Digiqole ad

Fumbwe: Abaturage basibuye umuhanda wa Km 2 mu muganda rusange

 Fumbwe: Abaturage basibuye umuhanda wa Km 2 mu muganda rusange

Visi Mayo Umutoni Jeane ushinzwe imibereho myiza muri Rwamagana mu muganda n’abaturage ba Fumbwe

Mu muganda w’igihugu wa buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, abaturage bo mu tugari tune tw’Umurenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana bakoze umuhanda wa Km 2 mu kagari ka Nyarubuye, Umuyobozi w’Akarere yabasabye kumenya ko Leta hari abo yacukije bagomba gutanga ubwisungane mu kwivuza bakabutangira igihe, kuko ngo kugenda nta mutuelle ni nko kwiyahura.

Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana n'abaturage ayobora mu muganda
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana n’abaturage ayobora mu muganda

Mu bwitabire bukomeye, abagore n’abagabo, na bamwe mu rubyiruko bo mu tugari twa Mununu, Nyarubuye na Sasabirago, bahuriye mu muganda mu mudugudu wa Murambi n’abayobozi b’umurenge wa Fumbwe n’ab’Abakarere ka Rwamagana barimo na Mayor Mbonyumuvunyi Rajab.

Mukandutiye Saverina w’imyaka irenga 45 wakoze umuganda yatangarije Umuseke ko umuganda rusange abagore bagomba kuwitabira bagahura n’abandi bakaramukanya kandi bakubaka igihugu.

Avuga ko we yakoraga cyane kubera morale y’abandi kandi ngo yari yishimiye gukora ibikorwa byubaka igihugu.

Iryivuze Annonciata w’imyaka 32 akaba anashinzwe iterambere mu mudugudu wa Murambi, we ngo akunda gukora umuganda ku buryo itariki yawo igera yararambiwe. Umuganda ngo ufasha guhuriza hamwe abantu, bakaganira ku ngingo runaka iteganyijwe ariko banakoze.

Ati “Umuganda nawushishikariza abandi kuko abo nyobora sinagenda mbasize mu ngo, mbanza kubahwitura cyane cyane abagore kuko umuganda ni igikorwa cyiza.”

Mayor Mbonyumuvunyi Rajab yatangarije Umuseke ko umuganda wabaye mwiza kuko hakozwe umuhanda uri hagati ya km 2 na km 3. Avuga ko uko babara agaciro k’umuganda ngo bakuba igiciro cy’umubyizi umuturage akorera n’uko ubarwa mu Burasirazuba bagakubisha n’uko abaturage bangana, bityo ngo uyu muganda wari ufite agaciro kanini.

Mu nama y’umuganda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe, Mutabazi yavuze ko ahakorewe umuganda mu kagari ka Nyarubuye ari ahantu hari hatuwe n’abakene benshi, ku buryo ngo ebenshi bangana na 40% ari Leta yabatangiraga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Yavuze ko ngo uyu muganda washyizwe hano kugira ngo bashishikarize abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza kuko abenshi Leta ubu yabacukije, ariko ngo uyu muhanda wakozwe uzoroshya n’ubuhahirane hagati y’utugari.

Mu gihe ahandi mu mirenge batanze ubwisungane mu kwivuza, ubu ngo bakaba bamaze kugera kuri 60% no kuzamura, aha muri Fumbwe ho ngo ubwitabire bugeze kuri 31,5%.

Mbonyumuvunyi Rajab Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yasabye abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza kuko ngo ni byo bishobora kubaha amahirwe yo kwivuza biboroheye.

Ati “Iyo umuntu agiye kubyara nta bwisungane mu kwivuza afite bamuca Frw 120 000. Nsanze umugore atwite nkabona nta bwisungane mu kwivuza afite nagira ubwoba bwo kumutwara mu modoka kuko bashobora kunyishyuza ayo mafaranga, ariko iyo ufite ubwisungane mu kwivuza ntawagira ubwoba bwo kugutabara.”

Yavuze ko umuntu ufite ikarita y’ubwisungane mu kwivuza acibwa amafaranga 200 ya “ticket moderateur” iyo agiye kwivuza ndetse uwabyaye neza akaba atarenza amafaranga 600, bityo ngo umuntu wese yakwemera kumutabara kuko ayo mafaranga yanayishyura bibaye ngombwa ko umurwayi ayabura.

