Kigabiro: Bakoze isuku ku rwibutso, baha ihene na mutuelle abarokotse batishoboye
Rwamagana – Urubyiruko rw’abanyeshuri ruyobora abandi muri Kaminuza ya UNILAK amashami ya Rwamagana na Kigali kuri iki cyyumweru rwasuye urwibutso rwa Rutonde ruhakora isuku ariko runatanga ubufasha ku barokotse Jenoside batishoboye. Igikorwa aba ndetse n’ubuyobozi bwaho bashimye cyane.
Iki ngo ni igikorwa kigamije kwitegura ibindi bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigiye kuba ku nshuro ya 23, uru rubyiruko ngo rukaba rwaratekereje gutanga umusanzu warwo aha i Rutonde nk’uko bivugwa na Henry Israel Irakiza wari uyoboye abandi muri iki gikorwa.
Uru rubyiruko rwakoze isuku ku rwibutso rwa Rutonde banahashyira indabo, ruremera abarokotse batishoboye imiryango ine bahabwa ihene, banatanga ubwisungane mu kwivuza mu miryango itatu ndetse bubatse akarima k’igikoni.
Umwe mu bo bahaye ubufasha, umupfakazi witwa Fortunee Mukamakombe, muri Jenoside yatemwe mu mutwe, aterwa inkota mu rubavu anatemwa akaguru ariko ntiyapfa. Ubu atuye mu kagari ka Bwiza mu murenge wa Kigabiro.
Ati “Sinakwemeza ko mbayeho neza cyane, ariko nanone ndiho kandi nubwo bansize ndi igisenzegeri ariko nigirira isuku nkiyitaho, mfite imibereho inyubahisha mu baturanyi kugirango ntaha urwaho abashakaga kunyica ngo bishimire imibereho mibi. Sinshaka kubaho nabi.”
Mukamakombe yashimye ubufasha bahawe ko buri bubafashe gukomeza inzira yo kwigira no kwibeshaho neza kurushaho.
Mukamakombe ashima umuhate wa Leta y’u Rwanda kugira ngo abarokotse Jenoside bivuze, abana bige, abatishoboye imibereho yabo ibe myiza. We akaba ari muri gahunda y’abahabwa ubufasha buto bw’amafaranga 22 000F mu mezi ane yo kugira ngo bayifashishe mutwo bakeneye.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
rubyiruko rwacu mukomereze aho
Comments are closed.