Digiqole ad

Rusizi: Abo mu kirwa cya Gihaya babaruriwe imitungo birangirira aho

 Rusizi: Abo mu kirwa cya Gihaya babaruriwe imitungo birangirira aho

Abasaza bo mu kirwa bo bifuza kuguma ku ivuko ryabo

Abaturage bo mu kirwa cya Gihaya kiri mu murenge wa Gihundwe, mu karere ka Rusizi  bavuga ko bamaze amezi arenga ane (4) babwiwe n’ubuyobozi bw’akarere na RDB ko bazimurwa, bitewe n’uko aho batuye Leta ishaka kuhagira agace k’ubukerarugendo n’uyu munsi bari mu gihirahiro, ubuyobozi bwo buvuga ko buri mu biganiro n’abashoramari.

Abasaza bo mu kirwa bo bifuza kuguma ku ivuko ryabo
Abasaza bo mu kirwa bo bifuza kuguma ku ivuko ryabo

Inzu z’abaturage b’iki kirwa kiri hagati mu kiyaga cya Kivu zamaze gushyirwaho nomero ko zizahava, kuko Leta igiye kugira agace k’ubukerarugendo aho bari batuye.

NAMUHAHO Angelina  yabwiye Umuseke ati “Twebwe abakecuru nta hantu dushobora  kujya kuko hano ubuzima bwaho twarabumenyereye, kandi biroroshye kubona ibidutunga nk’isambaza. Kutwimura byaba bigoye, keretse niba bazimura abakiri bato kuko bo bafite uko bakubaka.”

Muhimanyi Jean de Dieu we avuga ko haje abantu bavuye ku murenge no ku karere ka Rusizi n’abo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) bakoresha inama, babwira abaturage ko bagiye kwimurwa.

Ati “Batubwiye ko bagiye kushyira inzu y’inyenyeri enye izajya ibamo abakerarugendo,  abaturage turabyemera.  Gusa, twabahitishijemo inzira ebyiri, harimo kubarira buri muntu ushoboye bakamuha amafaranga akomoka (akagenda) hakurya, naho abadashoboye bakabashyira ku midugudu, baratwemereye basiga baduhaye icyizere none amezi arenze ane.”

Uyu muturage avuga ko abaturage babujijwe kugira ikindi kintu bakora, none ngo bigiye gutuma bicwa n’inzara kubera ko nta myaka yindi bateye.

Ati “Abagenagaciro batubwiye ko bazaduha igisubizo, none ntacyo baraduha gifatika.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, HARERIMANA Frederick avuga ko iby’uko aba baturage bazimurwa ngo byamaze kwemezwa, ndetse ngo byashyizwe mu ngengo y’Imari ya 2016/17.

Agira ati “Simpamya neza ko abo baturage batazi neza ibyiza tubategurira nka Leta, ni ukuri koko bagiye kwimurwa nk’uko babivuze, koko kariya gace kagiye kugirwa ak’ubukerarugendo kandi byamaze gushyirwa muri gahunda z’akarere (Budget Consultation) umwaka 2016-2017, biri kwigwa neza ibintu tuzabimenya mu kwezi kwa Gicurasi ibyo aba baturage tuzabakorera ku mitungo yabo.”

Avuga ko Leta ibereyeho abaturage ngo niyo mpamvu hari itegeko rijyanye n’ihinduramutungo kandi  hari ibiganiro n’abashoramari.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ati “Nitubona uzahashobora tuzahamuha, ikiri inyuma y’uko bavuga ko batabizi siko kuri, ahubwo harimo ko bo barambiwe. Gusa, twe turabizi turi hafi yo kubisoza mu mezi make, kandi nsabe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gufasha no gusobanurira abaturage  amategeko bakava mu rujijo.”

Abaturage bo muri iki kirwa batunzwe n’uburobyi, ku buryo bafite impungenge ko nibimurwa mu kirwa batazaba bacyongeye gutungwa n’amafi. Ubuyobozi bukabamara impungenge ko batakwicwa n’inzara cyane ko bubereyeho kubaba hafi no kumenya ibibazo byabo.

Aba babyeyi bo bifuza guhabwa amafaranga bakajya ahandi
Aba babyeyi bo bifuza guhabwa amafaranga bakajya ahandi
Zimwe mu nzu zashyizweho nomero ko zigomba kuhava
Zimwe mu nzu zashyizweho nomero ko zigomba kuhava

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/RUSIZI

2 Comments

  • Abo muri ikikirwa nibumve ko leta ibashakira ibyiza mukomereze aho umuseke

  • HAHIRWA ABAGIRA IMPUHWE KUKO NABO BAZ…..

Comments are closed.

en_USEnglish