Digiqole ad

Rwamagana: Abafite aho bahuriye n’ubuhinzi barasabwa kwita ku kazi bakora

 Rwamagana: Abafite aho bahuriye n’ubuhinzi barasabwa kwita ku kazi bakora

Abitabiriye aya mahugurwa yateguwe na UNIK bose hamwe baragera kuri 96

Abakozi mu mirenge yose y’akarere ka Rwamagana bafite aho bahuriye n’ubuhinzi barasabwa ko buri cyumweru bazajya bakora igenamigambi ry’ibikorwa byabo bakisuzuma niba inshingano zabo zo gufasha abaturage kwiteza imbere bazuzuza neza.

Aya masomo bayahabwaga n’inzobere mu buhinzi zo muri UNIK

Ibi barabisabwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana nyuma y’amahugurwa y’iminsi ibiri bahawe n’inzobere mu buhinzi zo muri Kaminuza ya Kibungo.

Akarere ka Rwamagana muri rusange umubare munini w’abagatuye batunzwe n’ubuhinzi ni nayo mpamvu akarere gafatanyije n’abafatanyabikorwa bako bashyira ingufu cyane mu kuzamura uyu mwuga ugakorwa mu buryo bwa kijyambere.

Kaminuza ya Kibungo (UNIK) isanzwe yigisha iby’ubuhinzi ifata yahuguye abakozi b’Akarere ka Rwamagana bakurikiranira hafi ibikorwa by’ubuhinzi mu mirenge yose.

Kuri uyu wa 07 Nyakanga 2017 abagera kuri 96 basoje amahugurwa y’iminsi ibiri bahabwaga, muri aba harimo abashinzwe ubihinzi (Agronome) mu mirenge bagera kuri 14 n’abashinzwe iterambere ry’umuturage mu tugari bagera kuri 82.

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa witwa Mugisha Tresor yavuze ko bungutse ubumenyi bwiyongera ku bwo bari basanganywe kuko ngo kwiga ni uguhozaho.

Ati “Kwiga ni uguhozaho by’umwihariko iyo ukorana n’abaturage cyane uba ugomba gukomeza gukarishya ubwenge kugira ngo ubashe kubaha ibyo bifuza.”

Uhagarariye UNIK, Dr.Kanobana Mathusalem yashimiye akarere ka Rwamagana ubufatanye basanzwe bafitanye avuga ko guhugura abaturage biri mu nshingano za UNIK kuko ari Kaminuza y’abaturage. Yongeraho ko bizakomereza no mu tundi turere tw’intara y’Uburasirazuba.

Mudaheranwa Regis umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe ubukungu yasabye abakozi b’akarere ko bazajya bakora igenamigambi ry’ibikorwa byabo bakisuzuma niba inshingano zabo zo gufasha abaturage kwiteza imbere bazuzuza neza.

Ati “Kugira ngo mutange service nziza ku baturage babashe kwiteza imbere, ndifuza ko mwazajya mukora igenamigambi nibura rya buri cyumweru, ibi bizatuma namwe ubwanyu mubasha kwisuzuma niba mukora koko ibyo umuturage abakeneyeho.”

Ubuhinzi mu karere ka Rwamagana mu mwaka ushize bwibasiwe n’izuba ryangije imyaka mu mirima ndetse n’igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2016-2017 nticyagenze neza kuko hari abatarejeje nk’uko byari bisanzwe mu myaka yashize. Muri iki gihembwe cya kabiri umusaruro warazamutse ugereranyije n’uwa mbere ariko cyane cyane ku bishyimbo n’ibigori.

Abitabiriye aya mahugurwa yateguwe na UNIK bose hamwe baragera kuri 96
Aba bose basabwe kwita ku iterambere ry’umuturage kuko ariwe bashinzwe

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish