Rwamagana: Hashyinguwe imibiri 5 y’abishwe muri Jenoside
Mu karere Ka Rwamagana mu murenge wa Gishari none hashyinguwe IMIBIRI itanu y’abishwe muri JENOSIDE. Babiri bashyinguwe ntihamenyekanye imiryango yabo, iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku rwobutso rwa Jenoside rwa RUHUNDA.
Uru rwibutso rwa RUHINDA rushyinguwemo abarenga 5 819.
Uwavuze mu izina ry’imiryango y’abashyinguwe aho, MUJYAMBERE LOUIS DE MONTFORT yagarutse ku nzira y’umusarabai Abatutsi bahigwaga banyuzemo.
Yasabye abantu bazi ahantu hari abantu batarashyingurwa ko batanga amakuru y’aho bari kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Ati “Iyo ushyinguye umuntu wumva uruhuhutse mu mutima.”
Yakomeje asaba Ubuyobozi kubafasha bagakura abantu bari mu Rwibutso rwa Jensodie I GATI kuko rutujuje ibisabwa ngo rwitwe urwibutso.
Ati “Twe tubabazwa cyane n’abantu bacu bahashyunguwe, abagize uruhare mu kubica bakaza kuharagira ihene n’andi matungo. Tubifata nko gushinyagurira abacu.”
Iki gikorwa cyatangiye sas mbiri n’igice za mu gitondo, abitabiriye uyu muhango nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso rwa Ruhunda bahise berekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa GISHARI, ni ho hari bushyingurwe imibiri ine yabonetse.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Umwiza Jeanne yabwiye Umuseke ko ku kibazo cyagaragajwe n’abarokotse Jenoside cy’uko imibiri arenga 171 iri mu rwibutso rw’I GATI, urwibutso rutameze neza, ngo mumwaka utaha izaba yimiriwe mu rwibutso rwa RUHUNDA.
Yakomeje avuga ko muri iki gihe cyo kwibuka mu karere ka Rwamagana habonetse ingengabitekerezo ya Jenoside ku hantu 13.
Mu murenge wa Gishari habonetse batanu (5), mu wa Musha babiri (2), Gahengeri umwe (1), Munyiginya umwe (1), Karenge umwe (1), Kigabiro umwe (1), Nyakariro umwe (1) na Muhazi umwe (1).
Hon. Rwaka Constance wari umushyitsi mukuru yabanje kugaruka cyane ku mateka ya kera, aho yavuze ko Abanyarwanda babanaga mu mahoro abazungu baza bagacanishamo bene Kanyarwanda.
Yibukije ko itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside rihari, yanasabye abantu bazi ahantu hari abantu batarashyingurwa ko batanga ayo makuru kuko hari itegeko ribabikira amabanga.
Rwamagana barirwa INZIBUTSO 12, urwibutso rushyinguwemo abantu benshi ni urw’I Mwurire rurimo abarenga ibihumbi 26. Muri rusange izi nzibutso zose uko ari 12 zirimo imibiri y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 90 000.
Akarere ka Rwamagana kari mu turere twabayemo Jenoside ku rwego rwo hejuru mu Rwanda mu 1994.
NKUNDINEZA Jean Paul
UM– USEKE.RW