Digiqole ad

Rusizi: Ishyamba riteye mu mudugudu ryateje amakimbirane mu baturage

 Rusizi: Ishyamba riteye mu mudugudu ryateje amakimbirane mu baturage

Imizi y’ibiti bifite igitsinsi nk’icyo ngo yinjira mu nzu z’abaturage bigatuma zangirika

Ishyamba ryatemwe mu murenge wa Nyakarenzo, mu dugudu wa Gataramo mu kagari ka Rusambu, ni iry’umuturage witwa  Mukashema Odette, abaturage baryegereye bavuga ko ishyamba ryababangamiye kuva mu 1995, kuko ngo ryatewe ahagenewe guturwa, rimaze gukura rikajya ribangiriza inzu, bigeraho riteza amakimbirane hagati ya nyiraryo n’abaturage bifuzaga ko ritemwa.

Imizi y'ibiti bifite igitsinsi nk'icyo ngo yinjira mu nzu z'abaturage bigatuma zangirika
Imizi y’ibiti bifite igitsinsi nk’icyo ngo yinjira mu nzu z’abaturage bigatuma zangirika

Ngendahimana Sipiriyani umuturage uhatuye yagize ati: “Iri shyamba ryari ritubangamiye koko, urabona nk’igihe imvura yaguye nta mazi twabonaga kubera ko twe amazi hano ni ingume, tuvoma hafi  muri kilometero imwe, iyo imvura iguye amazi aza asa n’umukara arutwa n’amazi ava ku nzu ya Nyakatsi kubera amababi yamanukiraga ku mabati yacu kandi turabona ko rinasenya inzu zacu.”

Icyo kibazo nibwo ngo batakambiye ubuyobozi bumutegeka kuritema, ariko Mukashema aratsemba, nyuma ubuyobozi bw’umurenge bukuriwe na Murenzi Jean Leonard n’umuyobozi wa Police muri aka gace Irakarama Ange batanga uburenganzira bwo gutema iryo shyamba ryari rimaze gusarurwa inshuro ebyiri.

Nyirabizimana Esperance umwe mu bo ishyamba ryangirije inzu, avuga ko umuryango we n’uwa nyri ishyamba batagicana uwaka kuva iryo shyamba ryatemwa muri 2015.

Ati “Umwe aratambuka n’undi agatambuka usanga ntawanywa n’amazi ku wundi.”

Mu izina ry’umuyobozi w’akarere, NIYIBIZI Jean de Dieu ushinzwe imirimo y’inama njyanama y’akarere ka Rusizi, avuga ko icyo kibazo gikwiye gukemurwa n’inzego z’ibanze.

NIYIBIZI Jean de Dieu wari waje gukemura iki kibazo, ati “Biratangaje kubona cyarageze mu nzego za Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, none bigeze iyi saha abaturage mutanavugana n’uyu muryango watemewe ishyamba.”

Yasabye abo baturage kumvikana bagashakira hamwe umuti w’icyo kibazo, kandi bagafasha akarere gutanga amakuru, kugira ngo ubuyobozi bubashe kubona umwanzuro w’icyo kibazo.

Abandi bari baje kureba iri shyamba harimo umukozi ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere mu karere Habineza Valens, yasobanuye ko ishyamba rigizwe n’inturusu ritagomba guterwa hafi y’ingo avuga ko bibujijwe kwegeranya intusi n’imyaka kuko bigira ingaruka.

Iri shyamba rimaze imyaka 21 ritewe, kuva ryakura beneryo ntibarebana neza n’abarituriye kuko ryangiza ibikorwa remezo byabo cyane ko hagenewe guturwa (umudugudu).

Igisubizo kuri iki kibazo ubuyobozi bwavuze ko bugiye gukusanya amakuru kubyavuzwe n’abaturage  hanyuma bakazabasubiza ku byemezo byafashwe.

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyakarenzo bwari bwahaye uburenganzira abaturage ngo bateme iryo shyamba biteza amakimbirane
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakarenzo bwari bwahaye uburenganzira abaturage ngo bateme iryo shyamba biteza amakimbirane

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/RUSIZI

1 Comment

  • Yewe nigitangaza niba hari abantu batakivugana PE ubuse kuki ubuyobozi nta raporo bwahawe ninzego zibanze kuburyo bigera munzego zo hejuru nihabeho impinduka pe

Comments are closed.

en_USEnglish