Digiqole ad

Rusizi: Guheza no gutoteza abafite ubumuga biracyariho

 Rusizi: Guheza no gutoteza abafite ubumuga biracyariho

Bahawe ubumenyi ku buryo bazafasha abarezi mu mirenge 33 igize Rusizi na Nyamasheke

Masikini Theodore ufite ubumuga, yemeza ko abafite ubumuga bahura n’ihohoterwa ahantu hatandukanye, haba mu isoko, kwa muganga cyangwa ku ishuri.

Bahawe ubumenyi ku buryo bazafasha abarezi mu mirenge 33 igize Rusizi na Nyamasheke
Bahawe ubumenyi ku buryo bazafasha abarezi mu mirenge 33 igize Rusizi na Nyamasheke

Ubwe yemeza ko ahura kenshi n’iki kibazo. Agira ati: “Iyo tugiye hirya no hino mu turere twacu haba mu isoko, kwa muganga cyangwa ku ishuri birahaba.”

Avuga ko umuntu ufite ubumuga iyo agiye kwiga usanga abura ubufasha mu myigire akabangamirwa, ku bafite ubuga bwo kutabona bo ngo usanga bakibura imfashanyigisho.

Uretse kubangamirwa bagirirwa aho bagiye, avuga ko hari n’ababyeyi baheza abana babo kubera ko bafite ubumuga.

Agira ati: “Umubyeyi we usanga yumva ko yagashyize umwana we mu bo bahuje ibibazo, kuko bavuga ko batadushyira mu bandi bana bazima, nyamara ugasanga n’ubundi nyamara turi abantu nk’abandi.”

Habimana Ali umukozi wa HANDCAP International mu Rwanda mu mushinga wo guteza imbere uburezi budaheza, na we yemeza iki kibazo ko gihari kubangamirwa kw’abafite ubumuga.

Ati “Abana bafite ubumuga koko barabangamirwa na zimwe mu nyubako z’amashuri, gusa twahisemo  uturere 14 aho uyu mushinga wageze ukora igerageza, ni koko birababaje cyane, gusa tugiye kongera ubumenyi bw’ababyeyi n’abarezi bahura n’aba bana bafite ubumuga butandukanye.”

Avuga ko ibyo gutandukanya abana na babinenga akavuga ko imyumvire ya mvira aha ngaha idakwiye.

Ati “Umwana yagakwiye guhabwa uburezi akarererwa hamwe n’abandi agahabwa urukundo  kugira ngo akure na we yiyakira.”

Kwibuka Jean Damascene ushinzwe uburezi mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, avuga ko hakiri imbogamizi y’ababyeyi bafatira abana bafite ubumuga ntihagire aho bajya,kandi ngo abaje ku ishuri barabakira.

HANDCAP International mu mushinga wayo wo guteza imbere uburezi budaheza, uzafasha abana badafite ubushobozi kwiga ndetse bahabwe na bimwe mu bikoresho by’ibanze byabafasha kwiga bakazagira ubuzima bwiza.

Mu Rwanda hagiye hashyirwaho amategeko arengera abantu bafite ubumuga, haba mu murezi, mu kugira ijambo mu nzego zifata ibyemezo, no gukorerwa ubuvugizi mu ngeri nyinshi.

Habimana Ali umukozi wa HANDCAP avuga ko bagiye guhagurukira iki kibazo
Habimana Ali umukozi wa HANDCAP avuga ko bagiye guhagurukira iki kibazo

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish