Digiqole ad

Nyamasheke: Abatuye mu i Banda nta muhanda bafite baheka mu ngobyi abarwayi

 Nyamasheke: Abatuye mu i Banda nta muhanda bafite baheka mu ngobyi abarwayi

Centre ya Banda yegereye ishyamba rya Nyungwe

Iki ni ikibazo abatuye ahitwa mu kagali ka Banda mu murenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke bavuga ko kibahangayikishije, bakagira imvune y’ibyo beza kugira ngo bigere ku isoko mpuzamahanga rya Nyamasheke ahitwa mu Kirambo, kutagira umuhanda bituma kugira ngo bageze umurwayi ku kigo nderabuzima cy’uwo murenge, bamuheka mu ngobyi ya kinyarwanda.

Centre ya Banda yegereye ishyamba rya Nyungwe
Centre ya Banda yegereye ishyamba rya Nyungwe

Iki kibazo abaturage bavuga ko bavuze kuva kera ngo bararambiwe guhora bavuga, nyuma y’uko babwiwe umuhanda na Perezida wa Repubulika  Paul Kagame ubwo yasuraga aka karere ka Nyamasheke, abaturage bavuga ko batinya ko bazabafunga kubera guhora babivuga.

Umuturage utuye muri aka gace waganiriye n’Umuseke yavuze bahitamo kujya mu Majyepfo y’u Rwanda, mu karere ka Nyamagabe kuko ariho habebera hafi kubera imihanda myiza.

Nshimiyimana Emmanuel ati: “Uretse kumva imodoka ko ibaho kuri Radio gusa, sinzi uko isa. Nayibona inyuze he?”

Akomeza agira ati “Yewe twe twararambiwe, duhitamo kwigira ku Gikongoro kubera ko nta kundi twabigenza. Umurwayi, bidufata amasaha atandatu mu nzira kugira ngo tumugeze ku kigo Nderabuzima cya Rangiro.”

Umuturage avuga ko hari igihe umubyeyi utwite ajyanwa kwa muganga, akabyarira mu nzira.

Ati “Umubyeyi wacu Paul Kagame adutabare kuko turarushye, ni we duhanze amaso. Mu mutubwirire muti “Mubyeyi w’u Rwanda wongere wibuke abatuye mu i Banda udukure mu bwigunge”.”

Umukozi w’akarere ufite guteza imbere ishoramari n’umurimo  muri Nyamasheke, Habyarimana Jovithe ubu ni we ubaye ayobora aka karere muri iyi minsi, avuga ko ikibazo kizwi ko hatanzwe isoko ryo kuzana laterite ndetse n’ibikoresho byo kubaka ibiraro.

Ati “Turabishyira mu ngengo y’imari 2016/17 bihangane kuko bagiye kubyigaho.”

Umurenge wa Rangiro ufite ibikorwa remezo nk’ibigo by’amashuri, hubatse Ecole Secondaire de Rangiro, ni kimwe mu byakira abana bava kure ya Nyamashake, ariko babangamiwe n’ingendo zibavuna kubera umuhanda mubi nk’uko Mushimiyimana Geremie umuyobozi w’iki kigo yabitangarije Umuseke.

Aka gace ka Banda gaturiye neza pariki y’igihugu  ya Nyungwe.

Inzu y'Umurenge Sacco yaho  yatwaye agera kuri  miliyoni 55 z'amafaranga y'u Rwanda
Inzu y’Umurenge Sacco yaho yatwaye agera kuri miliyoni 55 z’amafaranga y’u Rwanda

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • NIBYIGICIRO PEE UYU MUHANDA UKOZWE . NIBADUFASHE

Comments are closed.

en_USEnglish