Digiqole ad

Rwamagana: Barasaba ko urwibutso rwa Muhazi rwubakwa neza

 Rwamagana: Barasaba ko urwibutso rwa Muhazi rwubakwa neza

Abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Muhazi barasaba ko bakubakirwa urwibutso rwiza.

Kuri uyu wa gatanu, ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatusti mu Rwanda ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba byatangirijwe mu Murenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana ahashyinguwe mu cyubahiro imibiri itanu y’abazize Jenoside ibonetse vuba.

Abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Muhazi barasaba ko bakubakirwa urwibutso rwiza.
Abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Muhazi barasaba ko bakubakirwa urwibutso rwiza.

Uru rwibutso rwa Muhazi ubu rumaze gushyingurwamo imibiri y’abana, abasore n’inkumi, abagabo n’abagore bagera ku 8 305 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu izina ry’abashyinguye ababo uyu munsi, Didier Bigenimana yavuze ko ari agaciro gakomeye kuba bashyinguye ababo mu cyubahiro.

Yagize ati “Nk’imiryango dushyinguye abacu mu cyubahiro ni iby’agaciro kuri twe kuko bituma twumva turuhutse tukabasha no gutekereza ejo hacu hazaza turushaho kwiteza imbere, tukaba dushimira cyane Leta yacu y’u Rwanda.”

Ku rundi ruhande, abacitse ku icumu bashyinguye ababo ku rwibutso rwa Muhazi basaba Leta kubunganira mu mikoro uru rwibutso rukubakwa, dore ko bo ngo bagerageje ariko ubushobozi bukababana bucye nk’uko byatangajwe na Makombe Aimbale uyobora IBUKA mu Karere ka Rwamagana.

Yagize ati “Rumaze gutwara amafaranga y’u Rwanda 11,653,000, kandi biteganyijwe ko ruzatwara amafaranga 41, 574,800 kugira ngo rwuzure, ndagira ngo rwose mudufashe uru rwibutso turebe ko rwakwitwa urwibusto mu zindi nzibutso ku buryo abana bacu bazarwigiraho byinshi mu gihe kiri imbere.”

Didier Bigenimana yashimiye Leta y'u Rwanda uburyo yabafashije gushyingura mu cyubahiro ababo bazize Jenoside.
Didier Bigenimana yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo yabafashije gushyingura mu cyubahiro ababo bazize Jenoside.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Madame Judith Kazaire yahumurije abarokotse bafite ababo muri ruriya rwibutso ababwira ko hari gahunda yo gukomeza kwita ku nzibutso.

Yagize ati “Icyo nabizeza ni uko tuzakomeza gukurikirana tukareba amikoro ashoboka, ariko icyo nabasaba ni uko twatekereza uburyo dushyingura mu cyubahiro abantu bacu mu nzibutso nke wenda twahitamo ariko tukabasha kuzibungabunga neza.”

Kwibuka Jenoside yakorewe abatusti mu Rwanda ku nshuro ya 23 biragendera ku nsanganyamatsiko igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho.”

Abaturage bitabiriye ari benshi kwibuka ku nshuro ya 23.
Abaturage bitabiriye ari benshi kwibuka ku nshuro ya 23.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish