Tags : Rusizi

Rusizi: Abayobozi b’ibanze basabwe kuba maso bakirinda ko FDLR yabinjirana

Abayobozi b’inzego z’ibanze kuva mu midugudu itandukanye igize imirenge y’akarere ka Rusizi, ubwo bari mu nama ya bose, bibutswaga zimwe mu nshingano zabo zo kuba hafi abo bayobora no kubatega amatwi buri munsi kuko ari bo bafatanyabikorwa ba buri munsi, basabwe kuba maso bakirinda ko FDLR yabameneramo igahungabanya umutekano. Bamwe muri aba bayobozi batunzwe agatoki […]Irambuye

Rusizi: 17 bagurishijwe inka z’inzungu zituzuye bamaze imyaka 6 basaba

Mu myaka ya za…, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku bufatanye n’Akarere ka Rusizi bakanguriye abaturage bo mu Mirenge ya Nzahaha, Rwimbogo na Gashonga gukorana na Banki y’Abaturage kugira ngo ibagurire inka zifite amaraso y’inzungu 100% bakazishyura buhoro buhoro, bagiye kubaha inka bazana izifite amaraso y’inzungu kuri 25%, none hari bamwe bavuga ko bishyuye amafaranga y’ikirenga. Iyi […]Irambuye

Impuguke zo muri Singapore zisanga i Rusizi hari amahirwe menshi

Kuba aka karere karashyizwe mu mijyi yunganira Kigali, ngo ni amahirwe abahatuye bafite yo kubyaza umusaruro, ibyiza nyaburanga bigize aka karere nka Pariki ya Nyungwe, Kivu, amashyuza n’ibindi byatuma abava hanze bazana amadevize muri uyu mujyi bikanazamura ishoramari muri aka karere. Ikigo cy’igihugu  cy’imiyoborere (RGB) kiri kumwe n’impuguke zigize itsinda Future Moves Group zavuye muri […]Irambuye

Rusizi: CIMERWA yateguye isiganwa rizaba tariki 7 Gicurasi

Kuwa gatandatu tariki 7 Gicurasi 2016, ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri n’uruganda rwa CIMERWA, bateguye isiganwa ku maguru. Iri siganwa rigamije gushaka impano nshya mu mukino wo gusiganwa ku maguru, n’imikino ngororamubiri muri rusange. Muri iri siganwa kandi, ngo hazanyuzwamo ubutumwa bwo gukangurira abaturage b’akarere ka Rusizi kwita no kubungabunga imihanda. Akarere ka Rusizi ni kamwe mu […]Irambuye

Rusizi: Abagore 60 bo muri CEPGL barakataje nyuma yo gukurwa

Abagore 60 bagize itsinda ry’abacuruzi bambukiranya imipaka mu bihugu by’ibiyaga bigari (COSOPAX /RGL) igizwe n’ibihugu by’u Rwanda, Burundi na Repubilika iharanira Demokarasi ya Congo,  bemera ko hari aho ibihugu byabo bigeze mu mikoranire haba mu bucuruzi ndetse n’amahoro ugeraranyije n’imyaka yashize. Bamwe mu bagore baganiriye n’Umuseke batangaza ko hari aho bavuye habi mu mirimo bakoraga […]Irambuye

Rusizi: Umugabo yafashe mu mashingo umusaza bapfa amafaranga 150

Mu mujyi wa Kamembe umugabo witwa Mugabushaka w’imyaka 30 yafashe  mu mashingo umusaza uri mu kigero k’imyaka 57 amuziza umuzigo w’umufuka w’umuceri aho ngo umubyeyi witwa Mama Kibonge yari amaze guhakanira uyu mugabo. Mugabushaka wari wimwe akazi ko gutwara umuzigo, yahise arakara avuga ko atakwemera ko uyu musaza atwara uyu muzigo, niko kumufata mu mashing,  […]Irambuye

Rusizi: IGP Gasana yavuze ko gukorera impushya zo gutwara bigiye

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana ubwo yasuraga abamotari 1 200 bagize ihuriro UCMR (Union des Cooperatives des Motars Rusizi) ku minogereze ya gahunda yo kurinda umutekano waba mu muhanda n’uw’igihugu, yavuze ko uburyo busanzwe bwa rusange bwo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga (Permis de conduire) buri hafi guhinduka hakifashishwa ikoranabuhanga gusa. Ibizamini […]Irambuye

Rusizi: Gitifu wa Muganza n’abandi 3 batawe muri yombi bazira

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, mu Karere ka Rusizi Muhirwa Philippe n’abandi bakozi babiri ku rwego rw’Umurenge batawe muri yombi bazira kunyereza amafaranga yari agenewe abatishoboye barokotse muri Jenoside muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Twahirwa yabwiye UM– USEKE ko Muhirwa Philippe afunze […]Irambuye

en_USEnglish