Digiqole ad

Abatuye i Fumbwe bakennye cyane imbuto y’imyumbati y’ubugari

 Abatuye i Fumbwe bakennye cyane imbuto y’imyumbati y’ubugari

Uyu wahinze hano hafi imyumbati ye yos emu murima yafashwe n’indwara yo gusara ituma imyumbati idashora

*Imyumbati yabo ngo yatangiye gusara mu 2000,

*Mbere bagihinga rutamisi ngo igiti kimw ecyashoboraga kwera kg 30, ubu beza kg 3 ku mbuto bafite

Abaturage bo mu murenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana ngo ntibaheruka kweza imyumba y’ubugari kuko ngo iyo bari bafite yatangiye gusara mu 2000 bitewe n’ikibazo cy’imvura yagabanutse nk’uko babivuga, ubu ngo byihutirwa bakeneye imbuto y’imitubarano, ariko ubuyobozi bwa Rwamagana na bwo ngo ikibazo burakizi bwatangiye kuvuguta umuti.

Uyu wahinze hano hafi imyumbati ye yos emu murima yafashwe n'indwara yo gusara ituma imyumbati idashora
Uyu wahinze hano hafi imyumbati ye yos emu murima yafashwe n’indwara yo gusara ituma imyumbati idashora

Rwakayigamba Stanislas umuturage wo mu kagari ka Nyarubuye mu murenge wa Fumbwe, avuga ko imyumbati yatangiye kugenda ibura ubu bikaba bigeze aho yabacitseho burundi, kandi ngo muri rusange aho batuye ubuzima bwaho ni buzima iyo imvura yabaye nziza.

Uyu muturage ati “Ikintu dukeneye cyane ni imyumbati y’ubugari, ihari irikunjakujanja nta kintu wakuraho, ifu igurwa amafaranga 400 ku kilo limwe kandi na bwo iba iturutse hanze. Twifuza ko baduha imbuto y’imyumbati imwe bita imituburano.”

Biziyaremye Samson, w’imyaka 41 na we yatuye Fumbwe kuva kera arahakurira, avuga ko ikibazo cyo kurwara ku myumbati cyatangiye mu 2000, kubera ko nyuma yaho ngo imvura yaragabanutse n’imyumbati itangira kurwara.

Icyo gihe mbere yo mu mwaka wa 2000, ngo imvura yagwaga ari nyinshi cyane ugasanga imibande iratembamo amazi ariko ngo si ko bikimeze.

Ati “Iyo imvura yabaye nke ubutaka nabwo busa nk’aho burwaye, gusa sinamenya icyatumye imvura igabanuka keretse abashinzwe gupima ikierere babitubwiye.”

Biziyaremye avuga ko iwabo bahingaga imbuto z’imyumbati zirimo imiribwa, nka gacyaricyari na gitamisi ivamo ubugari, n’indi yitwaga burusu, ariko ngo izo mbuto zaracitse ntizikibaho.

Uretse imyumbati, kuko ngo niyo barwaye kurenza ibindi, abaturage bavuga ko izindi mbuto z’ibihingwa zo ngo zigerageza kuhaba iyo imvura yaguye neza.

Ati “Twifuza ko icyo kibazo cyakemuka, twiyambaje abayobozi ngo turebe ko twabona imbuto nziza natwe tugahinga, byaratunaniye burundu burundu.”

Munyensanga Jean Marie Vianney w’imyaka 51, na we yakuriye muri Fumbwe avuga ko bagiraga imyumbati ya rutamisi yerega ku buryo umusore yabaga yatunda imyumbati yakuye ku giti kimwe umwanya munini kuko ngo ntiyari kubasha kuyikorera inshuro imwe.

Avuga ko nyuma haje uburwayi, ya mbuto ya rutamisi irarwara izanamo gusara, babura inkingo z’iyo ndwara, ubu ngo imyumbati bafite yeze neza basaruraho kg 3.

Ati “Imyumbati yagiye iducikaho ku buryo ubu tubaho ari uguhaha imyumbati hakurya y’amazi ya Muhazi, i Gasange, kurya ubugari birakomeye ubushaka ubu akoresha ifu y’ibigori.”

Munyensanga avuga ko ibigo by’ubushakashatsi bibahaye imbuto nziza n’imiti, byafasha ko bazongera kubona imyumbati yera kg 30 ku giti kimwe kubera ko bakoresha ifumbire ku butaka butoya bafite.

Avuga ko uretse n’imyumbati ya rutamisi yacitse hari n’imbuto z’imiribwa bahingaga ikera cyane nk’iyo bitaga giteme, gacyacyari na bukarasa, ubu ngo yasimbuwe na manoveli yera vuba ariko ikera umusaruro muke kandi ngo ntiramba mu murima, izo mbuto za kera na zo ngo zaracitse.

Manoveli ngo bakunda kuyishoroza kubera ko iyo yabonye imvura yera nyuma y’umwaka umwe gusa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Rajab avuga ko ikibazo cy’indwara y’imyumbati kizwi, ngo hateye indwara ya mozaic, ariko ngo hari ingamba zo gutubura imbuto yavuye muri Uganda kugira ngo abahinzi bazayibone ari benshi batangire kuyihinga.

Mbonyumuvunyi avuga ko ku bufatanye na RAB babonye ikamyo imwe y’imbuto yavuye muri Uganda, iyo bakaba bayituburira i Gahengeri na Fumbwe. Ngo ni imbuto ikomeye ishobora guhangana n’indwara ya mosaic.

Ati “Mu gihe cya vuba kitarenze nk’ukwezi kumwe aho batangiye gutubura kuko byagombaga gufata amezi ari hagati y’atatu n’ane kugira ngo ibe ari imbuto ikomeye ibasha kujya mu butaka, gusa igihe cyo cyarageze twagombye kuba twarayibahaye ariko twarindiriye ko byajyana n’igihe cy’igihanga A kuko niho imvura izaba yaguye kuko n’ubundi ubahaye imbuto iki gihe ntiwakwizera ko izafata kuko ubutaka bwarakakaye.”

Imwe mu mbuto z'imyumbati ihingwa Fumbwe, uyu yagize amahirwe imyumbati ye ntiyasara
Imwe mu mbuto z’imyumbati ihingwa Fumbwe, uyu yagize amahirwe imyumbati ye ntiyasara

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish