Digiqole ad

Rusizi: Abanyarwanda 95 bahungutse bava muri Congo Kinshasa

 Rusizi: Abanyarwanda 95 bahungutse bava muri Congo Kinshasa

Abatashye abenshi muri bo ni abana, abagabo ni bane gusa

Aba batashye bari barahunze mu mwaka 1994, nyuma y’imyaka 22 bahisemo kuva mu mashyamba ya Congo. Bavuze ko bajyaga babuzwa gutaha n’abayobozi babo, gutaha babifashijwemo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).Furaha Esiteri watashye yagize ati: “Nejejwe no kongera kugera aho navukiye kandi nabyariye. Mbega ibyiza we!…”

Abatashye abenshi muri bo ni abana, abagabo ni bane gusa
Abatashye abenshi muri bo ni abana, abagabo ni bane gusa

Aba bambutse bose banyuze ku mupaka wa Rusizi I uhuza Congo Kinshasa n’u Rwanda kuri uyu wa 8 Mata 2016. Bageze mu Rwanda bajyanywe mu nkambi yakira impunzi by’agateganyo ya Nyagatare, aha bahabwa ibikoresho byo kubafasha mu gihe cy’amezi atatu ndetse n’ubwishingizi mu kwivuza Mutuelle de Sante.

Abatahutse nyuma yo kubona ibikoresho, bajyanwa mu miryango bakomokamo.

Bavuga ko muri Congo aho babaga bumvaga amaradiyo avuga ko mu Rwanda nta kibazo gihari, bahitamo kuza gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Ubutumwa bahawe n’ubuyobozi bw’inkambi ni ukuza bagafatanya n’abandi Banyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri ibi bihe turimo ndetse no kwitabira izindi gahunda za Leta.

Ildephonse Haguma wabaganirije yagize ati: “Mugomba kwitandukanya n’ingebitekerezo ya Jenoside, ni na yo nsanganyamatsiko turi kugenderaho ku nshuro ya 22 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Mwitabire gahunda yo Kwibuka izi nzirakarengane twibuka uyu munsi, mwegere inzego z’ubuyobozi bw’iwanyu mubasabe kujya babasobanurira gahunda aho mukwiye kumenya ibyo muteganyirijwe nk’abaturarwanda.”

Yabasabye kwita ku byo basanze no kumenya ko igihugu bubaka ari icyabo bityo ngo bagomba gufatanya n’abandi.

Furaha Esiteri watashye yagize ati: “Nejejwe no kongera kugera aho navukiye kandi nabyariye. Mbega ibyiza we! Gusa, nasaba n’abataraza, gutaha kuko u Rwanda ni rwiza si amakabyankuru, mureke nsazire mu Rwanda kuko ndanezerewe.”

Aba Banyarwanda bose batashye baturutse mu duce twa Massissi na Karehe muri Congo Kinshasa biganjemo cyane abana bangana na 69 abagore 21 abagabo bane (4).

Aha bahabwaga amakuru ku hantu igihugu kigeze mu iterambere
Aha bahabwaga amakuru ku hantu igihugu kigeze mu iterambere
Aha ni mu nkambi ya Nyagatare Abanyarwanda bakirirwa by'agateganyo iyo batahutse
Aha ni mu nkambi ya Nyagatare Abanyarwanda bakirirwa by’agateganyo iyo batahutse

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/RUSIZI

1 Comment

  • Nabakongomani barimu Rwanda nabo turabashishikariza gutaha mugihugu cyabo.

Comments are closed.

en_USEnglish