Ati “Umuntu udafite ubwisungane mu kwivuza no kumugirira neza ntibyoroha. Kutagira ubwisungane mu kwivuza ni nko kugenda udafite ubuzima. Ni nko kwiyahura muri Muhazi.”

Mbonyumuvunyi yanasabye abaturage kwitegura igihembwe cy’ihinga A kuko ngo hashize igihe haba ikibazo cy’imvura icika kare, asaba ko abaturage batangira gutegura imirima, bakaba bagejejemo ifumbire kare n’amasinde akaba ahora.

Ubundi butumwa bwatangiwe muri uyu muganda ni ubwo gufatanya nk’ababyeyi bakabuza ko abana babo bajya i Kigali no mu yindi mijyi kubayo inzererezi, ngo umubyeyi uzamenyekana ko umwana we ari inzererezi azajya ahanwa.

Mu muganda abaturage baharura bagahita banasigiriza
Mu muganda abaturage baharura bagahita banasigiriza
Mu muganda umukobwa ukiri muto arakora umuhanda n'umuturanyi we
Mu muganda umukobwa ukiri muto arakora umuhanda n’umuturanyi we
Uyu akagofero akarebesha inyuma kugira ngo katamubangamira kamubuza kureba aho akubita majagu
Uyu akagofero akarebesha inyuma kugira ngo katamubangamira kamubuza kureba aho akubita majagu
Abaturage ba hano Fumbwe mu muganda bakora nk'abikorera
Abaturage ba hano Fumbwe mu muganda bakora nk’abikorera
Gufata ifoto mu ivumbi ringana uko ntibyoroha ariko ni cyo Umuseke ubereyeho ngo ufashe abaturage kugera aho batari bari
Gufata ifoto mu ivumbi ringana uko ntibyoroha ariko ni cyo Umuseke ubereyeho ngo ufashe abaturage kugera aho batari bari
Abaturage bari bitabiriye umuganda ari benshi kandi bakora igikorwa gifatika
Abaturage bari bitabiriye umuganda ari benshi kandi bakora igikorwa gifatika
Muri Fumbwe abagore bitabira umuganda ari benshi kandi bagakora
Muri Fumbwe abagore bitabira umuganda ari benshi kandi bagakora
Visi Mayo Umutoni Jeane ushinzwe imibereho myiza muri Rwamagana mu muganda n'abaturage ba Fumbwe
Visi Mayo Umutoni Jeane ushinzwe imibereho myiza muri Rwamagana mu muganda n’abaturage ba Fumbwe
Kabarasi Damasenti 'Damascene' indangururamajwi akoresha ahwitura abandi ngo ntikivuga cyane ariko ntibimubuza kuyikoresha mu muganda asaba abahagaze gukora
Kabarasi Damasenti ‘Damascene’ indangururamajwi akoresha ahwitura abandi ngo ntikivuga cyane ariko ntibimubuza kuyikoresha mu muganda asaba abahagaze gukora
Abagore muri Fumbwe barifotoza nyuma y'umuganda berekana ko no gukora babizi
Abagore muri Fumbwe barifotoza nyuma y’umuganda berekana ko no gukora babizi
Mutabazi Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Fumbwe
Mutabazi Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe
Mu nama y'Umuganda Mayor Mbonyumuvunyi Rajab aganiriza abaturage anakemura bimw emu bibazo
Mu nama y’Umuganda Mayor Mbonyumuvunyi Rajab aganiriza abaturage anakemura bimw emu bibazo
Uzuza iyi nteruro 'Utazi akaraye i Fumbwe...'
Uzuza iyi nteruro ‘Utazi akaraye i Fumbwe…’

Amafoto @HATANGIMANA /UM– USEKE

HATANGIMANA AAnge Eric
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • araza ifu

  • Umulimo ni uguhinga, umulimo, ibindi ni amahirwe, umulimo.

  • Hari ifoto mbonyehano wagereranya nazimwe usanga mubitabo muri 1957.Icyahindutse nuko atari noir et blanc.

Comments are closed.

en_USEnglish