Tags : RGB

Rwanda: Kuyobora hisunzwe itegeko bigeze kuri 81, 68% – Raporo

Kuri uyu wa gatanu tariki 13 Werurwe 2015, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) cyasohoye icyegeranyo cya gatatu cyerekana uko imiyoborere ihagaze mu nzego za Leta ‘Rwanda Governance Scorcard 2014’, iki cyegeranyo kiravuga ko kuyoboresha itegeko mu Rwanda biri ku bipimo bya 81,68%, mu gihe kigaragaza ko imitangire ya serivisi mu nzego z’ubukungu iri hasi kuri 72%. […]Irambuye

“Ihame ry’imiyoborere myiza ni ivanjili muri Politiki yacu” – Prof

Ubwo Minisitiri muri Perezidansi y’u Rwanda yagaragarizaga abanyamakuru imyanzuro yagezweho mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu, kuri uyu wa kabiri tariki 3 Werurwe 2015, Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere (RGB), yavuze ko abayobozi bamwe bigira ibitangaza bidakwiye kwitirwa ubuyobozi ‘system’ ngo kuko ihame ry’imiyoborere myiza ni nk’ivanjili muri Politiki y’igihugu. Mu mwiherero w’abayobozi bakuru […]Irambuye

Abayobozi bavuye mu Mwiherero biyemeje kureka ‘Gutekinika’

Kimihurura, 03 Werurwe 2015 – Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kwereka Abanyarwanda ibyaganiriweho mu nama y’Umwiherero Perezida wa Repubulika agirana n’abayobozi, Minisitiri muri Perezidansi, Tugireyezu Venancie yavuze ko impanuro z’umukuru w’igihugu zabateye kuzahindura imikorere, harimo no kureka gutanga imibare  n’amaraporo binyuranyije n’ukuri. Umwiherero wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abayobozi bakuru b’igihugu bagera kuri 300, wabereye […]Irambuye

Imyumvire yo ‘kuniganwa ijambo’ igenda icika – Min Kaboneka

Kigali, 20 Ukwakira 2014 – Mu nama nyunguranabitekerezo ku byavuye mu kwezi kw’imiyoborere kwatangiye kuwa 22/09/2014 kukaba kugiye gusozwa, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yavuze ko iby’imyumvire y’abayobozi badaha umwanya abaturage ngo bavuge ibitekerezo n’ibibazo byabo biri kugenda bihinduka. Yibukije abaturage ko nabo bagomba kumenya ko bafite uruhare runini mu kwikemurira ibibazo byabo. Muri rusange […]Irambuye

Nta dini riruta irindi imbere y’amategeko – Min Sheickh Fazil

.Yavuze ko amadini yose angana imbere y’urusaku. .Abanya madini ya Gikirisitu nibo bakomeje gutabwa muri yombi. .Avuga ko imizindaro ari iya vuba ntaho yanditse muri Bibiliya. .Abakirisitu bibaza niba Abasilamu n’Abagatorika bo nta rusaku batera Hari kuwa 17 Nzeli 2014 ubwo Minisiteri y’Umutekano mu gihugu, ikigao cy’igihugu cy’Imiyoborere (RGB) na Polisi y’Igihugu bahuraga n’amatorero bayihanangiriza […]Irambuye

Abanyamakuru bavuze ko ubukene nabwo bubima ubwisanzure

Abanyamakuru bo mu Rwanda bavuga ko kimwe mu bibazo bikomeye bahura nabyo harimo ubushobozi, imibereho mibi, guhembwa nabi no kudahabwa uburenganzira bwabo  rimwe na rimwe byabangamira gukora umwuga wabo mu bwisanzure. Kuri uyu wa  mbere tariki ya 29 Nzeli 2014 mu nama yahuje  Abanyamakuru RGB n’inzego zirebwa n’itangazamakuru  abanyamakuru niho  bagarutse kuri bimwe mu bibazo […]Irambuye

Rutsiro: Min. Kaboneka yanenze cyane abayobozi batumvikana

22 Nzeri 2014 – Ingaruka mbi z’ubwumvikane bucye hagati y’abayobozi mbere na mbere ngo zigira ingaruka mbi ku baturage. Minisitiri Francis Kaboneka mu muhango wo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere ku rwego rw’igihugu, yabwiye abayobozi ko akarere katatera imbere mu gihe  abayobozi bafite ubwumvikane buke. Muri uyu muhango Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko abaturage babona inyungu n’akamaro  […]Irambuye

Uko babona DEMOKARASI mu Rwanda

U Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza umunsi wahariwe Demokarasi, igikorwa cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) ku bufatanye n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye UNDP-Rwanda, abitabiriye iki gikorwa mu Nteko Nshingamategeko kuri uyu wa mbere tariki 15 Nzeri basabye ko hakwiye kubaho demokarasi nyarwanda, ndetse bavuga uko bayibona buri wese ku giti cye. Muri filimi ntoya igaragaza ibikorwa Abanyarwanda […]Irambuye

RGB igiye gufasha imishinga y’imiryango itegamiye kuri Leta

Kuri uyu wa 21 Kanama Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) cyatangiye gufungura kumugaragaro amabahasha y’inzandiko zikubiyemo imishinga itandukanye y’iterambere ry’umuryango nyarwanda izakorwa n’imiryango itegamiye kuri Leta ku nkunga y’iki kigo cya RGB na One UN. Theodore Rugema, umwe mu bayobozi b’umuryango watanze umushinga wabo yabwiye Umuseke ko bishimira ko Leta n’abafatanyabikorwa bayo batekereza ko hari […]Irambuye

Ese habaho Demokarasi nta majyambere?

Kigali – Abafashe amagambo ku mu nama mpuzamahanga ya kabiri  kuri Demokarasi n’imiyoborere myiza muri Africa, Asia ndetse n’Uburasirazuba bwo hagati yatangirijwe i Kigali kuri uyu wa 30 Kamena 2013 bagarutse cyane ku ihuriro rya Demokarasi n’Amajyambere, abayirimo bungurana ibitekerezo banabazanya niba kimwe cyaba aho ikindi kitari ndetse n’uko byajyana byombi. Iyi nama ku nshuro […]Irambuye

en_USEnglish