Rusizi: Ushinzwe ubworozi mu Karere yatawe muri yombi na Polisi
Ku gicamunsi cyo kuwa 13 Mata 2016, nibwo Niyonsaba Oscar ushinzwe ubworozi mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi na Polisi,akekwaho kunyereza amafaranga yari agenewe kugura inka zo guha abaturage muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Niyonsaba Oscar ubu afungiye kuri Station ya Kamembe, mu Karere ka Rusizi, akekwaho kunyereza amafaranga yagenewe kugura inka zagombaga guhabwa abaturage muri gahunda ya Girinka zitanzwe n’ikigega cyo gufasha abatishoboye barokotse muri Jenoside “FARG”. Izi nka yari kugura ngo zari guhabwa abatishoboye batuye mu Murenge wa Bweyeye.
Mukiganiro n’UM– USEKE, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba IP Jean Damascene Hodari Ngemanyi yemeje ko uyu Niyonsaba Oscar afunzwe, gusa ngo amakuru arambuye ku ifatwarye baraza kuyadutangariza mu masaha ari imbere.
IP Jean Damascene yagize ati “Nibyo koko uyu mugabo arafunze, gusa twe nk’inzego z’iperereza turi gukurikirana. Ubu afungiye kuri Station ya Police, nidusoza iperereza turaza kubibabwira.”
Ibibazo muri gahunda ya Girinka mu Karere ka Rusizi ngo bishobora kudakora kuri uyu gusa, kuko ngo hari benshi bashobora gukurikiranwa n’ingaruka zo kunyereza inkunga zo gufasha abatishoboye hirya no hino, no mu tundi turere tugize Intara y’Iburengerazuba.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/RUSIZI
1 Comment
inda mini yishe ukuze impanuro muzehe yabahaye ejobundi ntiyazumvise ubwo uyu ni iminsi wa 40 ariko iyi minsi ishobora kuba igiye kugabanywa ikaba4 mwitonde rero
Comments are closed.