Kemit yafashije abagore bafite ibibazo mu buzima kumenya gufotora
Umuryango utegamiye kuri Leta, Kemit Rwanda mu mushinga wawo ‘Faces of Life’ wafashije abagore bafite ibibazo mu buzima kumenya gufotora amafoto avuga ashobora kubafasha kumenyekanisha ubuzima bwabo, kuri uyu wa gatanu tariki 14 Kanama nibwo bamuritse amwe mu mafoto babashije gufotora. Antoine Ruburika umuyobozi muri RGB, asanga iki gikorwa ari cyiza ngo kuko cyigamije gufasha abantu b’abakene kongera kwiyubakamo icyizere cyo kubaho.
Uyu mushinga ‘Faces of Life’ ni igice cyawo cya mbere cyagombaga kurangirana n’uyu mwaka wa 2015, mbere habayeho guhuriza hamwe abagore 40 i Kigali, baganira ku bibazo bahura nabyo, nyuma habaho gutoranya abazahabwa amahugurwa yo gufata amashusho (amafoto na video) avuga ashobora kubafasha gusobanura inkuru.
Abagore bagizwe n’abahoze bakora uburaya, abacuruzaga mu muhanda (abitwa abanyagataro) n’abafite ubumuga butandukanye nibo bahawe ayo mahugurwa, ndetse nk’uko ngo byari bikubiye mu mushinga bigishijwe kwitinyuka bakamenya kwibeshaho.
Uwihayamahoro Jeanette wahoze mu bucuruzi bw’agataro, ubu akaba ari perezida wa Koperative Abakundana y’abacuruzaga ku dutaro, yari yaje kureba intera bagenzi be bagezeho, avuga ko mbere bacururizaga mu muhanda ntaho bari bafite babarizwa, kandi ngo amafoto yabonye bagenzi be bakoze yamushimishije kuko hari byinshi yamwibukije yanyuzemo mu buzima.
Yavuze ko yashimishijwe no kuba ubuzima bw’abafotoye ayo mafoto bwarahindutse, nk’uko ubuzima bwe na bwo bwahindutse nyuma yo kwishyira hamwe n’abandi.
Kwishyira hamwe ngo byatumye babasha kugurizanya, ndetse na banki ibagirira icyizere bitandukanye n’uko bari bameze mbere bacururiza ku muhanda.
Ati “Mbere hari igihe twajyaga gucuruza bakabitwambura ntitubitahane, bikaduteza ibihombo, kwishyira hamwe harimo inyungu rwose.”
Ruburika Antoine, Umuyobozi ushinzwe kwandika imiryango yigenga cyangwa ya Leta mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), avuga ko yashimye cyane igikorwa cya Kemit kuri abo bana (urubyiruko) n’abagore bafashije mu buzima bari barimo.
Yagize ati “Igishimishije cyane ni ukubona umuntu atekereza ku bantu babana n’ubumuga, agatekereza ku bantu b’abakene batishoboye, agatekereza ku badafite imibereho akabashyira hamwe akabigisha uko bashobora kubaho akabaha icyizere.”
Ruburika yavuze ko ikigo cy’imiyoborere akorera kizakora ibishoboka kigafasha aba barangije kwishyira hamwe bakaba barushaho kwiteza imbere, ariko anenga abayobozi mu nzego z’ibanze barebera ibibazo by’abaturage bashinzwe ntibakore ubuvugizi kugira ngo bikemuke.
Ati “Mu nshingano z’abayobozi b’ibanze harimo kwita kuri bose by’umwihariko abafite ubumuga, kutabahungabanya no kutabaheza, ariko birababaje kubona hari abagihezwa n’ababyeyi babo, abayobozi bakabyihorera. Twabibonye mu buhamya bwatanzwe, ababyeyi ntibarabyumva, abayobozi turabakangurira guha buri wese uburenganzira utitaye ku buryo yavutse n’ibibazo yahuye nabyo mu buzima.”
Woukoache Francois uyobora Kemit Rwanda yabwiye Umuseke ko umushinga ‘Faces of Life’ ugamije guha ijambo abagore b’u Rwanda by’umwihariko bariya bafite ibibazo mu buzima, bakumva ko bashoboye kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Yavuze ko uyu mushinga uzamara imyaka itatu, itsinda ryarangije guhugurwa rikazazenguruka igihugu ritanga ubuhamya hagati y’uku kwezi kwa Kanama n’ukwa Nzeri.
Yavuze ko umushinga wagombaga guhuza abagore 40 buri mwaka mu biganiro, na 20 muri rusange bazahabwa amasomo mu gufotora.
Gusa Woukoache avuga ko nta bushobozi bafite bwo gufasha abarangije kwiga gufotora kuba babigira umwuga, ariko yongeraho ko abashaka kubyiga nk’umwuga bakwishyira hamwe kugira ngo bafashwe mu gukora imishinga yabafasha kubona inkunga.
Yagize ati “Twebwe turi umuryango muto ukenera abaterankunga, ubu ikizakurikiraho ni ugukorana na Leta n’abaterankunga. Umushinga ntugamije gutuma abize gufotora babigira umwuga kuko nta bushobozi bwo hejuru dufite , ahubwo tugamije guha ijambo abagore. Abazakenera gukora ibi byo gufata amashusho nk’umwuga, tuzabafasha tugendeye ku bikoresho dufite, nyuma twabafasha no gukora imishinga na bo bagasaba inkunga.”
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
1 Comment
bagize neza guha aba bagore batishoboye aya mahugurwa azabafasha kwirwanaho mu buzima bwabo bwa buri munsi bikabarinda gusabiriza
Comments are closed.