko abayobozi bashya ba KOZIBI baje kujyana mu nkiko abahoze ari abayobozi b’iyi Koperative bakekwagwaho kunyereza umutungo wayo, maze tariki 17 Ukuboza 2015, urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwanzura ko icyaha cyo kunyereza umutungo Theoneste Mbonimana wigeze kuyobora KOZIBI yaregwaga cyashaje, ibi bivuze ko ntacyo yagombaga kuryozwa.

Urukiko rwemeje kandi ko Dusabemariya Athanasie na Mukeshimana Mercurie bari abacungamutungo nabo badahamwe n’icyaha baregwa cyo kunyereza umutungu.

Kuri uyu wa gatatu ubwo ubuyobozi bwa RCA byasuraga iyi Koperative, abanyamuryango ba KOZIBI bongeye kugaragaza agahinda kabo, ngo baterwa ishavu n’umuco wo kudahana ku kibazo cyabo, kuko ngo amafaranga yabo ari mu maboko y’abantu bazwi kandi bataburiwe irengero kandi bakaba bidegembya ngo ni uko icyaha cyashaje.

Abanyamuryango b'iyi Koperative baganira n'abayobozi ba RCA.
Abanyamuryango b’iyi Koperative baganira n’abayobozi ba RCA.

Mu baturage bagaragaje agahinda bafite, harimo umubyeyi ngo Theoneste Mbonimana yishyuje umwenda wa musazawe wapfuye muri Jenoside.

Ati “Musaza wanjye yapfuye muri Jenoside, akanjyana mu cyumba inyuma akanyereka urupapuro rw’amafaranga yagujije nkayamuha, ayanjye nayaburira iki?”

Mugenzi we ati “Rwose banyakubahwa bayobozi sinshaka gushira isoni mumbabarire, birababaza cyane, hari igihe abantu bafata abandi bakabagira humiriza nkuyobore. Amafaranga yacu ntiyibwe ngo tumenye ngo yibwe n’ibijura biturutse hanze, ari muri abo bakozi bahakoraga.”

Yongeraho ati “Ni mudushakishirize amafaranga banyakubahwa bayobozi kuko iki ni igikinisho, bari kudukinisha. Ntabwo umuryango bawumennye, ntabwo amafaranga yamunzwe, ntiyahiye ari muri abo bayobozi, ari nayo mpamvu batinze ibibazo bigatuma ngo ikirego gisaza. N’ubu bajya kurega ntabwo bigeze batugisha inama ngo tugire inama tubaha.”

Undi muryango wa KOZIBI ati “Barazamura imishinga y’imiturirwa ubucya n’ubwira mu mafaranga yacu, ni ikibazo, ni agahinda kenshi.”

Nubwo RCA ivuga ko ntacyo yahindura ku mwanzuro w’urukiko, ariko abanyamuryango ba KOZIBI bashobora kubona amafaranga yabo kuko bagifite andi mahirwe yo kurega.

Jean de La Paix Habumugisha, Umugenzuzi muri RCA ushinzwe Koperative zo kubitsa no kugurizanya yabwiye aba baturage ko uko byagenda kose iki kirergo kidashobora gusazurwa, ariko ngo bashobora kuregera indishyi.

Yagize ati “Igishoboka ni ikimwe, icyaha kuba cyarashaje ntigishobora kongera kuba gishyashya, inzira ni imwe, ni iyo kuregera indishyi zo kugarura amafaranga batwaye. Komisiyo cyangwase Board ishobora gutanga ikirego kugira ngo amafaranga agaruke, ariko ibyo gusazura icyahacyo ntibishoboka.”

Jean de La Paix Habumugisha, Umugenzuzi muri RCA yaremye agatima abaturage.
Jean de La Paix Habumugisha, Umugenzuzi muri RCA yaremye agatima abaturage.

Kubera icyo bita ubujura bw’abahoze ari abayobozi babo, ndetse n’imikorere mibi nayo ikemangwa y’ababasimbuye, ngo abanyamuryango ba KOZIBI barasaba ko Koperative iseswa bagasubizwa imigabane yabo.

Iki cyifuzo cyo gusenya KOZIBI Burundu cyatanzwe kuri uyu wa gatatu, gishyigikiwe n’abanyamuryango bose n’abayiyobora ubu, cyanashyigikiwe n’ubuyobozi bwa RCA, hanatorwa Komite igiye gukurikirana ibindi bibazo byose bisigaye. Ibi bivuze ko nta kabuza uyu mwanzuro uzubahirizwa.

Nta gushidikanya ko iseswa ry’ikigo cy’imari iciriritse nk’iki gifite ubunararibonye bw’imyaka 28, abanyamuryango basaga ibihumbi 3 n’umutungo wa miliyoni 240 bizagira ingaruka kuri benshi.

Hirya no hino mu Rwanda usanga hari Koperative nyinshi nto n’inini zagiye zisenyuka kubera imikorere mibi cyangwa abayobozi bazo banyereje amafaranga zari zifite, kandi ntibahanwe ngo bibere isomo abandi.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • IKIZABIKEMURA NI KIMWE GUSA; KOPERATIVE ZIKWIYE KUJYA ZISHYIRA UMUTUNGO WAZO KU KARUBANDA (ONLINE,…) BURI CYUMWERU (TRANSPARENCY) BAKIGANA ZA GOOGLE, TOYOTA,…

  • Aka ni akumiro, nonese aha amategeko ateganya iki, niba ko amafaranga yarariwe n’abantu bazwi n’abantu bose kuki batayaryozwa?

    Njye sinzi iby’amategeko ariko ndumva wa mugani byaba ari ukwimakaza umuco wo kudahana, si nk’aho bihera abantu bicana? Uriya amafaranga y’abantu ngo icyaha cyarashaje ntiwayishyura?

  • Munyumvire nawe uyu Jean de La Paix Habumugisha ibyavuga kweli!!! umujinya w’abaturage igihe uzarengera igipimo mwese muzavanemo akanyu hakiri kare.

Comments are closed.

en_USEnglish