Muri Africa ahatari intambara hari ubukene, aho butari havugwa ruswa ahandi imiyoborere mibi ahandi ibi ahandi biriya….Mu nama mpuzamahanga y’iminsi itatu iri kubera i Kigali ihuje amasendika yo muri Africa, bari kuganira ku nzira zishoboka zo kuvana Africa muri ako kaga hubakwa cyane cyane imiyoborere myiza na demokarasi. Muri iyi nama yiswe ‘Panafrican Trade Union […]Irambuye
Tags : RGB
Kuri uyu wa gatandatu nibwo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza, Dr Alvera Mukabaramba yatangaga inzu ku bapfakazi barokotse Jenoside n’abandi batishoboye ndetse n’imfubyi, nyuma yo kumara imyaka itatu bazibamo ariko batarahabwa ibyangombwa. Inzu zatanzwe, zubatswe n’Umuryango Nyarwanda wa Gikirisitu witwa Link Ministries, watewe inkunga n’undi muryango w’AbanyaOstralia, witwa Hope […]Irambuye
Umuryango utegamiye kuri Leta, Kemit Rwanda mu mushinga wawo ‘Faces of Life’ wafashije abagore bafite ibibazo mu buzima kumenya gufotora amafoto avuga ashobora kubafasha kumenyekanisha ubuzima bwabo, kuri uyu wa gatanu tariki 14 Kanama nibwo bamuritse amwe mu mafoto babashije gufotora. Antoine Ruburika umuyobozi muri RGB, asanga iki gikorwa ari cyiza ngo kuko cyigamije gufasha […]Irambuye
HeForShe, ubukangurambaga bugezweho ku isi hose bwa UN Women busaba cyane cyane abagabo n’abahungu kubusinyaho berekana ko bashyigikiye uburinganire bw’umugabo n’umugore no kuvanaho inzitizi abagore n’abakobwa bahura nazo. Kuri uyu wa kabiri Amb.Fatuma Ndangiza yavuze ko u Rwanda rwemeye ko nibura abagbo n’abahungu 100 000 bazasinya bashyigikira ubu bukangurambaga. Amb.Ndangiza, umuyobozi mukuru wungirije mu kigo […]Irambuye
Prof Shyaka Anastase wari uyoboye abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere ubwo kuri uyu wa kane basuraga urwibutso rwa genocide rw’akarere ka Kamonyi mu murenge wa Busasamana, yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikimenyetso kirenze ibindi cy’imiyoborere mibi yaranze u Rwanda mu myaka myinshi yari ishize mbere ya 1994. Aba bakozi b’ikigo RGB usibye gusura urwibutso banatanze […]Irambuye
Ku wa gatatu tariki 29 Mata 2015 mu gusuzuma no kurebera hamwe ibyagezweho n’ibitaragezweho mu kwezi kw’imiyoborere, akarere ka Gakenke ni ko kagaragayeho umubare munini w’ibibazo kurusha utundi turere, bigera kuri 275. Muri uku kwezi kw’imiyoborere kurangiye, hibanzwe cyane mu gufatanya gukemura ibibazo by’abaturage, kugaragaza ibibakorerwa, imikoranire na sosiyete sivile, kurwanya ihohoterwa ndetse no kwimakaza […]Irambuye
Abatuye umurenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma baravuga ko babangamiwe no kuba nta mazi meza bafite bakajya kuvoma mu biyaga biri muri kariya gace ingona zigatwara ubuzima bwa bamwe bakaba basaba Leta kubafasha bakabona amazi meza. Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukumberi kuri iki kibazo bwemera ko gihari gusa bukavuga ko burimo gushyiramo ingufu mu gukora […]Irambuye
*Abayobozi batangajwe n’uko umuturage afite uburenganzira bwo kubabaza amakuru ku bimukorerwa *Abanyamakuru ngo barya ruswa yitwa ‘giti’ ahanini itangwa n’abahanzi Mu mahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere (RGB), Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), urw’UMUVUNYI na IWPR, abanyamakuru n’abayobozi mu karere ka Karongi biyemeje gukorera hamwe mu guteza imbere abaturage. Aya mahugurwa yabaye ku munsi wa kane w’icyumweru […]Irambuye
Abaturage bo mu murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 18 Werurwe 2015 ubwo hatangirizwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere ku rwego rw’igihugu bagaragaje ibibazo bafite birimo icy’amazi meza gusa banatangaza ko bishimira cyane impinduka zigaragara babonye mu miyoborere. Mu byo abaturage bafashe umwanya bashimye harimo kuba ubuyobozi bwarabashishikarije kurwanya amavunja bakabigeraho, kurwanya ibyo […]Irambuye
Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Werurwe 2015 mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Byumba, habaye amahugurwa agamije kwigisha amategeko agenga umurimo, hagati y’abakozi n’abakoresha mu rwego rwo kurwanya amakimbirane akunze kugaragara mu kazi. Muri aya Mahugurwa basobanuriwe, uburyo butandukanye bugomba gukurikizwa mu masezerano akorwa hagati y’abakozi n’abakoresha, mu rwego rwo kubongerera ubumenyi no […]Irambuye