Digiqole ad

i Fumbwe umuturage ngo ntarya ifi kandi aturiye Muhazi

 i Fumbwe umuturage ngo ntarya ifi kandi aturiye Muhazi

Ras Bayiringire ati ‘iterambere riraza ariko abaturage bose ntibarigiramo uruhare’

*Ibishanga byororerwamo inka ngobyatumye abaturage babura imboga
*Guturana na Kigali ngo bituma amafi yose ariho ajyanwa bo ntibarye ifi

Ni ku munsi w’Umuganda, tariki ya 27 Kanama Umuseke waganiriye n’abaturage bo mu kagari ka Nyarubuye, mu murenge wa Fumbwe ho mu Buganza bwegamiye u Rukaryi mu karere ka Rwamagana, ngo babona intungamubiri z’ibikomoka ku matungo bigoranye kuko hafi byose bihita byoherezwa ku isoko rinini i Kigali.

Ras Bayiringire ati 'iterambere riraza ariko abaturage bose ntibarigiramo uruhare'
Ras Bayiringire ati ‘iterambere riraza ariko abaturage bose ntibarigiramo uruhare’

Rasta Bayiringire, atuye mu kagari ka Nyarubuye, avuga ko mu myaka itatu ishize iterambere rigenda riza iwabo, ibikorwa remezo birahari nubwo bikiri bicye.

Mu myaka itatu ishize ngo amashanyarazi yabagezeho, amazi ari kuza nubwo akiri macye. Gusa baracyafite ibibazo byo kwihaza bishingiye ku kuba umusaruro wabo woherezwa ku isoko rya Kigali.

Kuko kuroba kuri buri wese muri Muhazi bibujijwe ngo ntawukibona ifi abemerewe kuroba ngo bahita bazijyana i Kigali.

Ubu baroba muri za Koperative, ibi bituma nta muturage utayirimo uroba nka kera uko abishatse, 1Kg y’amafi ubu ni 2500Frw.

Umwe mu baturage ati “Ngaho reba reba umuturage wa hano ahingira amafarnga 800 ku munsi, wazagura ifi se? Ntabwo bishoboka.”


Ubutaka bwabaye buto

Abaturage muri aka kagari bavuga ko biyongereye cyane ubutaka bwo guhinga no korereraho bukaba buto, ibi ngo bituma ibikomoka ku matungo ari bicye cyane kandi bihenze, 1Kg y’imyama z’imvange ni 1500Frw naho roti ikaba 2000Frw/Kg. Ibi kandi ngo ni ibiba byasigaye kuko byinshi biba byagiye i Kigali.

Habiyaremye Jean d’Amour nawe wo mu kagari ka Nyarubuye avuga ko ngo n’inyama z’ingurube kuzibona bitoroshye kubera ko ngo ingurube bayigura yose, ngo ntibajya bayibaga, bakayijyana i Kigali.

I Nyagasambu iyo ryaremye, kuko ngo niho bahahira, 1Kg z’inyama za roti ku ngurube bayigura 1500Frw ariko ngo hari n’iz’imvange zigurishwa 1200Frw/Kg.

Mbonyumuvunyi Rajab Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana avuga ko kuroba mu kajagari muri Muhazi byahagaritswe kuko byicaga cyane umusaruro wayo kuko abaturage bayarobaga ataranakura.

Kuba abaturage batabona kumusaruro wa Muhazi kuko amafi arobwa yose yigira i Kigali ku isoko ryiza, Mbonyumuvunyi avuga ko abacuruzi bareba ahari umuguzi mwiza.

Gusa avuga ko ibi bizakemurwa no kongera umusaruro w’amafi mu kiyaga cya Muhazi bityo hakajya haboneka n’amafi asigara acuruzwa mu baturiye Muhazi.

Abatuye aha bavuga ko ubu abahingaga inyanya hafi ya Muhazi babibujijwe bikabatera ubukene. Impamvu ngo byari ukurengera ibidukikije.

Rasta Bayiringire avuga ko abaturage bakwiye gusubizwa ibishanga nka Nyagasambu kuko byera cyane bikabatunga, ubu ngo byashyizwemo inka gusa.

Basaba Leta  kandi ko ibaha ubutaka mu nkengero za Muhazi mu gihe cy’izuba abafite imbaraga bagahinga ngo bakongera kubona imboga, kuko ngo ibyo bababwira by’uturima tw’igikoni bidashoboka mu gihe cy’izuba.

 

Aka gace gaturanye n'ikiyaga cya Muhazi kigaragara inyuma ku ifoto
Aka gace gaturanye n’ikiyaga cya Muhazi kigaragara inyuma ku ifoto

 

Mu kagari ka Nyarubuye mu murenge wa Fumbwe umuriro w'amashanyarazi warahageze n'ubwo utarakwizwa mu ngo z'abaturage bose
Mu kagari ka Nyarubuye mu murenge wa Fumbwe umuriro w’amashanyarazi warahageze n’ubwo utarakwizwa mu ngo z’abaturage bose
Mu nama iba nyuma y'umuganda Mayor Mbonyumuvunyi Rajab araganira n'abaturage abasaba kubahiriza gahunda za Leta
Mu nama iba nyuma y’umuganda Mayor Mbonyumuvunyi Rajab araganira n’abaturage abasaba kubahiriza gahunda za Leta
Iyi ni yo Centre yitwa Rond Point niyo nini muri aka kagari ka Nyarubuye
Iyi ni yo Centre yitwa Rond Point niyo nini muri aka kagari ka Nyarubuye

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Buhoro buhoro nirwo rugendo kuko ntabikorerwa rimwe ngo bishobke. Habanza hamwe na hamwe selon les priorités. Naha bazagerwaho, nimwihangane. Wamugani yaya ndirimbo ya Bosebabireba ati: Ndimo ndumva imirindi yo gutabarwa, ati ntiwigeze wibagirana ku Mana, ati n’uko igihe kitaragera, ati ihangane bizaza.

    • mbega Mayor mwiza, natwe i Nyagasambu, Akabeza, Kirehe, Kibaza turabategereje Nyakubahwa. Ikibazo cy’amazi kitubereye ingorabahizi.
      Drubani at BBuhoro buhoro nirwo rugendo nibyo ariko muri iyi vision nta buhororo buhoro kuko igihe cyatakaye ntikigaruka, iyo utihuse isi iragusiga. amashanyarazi mu nkengero zo kwa Muganga Nyagasambu, abaturage abaturage bamwe baba bacana electricity abandi ntibacanirwe mwatubariza impamvu y’icyo kibazo cyizamo ivangura mu gucanira abahatuye; 2017 twifuza kuyinjiramo icyo kibazo cyakemutse. Ni kimwe n’amazi abahaturiye bamwe bagira amazi mu ngo abandi ntibayahabwe, harabura iki ko ibikorwa by’amajyambere aribyo bituma ahantu haba heza.Murakoze; si ubwa none tubashima.Asante sana

      • ubwo rero umuseke nutabarize abo muri iyo centre n’inkengero zayo, kandi irabishoboye; bazanyaruke bavugane na Mayor Rwamagana bizakemuka. ninko kwibutsa

  • Jye ndabona byumvikana. Ntabwo wagurisha ifi cyangwa inyama abantu badafite amafaranga. Byose ni kujyana ahari abakiliya 2.000.000 i Kigali.

    • Ntabwo byumvikana na mba. Kuva muri 2004 ikiyaga cya Muhazi cyose cyeguriwe abademob, nibo bonyine baroba bakohereza i Kigali. Umuturage ugituriye ntacyo avuze; ibintu bitigeze bibaho kuva u rwanda rwakwitwa u Rwanda. Nje sinari nzi ko ibi bintu hari n’umunyamakuru watinyuka kubikoraho inkuru.

      Ibi bikwiye gusubirwamo, ntabwo umutungo kamere w’ahantu ushobora gukiza bamwe abandi bicwa na bwaki. Niba RDB ifata 5% (nayo adahagije) y’ubukerarugendo ikayagenera abaturiye parcs, ni kuki uyu mutegetsi we yumva abaturiye Muhazi badafite uburenganzira ku mafi aboneka muri icyo kiyaga, akegurirwa abademobs gusa.

      Ibishanga by’imboga mwabyambuye abaturage mubiteramo urubingo rw’inka z’abanyakigali, ikiyaga murabakoma no kukireba n’amaso ni icyaha gihanwa n’amategeko, imirima murimo murayinyuzamo imihanda uko mushatse, isigaye mukaza mukabimura nta n’ingurane mubahaye…harya ngo nimwe banyarwanda mwenyine, abandi bo ni abanyamahanga ? Wapi kabisa, bitinde bitebuke ibi bizasubirwamo; mbese ni nk’uko buri gitondo mba niteze ko izuba riri buve uko byagenda kose.

