Digiqole ad

Gicumbi: Abahuguwe ku itegeko ry’umurimo basanze abakozi bo mu rugo ritabareba

 Gicumbi: Abahuguwe ku itegeko ry’umurimo basanze abakozi bo mu rugo ritabareba

Bahuguwe mu bijyanye n’uko umukozi n’umukoresha abagomba kwitwara bitewe n’amasezerano bagiranye

Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Werurwe 2015 mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Byumba, habaye amahugurwa agamije kwigisha amategeko agenga umurimo, hagati y’abakozi n’abakoresha mu rwego rwo kurwanya amakimbirane akunze kugaragara mu kazi.

Bahuguwe mu bijyanye n'uko umukozi n'umukoresha abagomba kwitwara bitewe n'amasezerano bagiranye
Bahuguwe mu bijyanye n’uko umukozi n’umukoresha abagomba kwitwara bitewe n’amasezerano bagiranye

Muri aya Mahugurwa basobanuriwe, uburyo butandukanye bugomba gukurikizwa mu masezerano akorwa hagati y’abakozi n’abakoresha, mu rwego rwo kubongerera ubumenyi no kubigisha aho bashyikiriza ibibazo bahura nabyo mu kazi.

Abahuguwe basanze itegeko ry’umurimo ritareba abakozi bo mu rugo, ndetse n’abandi bose bakora imirimo itanditse ntibemerewe kujya mu butabera kurega igihe habaye ikibazo, ku mpamvu z’uko nta tegeko ribarengera ryashyizweho, gusa basobanurirwa ko batagomba guhohoterwa, ko bakwitwaza izindi nzego.

Umugenzuzi mukuru w’imirimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (Mifotra), Kunzabakura Karima Java yabwiye Umuseke ko nubwo itegeko ry’umurimo ritareba abakora imirimo itanditse, ngo hari inzego zishinzwe gukurikirana uburenganzira bwa muntu igihe yahohotewe.

Yavuze ko abakora bene ako kazi bashobora kwitabaza inzego z’ibanze bakarenganurwa, ndetse ngo hariho n’uburyo batanga ibibazo byabo bikakirwa, gusa ngo ntibagomba kwitwaza itegeko ry’umurimo.

Habimana Thiery umwe mu bakozi bitabiriye amahugurwa, yashimye uburyo bahawemo amahugurwa gusa aavuga  ko bagiye kwiha inshingano z’abakemurampaka mu rwego rwo kuvugurura imikoranire no gukemura imanza ziba hagati y’abakozi n’abakoresha.

Amahugurwa kandi yaje anategura amatora y’abahagarariye abakozi mu bigo bitandukanye, arimo gutegurwa mu rwego rwo korohereza no gushyira mu bikorwa inshingano z’abakozi n’abakoresha.

Ibindi bibazo byagiye bigaragara, ni uburyo habaho gusesa amasezerano y’imikorere no gukoresha umukozi nyuma y’amasezerano yanditse ntibigire icyo bikora hagati mu bigo. Uko abakozi bahindurirwa imyanya mu kazi n’imishahara yabo ikagabanuka batabimenyeshejwe mbere, ndetse hanavuzwe ku buryo haseswa amasezerano hagati y’umukozi n’umukoresha nta nteguza yabanje kubaho.

Bamwe mu bitabiriye amahugurwa
Bamwe mu bitabiriye amahugurwa

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/Gicumbi

1 Comment

  • Hatekerezwe uko bajya bitabwaho bakarengerwa n’itegeko kuko barakenewe birazwi.

Comments are closed.

en_USEnglish