Digiqole ad

Rusizi/Nyamasheke: Abaturage bavuga iki ku bumwe n’ubwiyunge?

 Rusizi/Nyamasheke: Abaturage bavuga iki ku bumwe n’ubwiyunge?

Theogene Nteziryayo wanyuze mu muriro waka aza kurokera Nyarushishi

Abaturage bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba bavuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi na bamwe bafite imiryango yayigizemo uruhare, imibanire yabo imeze neza ubu mu gihe byari bikomeye mbere y’umwaka wa 2003.

Abaturage bakomeza kwitabira gahunda yo kwibuka mumidugudu itandukanye, ubumwe n'ubwiyunge bemeza ku bugerwaho
Abaturage bakomeza kwitabira gahunda yo kwibuka mumidugudu itandukanye, ubumwe n’ubwiyunge bemeza ku bugerwaho

Nkusi Gregoire w’imyaka 64, utuye mu kagali ka Cyangugu umurenge wa Kamembe avuga ko nyuma yo kwicirwa abavandimwe be barindwi yababariye abamwiciye nubwo hari abataza kumusaba imbabazi.

Agira ati: “Njyewe sinzi impamvu hakiri abinangira imitima, nyamara twe twarokotse Jenoside twiteguye kubabarira tukabana. Nibareke ipfunwe baze twubake u Rwanda, dufatanye na Leta y’u Rwanda y’Ubumwe.”

Avugako nk’abacitse ku icumu, hakiri ikibazo cy’uko hari abantu babo batarabona, ati “Turasaba ko abafite amakuru, batubwira aho bashyize abacu tubashe kubashyingura mu cyubahiro.”

Nteziryayo Theogene w’imyaka 60 avuga ko ubu babyina amahoro nk’abarokokeye ahitwa kuri Stade ya Rusizi yitwaga Kamarampaka. Aha hiciwe abantu benshi ngo ababahigaga babifashijwemo na Bagambiki Emmanuel wayoboraga Cyangugu.

Ati: “Nabuze abantu 17 bitewe n’ubuyobozi bubi, nyamara uyu Bagambiki yari afite ubudahangarwa.”

Nteziryayo avuga ko ahitwa mu Gatandara kwa Mvuningoma Daniel, bicaga abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakarya imitima yabo.

Nyuma y’iyo nzira uyu musaza yita iy’umusaraba, avuga ko ubu bamaze kwiyakira.

Agira ati: “Muri gacaca twarahabohokeye kuko twagiye tumenya amakuru y’abacu bishwe mu gihe cya Jenoside ariko n’abataraboneka tuzababona tubashyingure mu cyubahiro. Ubu turashimira Leta y’Ubumwe yahagaritse Jenoside ikomeze isagambe.”

Akomeza agira ati “Ubu twarongeye turasabirana abageni, gusa turasaba Leta ko yadufasha hari abana bavutse nyuma ya Jenoside ba se bishwe, aba bana bari mu nda bataravuka, babafashe kwiga kuko hari abatiga kubera ko nta bushobozi.”

Sibomana Emmanuel wagize uruhare muri Jenoside yafunzwe imyaka isaga icyenda, we yemeze ko ari imbabazi Leta yamugiriye nyuma yo kwemera ko yagize uruhare muri Jenoside.

Ati: “Njyewe nasabye imbabazi nkitabira gahunda za Leta, ndagaya abagitsimbaraye banze gusaba imbabazi nyamara Paul Kagame yaradusoneye, kandi sinarimbikwiye.”

Abarotse Jenoside muri utu turere twa Rusizi na Nyamasheke bavuga ko bashaka kubaka ejo habo heza bakabana neza n’ababiciye ababo muri Jenoside mu 1994.

Theogene Nteziryayo wanyuze mu muriro waka aza kurokera i Nyarushishi
Theogene Nteziryayo wanyuze mu muriro waka aza kurokera i Nyarushishi
Yasabye imbabazi ku ruhare rwe yagize muri Jenoside arafungurwa n'ubwo we yumva ngo atari akwiye imbabazi
Yasabye imbabazi ku ruhare rwe yagize muri Jenoside arafungurwa n’ubwo we yumva ngo atari akwiye imbabazi
ubuyobozi bwitabira ibikorwa byo Kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi na byo ni inzira y'ubwiyunge
ubuyobozi bwitabira ibikorwa byo Kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi na byo ni inzira y’ubwiyunge

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/RUSIZI-NYAMASHEKE

1 Comment

  • Byari bikwiye ko umuntu asaba imbabazi zibyo yakoze kuko Imana izajya ibaza umuntu ibyo yakoze wenyine .ntabwo Imana izakubaza
    ibyowakorewe. kdi ntukifuze guhabwa aho gutanga .kuko utanga abona byinshi kurusha uhabwa .

Comments are closed.

en_USEnglish