Green Sports yo muri Kenya igiye gufasha Abanyarwanda batatu kubona ikipe i Burayi
Ikipe y’i Rwamagana itozwa n’umutoza w’abana, Kamanzi Haridi iherutse gutwara igikombe mu irushanwa ry’umupira w’amaguru ryabereye i Nairobi.
Abakinnyi batatu b’Abanyarwanda bitwaye neza muri iri rushanwa, bagiye gushakirwa amakipe i Burayi n’ikigo Green Sports cyo muri Kenya.
Kamanzi Haridi utoza abana muri Rwamagana Training Center mu mupira w’amaguru, yatangije gahunda yo gushakira abana b’Abanyarwanda amarushanwa mpuzamahanga.
Ikipe atoreza ku kibuga cya Police i Rwamagana, yashoboye kwitabira irushanwa rihuza amakipe y’abakiri bato i Nairobi muri Kenya. Hagati ya tariki 12 na 21 Kanama 2016.
Nyuma yo kwereka abatuye i Rwamagana igikombe, Kamanzi Haridi yabwiye Umuseke ko byabagoye kubona ubushobozi, ariko bageze yo batwaye igikombe biba n’umugisha ku bakinnyi b’Abanyarwanda.
Ati “Muri Kenya byaratugoye kujyayo kuko byari ukwirwanaho nta bufasha. Kwiyandikisha mu irushanwa byasabaga amadorari 600 (asaga 494 400 Frw) ariko abana baritanze kugeza ku mukino wa nyuma twegukana igikombe dutsinze ikipe ya Green Sports yo muri Kenya.”
Kamanzi Haridi avuga ko begukanye igikombe n’amashilingi ibihumbi 50 yo muri Kenya, ariko ikiruta ibindi ngo ni uko abakinnyi bitwaye neza ku buryo hari batatu batoranyijwe bazafashwa kujya ku mugabane w’u Burayi.
Abakinnyi batatu bwitwaye neza muri iri rushanwa bashyizwe ku rutonde rwa Green Sports company icuruza abakinnyi muri Kenya.
Abo ni Kiza Twaha, Kanani Aboubacar uri muri Gicumbi FC na Uwimana Emmanuel uzwi nka Nsoro ukina muri Etincelles FC.
Green Sports company yagize uruhare mu kujyana Victor Wanyama uri muri Tottenham Hotspur Football Club yo mu Bwongereza, na McDonald Mariga wa Unione Sportiva Latina yo mu Butaliyani.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW