Rusizi: Abacuruzi mu isoko rya Budike bamaze imyaka 15 bategereje ko ryubakwa
Nyuma y’uko aba bacuruzi bavuga ko babeshywe ko bagiye kubakirwa isoko n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi mu mwaka ushize, ubu ngo bamaze kurambirwa imvura n’isuri bibatwarira isambaza mu gihe banika ndetse no kurwana n’ibikona biza kuzirya aho zanitswe, kuko ngo bibateza igihombo.
Iri soko ryo mu Budike ribarizwa mu murenge wa Gihundwe wo muri aka karere ka Rusizi, riba rihinda ahanini bitewe n’ibyashara by’Abakongomani baza kurema iri soko.
Mu baganiriye n’Umuseke muri iri soko riri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ku izuba ryinshi ku gahanga, bavuze ko bamaze igihe kinini barabwiwe ko isoko rizubakwa ariko barategereje baraheba.
Nikuze Velonica agira ati “Ikibazo kiremereye ni imvura. Turababaye, reba nawe imvura iguye turiruka tugasiga injanga hasi zigatwarwa n’umuvu, tugahomba naho twakugamye ni hato turabyigana, icyo gihe baranatwiba.”
Uyu mucuruzi avuga ko umuhanda ugana mu isoko na wo wangiritse ku buryo bigora imodoka kugera mu isoko.
Agira ati “Umwaka ushize n’ubundi nimwe banyamakuru mwaje, nta buyobozi butugeraho habe na rimwe ahubwo baza gusaba imisoro, nkibaza aho ijya bikanyobera. Leta nidufashe kuko turambiwe cyane guhomba ibicuruzwa byacu.”
Ugirashebuja Remy ahagarariye ihuriro ry’abarobyi mu karere ka Rusizi yagize ati “Twebwe ubwacu twasabye akarere ko baduha ikibanza tukiyubakira kuko n’ibaruwa ubu iri mu buyobozi, twarategereje twarahebye. Ibyihutirwa turashaka umuhanda kuko imodoka ntabwo zikimanuka zije guhaha.”
Kuvruhande rw’ubuyobozi bw’aka karere ka Rusizi, Mme Kankindi Leoncie, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu yari yavuze ko biri mu nzira ibyo kubaka isoko.
Abaturage bo bavuga ko bamaze imyaka irenga 15 batarubakirwa, ngo bahora bababwira ko biri mu nzira bizakemuka nyamara amaso ngo aheze mu bicu.
Iri soko rya Budike ni ryo ryemerewe kuranguza isambaza, rikaba rihahirwamo n’Abanyarwanda n’Abakongomani bahaza buri munsi.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE/RUSIZI