Digiqole ad

Ngoma: Abo mu kagari k’Akaziba ntibagihahirana n’abaturanyi nyuma y’ikiraro cyangiritse

 Ngoma: Abo mu kagari k’Akaziba ntibagihahirana n’abaturanyi nyuma y’ikiraro cyangiritse

Ubuhahirane n’abaturanyi babo ngo busiga bugoye

Abaturiye igishanga gihingwamo umuceri mu kagari ka Akaziba, mu murenge wa Karembo, mu karere ka Ngoma binubira kuba batabasha kugirana ubuhahirane n’abaturanyi babo bo mu kagali ka Nyamirambo na Kabirizi bitewe n’uko ikiraro cyabahuzaga cyasenyutse, bavuga ko aho banyuraga huzuye amazi kubera iki gishanga bagasaba ko hubakwa urutindo rugezweho rubafasha kwambuka.

Ubuhahirane n’abaturanyi babo ngo busiga bugoye

Bavuga ko babangamiwe no kuba nta buhahirane bagirana n’abaturanyi babo uretse kuba bahamagarana cyangwa bakarebana, kwambuka igishanga byo ngo ntibyakunda.

Iki gishanga ubusanzwe cyaragendwaga none ubu inzira banyuragamo yarangiritse mu gihe cyarimo gitunganywa ngo gihingwemo umuceri nk’uko abaturage babisobanura ngo kucyambuka biragoye.

Nkundwanake Etienne ati “Ni ikiraro cy’igishanga kirimo amazi ndetse kugeza uyu munsi kirimo umuceri ariko hakwiye ko gitindwa ku buryo bwa kijyambere kuko ntabwo wagishyiraho ibiti ngo imodoka izacyambukireho cyangwa moto, n’igare ntiryanyuraho.”

Aba baturage bagaragaza ko ubuhahirane bwasubiye inyuma bagasaba ko Leta yabafasha ikubaka ikiraro ngo kuko kirenze ubushobozi bwabo.

Nkundwanabake akomeza agira ati “Ingaruka ya mbere ni ukuba tutagira ubuhahirane n’imirenge duhana imbibi, ndetse n’akagari duhana imbibi ka Nyamirambo,  kandi ko turi no mu murenge umwe.”

Ndayisenga James na we utiye aho, ati “Nta wundi muntu watugurira imyaka aturutse ahandi, usanga rero twibasirwa n’abamamyi gusa kuko biragoye kwambuka kiriya gishanga ngo uje kugura imyaka hano.”

Rwiririza JMV umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu, yatangarije Umuseke kuri telephone ko iki kiraro nacyo cyiri muri gahunda z’akarere gusa akirinda gutangaza igihe runaka bazacyubakira.

Ati “Ibitekerezo byabo byanditswe turabifite uko ubushobozi buzagenda buboneka buri mwaka tuzajya tureba ibyihutirwa tubikore. Rero ntibatakaze ikizere icyo kiraro na cyo kizubakwa.”

Iki kiraro kiramutse cyubatswe muri iki gishanga cya Kaziba cyafasha by’umwihariko Abanyamusebeya n’Akaziba muri rusange guhura n’AbaKabirizi na Nyamirambi ugana hakurya mu karere ka Rwamagana.

Aba baturage babangamiwe no kuba nta Kiraro bafite cyibahuza n’abaturanyi babo

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish