Digiqole ad

Rwamagana: Abaturage bacukuye Damu barambuwe

 Rwamagana: Abaturage bacukuye Damu barambuwe

Abaturage bakoreshejwe mu mirimo yo kubaka icyuzi cyo kwifashishwa mukuhira imyaka y’abahinzi bo mu gishanga cya Nyirabidibiri, giherereye mu kagari ka Kigarama, Umurenge wa Nzige, Akarere ka Rwamagana baravuga ko batahembwe amafaranga bakoreye, ndetse ngo na Rwiyemezamirimo wabakoresheje bakaba baramuburiye irengero.

Abaturage bo mu mirenge ya Nzige, Rubona, Gahengeri na Mwurile, mu Karere ka Rwamagana ndetse n’abandi bari baturutse mu zindi Ntara barimo abayede, abafundi ndetse n’abacuruzi bamaze kubarurwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Murenge wa Nzige barishyuza asaga Miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Gusa, Biragoye cyane kumenya umubare nyawo w’amafaranga yishyuzwa, ndetse n’uwabaturage bakoze imirimo yo kubaka iki cyuzi/DAMU, kuko buri munsi bigenda bihindagurika.

Abaturage bavuga ko kuba bari bamaze amezi agera kuri ane (4) badahembwa, ngo byabagizeho ingaruka zikomeye dore ko bari bizeye ko bazajya bahembwa buri kwezi.

Umwe muribo twaganiriye witwa Zaninka Cansilida ngo wakoreraga amafaranga ibihumbi 40 ku kwezi, ubu ngo asigaye agendana ikimwaro kubera imyenda abereyemo abacuruzi benshi, ikibazo ngo asangiye n’abandi bakoranaga.

Undi witwa Vuguziga we ati “Turagenda tubebera kubera ubwambuzi tutagizemo uruhare, abana bacu twakoreraga ngo bajye ku ishuri byaranze.”

Aba baturage bakomeza basaba ko barenganurwa bakishyurizwa amafaranga bakoreye dore ko bafite n’amakayi agaragaza imibyizi bakoze, nubwo ngo hari n’abandi bakoraga imibyizi yabo ikandikwa mu bitabo bifitwe n’abakozi biyo Kompanyi yitwa Exert Engineering Group yabakoreshaga.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nzige butangaza ko hakozwe ubuvugizi kandi ngo hari ikizere ko aba baturage bazishyurwa, nk’uko bivugwa na Rwagasana Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge.

Twifuje kumenya icyo ku ruhande rwa rwiyemezamirimo bavuga kuri ibi bibazo, ariko ntitwabasha ku mubona dore ko ngo ubu abarizwa hanze y’u Rwanda.

Uwayezu Valens, Umuhuzabikorwa w’umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi witwa “LWH”, Umushinga ushinzwe gufata neza ubutaka bw’imisozi, kubika amazi ndetse no kuhira, atangaza ko ubu iyi Minisiteri yagejeje ikirego muri Minisiteri y’ubutabera kugira ngo haseswe amasezerano bari bafitanye na rwiyemezamirimo ndetse anishyure abaturage yakoresheje.

Uwayezu ati “Ikibazo ubu kiri muri MINIJUST (Minisiteri y’ubutabera) kugira ngo harebwe uko amasezerano yaseswa burundu, ariko Rwiyemezamirimo akarangiza imirimo, n’abo baturage bakishyurwa kuko bo bagomba kwishyurwa uko byagenda kose.”

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko uyu rwiyemezamirimo yahagaritswe nyuma yo gutinza imirimo, dore ko yari ayigejeje ku kigereranyo cya 52% mu gihe ngo akazi yari kuba yarakarangije.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Besheje imirimo birahagije niba bafite ikibazo bazajye kugitura Vice président Fr Kaboneka.

  • Aba se barabaza iki, ubundi ibyo bidamu sibo bikorerwa, sibo bifitiye akamaro ?

Comments are closed.

en_USEnglish