      • Gahinda ibi bintu niba aribyo birababaje; twizere ko bizakemuka niba aribyo; erega burya umuturage hari ibintu byingenzi bimubabaza:
        1.kudahabwa service nziza: kudahabwa ibikorwa remezo nk’amazi, amashanyarazi, kandi bimwe ashobora no kubigiramo uruhare igihe hari gahunda ifatika; nk’ubu HE aje Fumbwe agategeka ko buri midugudu yegereye centre z’ubucuruzi, centre z’amavuriro, zifite ibigo by’amashuri ko igomba guhabwa amazi n’umuriro; byamara ukwezi se bidakemutse ntibishoboka. uzi kubona uwo muturanye muri metero 500 acanye amashanyarazi, afite amazi mu rugo wowe ntabyo ufite? ni ikibazo nyamara kigomba kwigwaho kigasubizwa vuba na bwangu;

  • Ibyo uyu muturage avuga nibyo, abaturage baturiye ibiyaga hano mu Rwanda barababaye cyane, kuko basa nk’aho bashyizwe mu gihano.

    1) Mbere abaturage barobaga amafi mu kiyaga bakaba babona amafi yo kurya mu miryango yabo no kugurisha ku bandi babishaka, none ubu barababujije ngo kereka gusa abari muri Cooperative nibo bashobora kujya kuroba. Ibi bisa naho byagize ingaruka mbi ku baturage benshi batishoboye badashobora kubona amafaranga yo kujya muri ayo makoperative.

    2) Kwambuka mu kiyaga ubu bisigaye ari ikibazo gikomeye kuko abaturage bari bifitiye amato yabo asanzwe abaje mu biti bagendagamo, ubu barayaciye nta bwato bw’umuturage ku giti cye bushobora kwambuka mu kiyaga. Bazanye ngo ibyo amakoperative yo kwambutsa abantu mu bwato. Ubu basigaye bakoresha amato akoze mu mbaho cyangwa mu byuma kandi ugasanga igiciro cy’amafaranga yo kwambuka mu kiyaga gihanitse, atari buri muturage wabona ayo mafaranga.

    2) Abaturage baturiye ibiyaga mu Rwanda bakaba bari bafite imirima y’imyaro (imirima iri ku nkengero y’ikiyaga) iyo mirima yose ubu barayitakaje kubera ko Leta yategetse ko kuva ku nkengero y’ikiyaga kugeza muri metero mirongo itanu (50m) nta burenganzira abaturage bafite bwo kuhahinga. Ibyo byatumye abaturage benshi batakaza imirima yabo yari ku nkengero z’ikiyaga, kandi bizwi neza ko iyo mirima ariyo yeraga. Ibyo byagize ingaruka mbi cyane ku baturage, ndetse byageze naho bamwe bimuka aho bari batuye bajya ahandi batari bateganyije. Hari ndetse n’abaturage bamwe bimutse kubera icyo cyemezo Leta yafashe bajya gushaka amasambu yo guturamo muri Uganda. Muzabaze nk’abaturage batuye ku kiyaga cya Ruhondo ukuntu bahababariye cyane, bamwe barimutse bajya mu mutara, abandi bajya Uganda, abandi baremera bagumaho aho bari ariko kugeza n’ubu babayeho ubuzima butoroshye kubera ko amasambu yabo yo ku kiyaga badashobora kuyahinga.

    Rwose Leta yari ikwiye kureba uko yakworoshya ibintu ikareka abaturage nibura bagahinga amasambu yabo ari hafi y’ikiyaga, wenda Leta igasigarana gusa metero icumi ariko nyuma ya metero icumi ikareka abaturage bakahahinga. Cyane cyane nko mu gihe cy’izuba imirima y’imyaro niyo yaramiraga abaturage kuko yo iba ifite amazi, bityo ibihingwa bigashobora guhangana n’iryo zuba. Leta ikwiye kubitekerezaho rwose, kuko abantu babereyeho kubaho kandi iyo mirima niyo yagatunze abantu mu buhinzi bayikoraho.

Comments are closed.

en_USEnglish