Tags : Rusizi

Rusizi: Ushinzwe ubworozi mu Karere yatawe muri yombi na Polisi

Ku gicamunsi cyo kuwa 13 Mata 2016, nibwo Niyonsaba Oscar ushinzwe ubworozi mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi na Polisi,akekwaho kunyereza amafaranga yari agenewe kugura inka zo guha abaturage muri gahunda ya Girinka Munyarwanda. Niyonsaba Oscar ubu afungiye kuri Station ya Kamembe, mu Karere ka Rusizi, akekwaho kunyereza amafaranga yagenewe kugura inka zagombaga guhabwa […]Irambuye

Rusizi/Nyamasheke: Abaturage bavuga iki ku bumwe n’ubwiyunge?

Abaturage bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba bavuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi na bamwe bafite imiryango yayigizemo uruhare, imibanire yabo imeze neza ubu mu gihe byari bikomeye mbere y’umwaka wa 2003. Nkusi Gregoire w’imyaka 64, utuye mu kagali ka Cyangugu umurenge wa Kamembe avuga ko nyuma yo kwicirwa abavandimwe be […]Irambuye

Rusizi: Abanyarwanda 95 bahungutse bava muri Congo Kinshasa

Aba batashye bari barahunze mu mwaka 1994, nyuma y’imyaka 22 bahisemo kuva mu mashyamba ya Congo. Bavuze ko bajyaga babuzwa gutaha n’abayobozi babo, gutaha babifashijwemo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).Furaha Esiteri watashye yagize ati: “Nejejwe no kongera kugera aho navukiye kandi nabyariye. Mbega ibyiza we!…” Aba bambutse bose banyuze ku mupaka wa Rusizi […]Irambuye

Rusizi: Uwarokotse Jenoside acumbitse mu rusengero kubera kubura icumbi

Umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Mukangwije Verena w’imyaka 64 utuye mu Mudugudu wa Mukayenzi, Akagari ka Ryankana, Umurenge wa Bugarama, mu Karere ka Rusizi acumbikiwe mu rusengero kubera kutagira aho kuba. Mukangwije Verena yari afite inzu nto yagondagondewe n’abaturanyi, mu kibanza yari yarahawe n’urusengero baturanye, ariko kuko iyo nzu ngo yaje gushakirwa n’umuhungu we […]Irambuye

Rusizi: Isoko ryahahirwagamo n’Abarundi, Abanyecongo n’Abanyarwanda ryahiye

Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu isoko mpuzamahanga riremwa n’abaturage baturutse mu bihugu bya DRC, u Burundi n’u Rwanda riri i Rusizi ryafashwe n’inkongi y’umuriro, biravugwa ko byatewe n’intsinga z’amashanyarazi ubwo  bacanaga imashini isya ifu ya Kawunga. Ngo byatewe n’itsinga zakoze ibyo bita circuit bibyara inkongi y’umuriro yatwitse isoko ryose rirakongoka. Matabaro Joseph […]Irambuye

Rusizi: Abacuruzi mu isoko rya Budike bamaze imyaka 15 bategereje

Nyuma y’uko aba bacuruzi bavuga ko babeshywe ko bagiye kubakirwa isoko n’ubuyobozi bw’akarere ka  Rusizi mu mwaka ushize, ubu ngo bamaze kurambirwa imvura n’isuri bibatwarira isambaza mu gihe banika ndetse no kurwana n’ibikona biza kuzirya aho zanitswe, kuko ngo bibateza igihombo. Iri soko ryo mu Budike ribarizwa mu murenge wa Gihundwe wo muri aka karere […]Irambuye

Rusizi: Guheza no gutoteza abafite ubumuga biracyariho

Masikini Theodore ufite ubumuga, yemeza ko abafite ubumuga bahura n’ihohoterwa ahantu hatandukanye, haba mu isoko, kwa muganga cyangwa ku ishuri. Ubwe yemeza ko ahura kenshi n’iki kibazo. Agira ati: “Iyo tugiye hirya no hino mu turere twacu haba mu isoko, kwa muganga cyangwa ku ishuri birahaba.” Avuga ko umuntu ufite ubumuga iyo agiye kwiga usanga […]Irambuye

Nyamasheke: Abatuye mu i Banda nta muhanda bafite baheka mu

Iki ni ikibazo abatuye ahitwa mu kagali ka Banda mu murenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke bavuga ko kibahangayikishije, bakagira imvune y’ibyo beza kugira ngo bigere ku isoko mpuzamahanga rya Nyamasheke ahitwa mu Kirambo, kutagira umuhanda bituma kugira ngo bageze umurwayi ku kigo nderabuzima cy’uwo murenge, bamuheka mu ngobyi ya kinyarwanda. Iki kibazo abaturage […]Irambuye

Rusizi: Ishyamba riteye mu mudugudu ryateje amakimbirane mu baturage

Ishyamba ryatemwe mu murenge wa Nyakarenzo, mu dugudu wa Gataramo mu kagari ka Rusambu, ni iry’umuturage witwa  Mukashema Odette, abaturage baryegereye bavuga ko ishyamba ryababangamiye kuva mu 1995, kuko ngo ryatewe ahagenewe guturwa, rimaze gukura rikajya ribangiriza inzu, bigeraho riteza amakimbirane hagati ya nyiraryo n’abaturage bifuzaga ko ritemwa. Ngendahimana Sipiriyani umuturage uhatuye yagize ati: “Iri […]Irambuye

Rusizi: Abo mu kirwa cya Gihaya babaruriwe imitungo birangirira aho

Abaturage bo mu kirwa cya Gihaya kiri mu murenge wa Gihundwe, mu karere ka Rusizi  bavuga ko bamaze amezi arenga ane (4) babwiwe n’ubuyobozi bw’akarere na RDB ko bazimurwa, bitewe n’uko aho batuye Leta ishaka kuhagira agace k’ubukerarugendo n’uyu munsi bari mu gihirahiro, ubuyobozi bwo buvuga ko buri mu biganiro n’abashoramari. Inzu z’abaturage b’iki kirwa […]Irambuye

en_USEnglish