Digiqole ad

Africa ikeneye iki ngo ive mu ntambara, ruswa n’ubukene?

 Africa ikeneye iki ngo ive mu ntambara, ruswa n’ubukene?

Abateraniye muri iyi nama bamwe bagaragaje imbaraga n’ubushake bavuga ko ibibazo bya Africa umuti wabyo uri muri Africa gusa

Muri Africa ahatari intambara hari ubukene, aho butari havugwa ruswa ahandi imiyoborere mibi ahandi ibi ahandi biriya….Mu nama mpuzamahanga y’iminsi itatu iri kubera i Kigali ihuje amasendika yo muri Africa, bari kuganira ku nzira zishoboka zo kuvana Africa muri ako kaga hubakwa cyane cyane imiyoborere myiza na demokarasi.

Abateraniye muri iyi nama bamwe bagaragaje imbaraga n'ubushake bavuga ko ibibazo bya Africa umuti wabyo uri muri Africa gusa
Abateraniye muri iyi nama bamwe bagaragaje imbaraga n’ubushake bavuga ko ibibazo bya Africa umuti wabyo uri muri Africa gusa

Muri iyi nama yiswe ‘Panafrican Trade Union Conference on Democracy and Good governance’ yatangiye kuri uyu wa 28 Ukwakira, abayirimo bavuye mu bihugu hafi byose bya Africa hari bimwe batangiye bagaragaza ko bahuriraho. Kuba umuti ufitwe n’abanyafrica ubwabo. Ibi byanashimangiwe na Min Johnston Busingye mu ijambo rifungura iyi nama.

Inzobere ziri muri iyi nama ziribaza aho umwuka (spirit) wa Panafricanism wagiye, zikanzura ko wajyanywe n’inda nini, kwikubira, imiyoborere mibi, gushaka kwigana abazungu n’ibindi.

Eric Manzi Umunyamabanga mukuru w’urugaga rw’amasendica y’abakozi mu Rwanda avuga ko muri iyi nama y’iminsi itatu bari bwibande ku kureba ibibazo bituma Africa idatera imbere.

Ibi bibazo ahanini ngo bishingiye ku ntambara, ubukene, ruswa, indwara n’ibindi ariko ngo ibi byose umuti wabyo ufitwe n’abanyafrica ubwabo si abanyaburayi cyangwa abanyamerika.

Iyi nama izaganira cyane cyane ku miyoborere myiza na demokarasi nka bimwe mu bisubizo by’ibi bibazo.

Baganira kuri demokarasi n’imiyoborere myiza, abari muri iyi nama bagaragaje ko hari ikibazo cy’uko abanyafrica bashishikazwa no gushaka kugendera kuri demokarasi n’imiyoborere y’abanyaburayi n’abanyamerika kandi nyamara inzira ibyo bihugu birimo atari zimwe n’iz’ibihugu byinshi bya Africa.

Bakavuga ko Africa ikeneye imiyoborere yayo yihariye yihitiwemo na buri gihugu iganisha cyane cyane ku kwihutisha iterambere nk’ikibanze mu kuvana abaturage mu bukene.

Minisitiri Johnston Busingye yavuze ko Africa ikeneye kwimakaza imiyoborere myiza itanga umusaruro kuko ngo ari nayo nzira iganisha kuri demokarasi ikwiye.

Inama yitabiriwe n'abantu baturtse mu bihugu hafi ya byose by'Afurika.
Inama yitabiriwe n’abantu baturtse mu bihugu hafi ya byose by’Afurika.
Minisitiri w'ubutabera Johnston Busingye atangiza iyi nama
Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye atangiza iyi nama
Batanze ibitekerezo bitandukanye mu buryo butandukanye ku cyateza imbere Africa kurushaho
Batanze ibitekerezo bitandukanye mu buryo butandukanye ku cyateza imbere Africa kurushaho

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish