Gasabo: Abapfakazi n’Imfubyi beguriwe inzu bari bamazemo imyaka itatu
Kuri uyu wa gatandatu nibwo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza, Dr Alvera Mukabaramba yatangaga inzu ku bapfakazi barokotse Jenoside n’abandi batishoboye ndetse n’imfubyi, nyuma yo kumara imyaka itatu bazibamo ariko batarahabwa ibyangombwa.
Inzu zatanzwe, zubatswe n’Umuryango Nyarwanda wa Gikirisitu witwa Link Ministries, watewe inkunga n’undi muryango w’AbanyaOstralia, witwa Hope Global.
Buri wese wahawe inzu yanahawe inka y’inzungu, bamwe ubu bamaze kwitura kuko mu myaka itatu bamaranye izi nka zimwe zarabyaye.
Inzu yatanzwe ifite agaciro ka miliyoni 14,5 ifite ibyangombwa nkenerwa, aho kuganirira, aho kurira ndetse harimo n’akabati, ameza n’intebe, inzu ifite ikigega gifata amazi, ifite n’ubwogero imbere, ubwiherero n’igikoni.
Nyirarugira Monique, umwe mu bahawe inzu, yavuze ko gusenga byonyine aricyo cyamufashije kuko ngo ntabwo yari azi ko yabona inzu, aho yari atuye mu Migina. Akimara kubona inzu, yapfukamye arasenga ashima Imana kuko ngo ntiyamwirengagije.
Yatangarije Umuseke ko “Guhabwa inzu bimugabanyirije umutwari, ngo azakomeza gushakisha kugira ngo abashe kubeshaho abana babiri yabyaye n’imfubyi ebyiri arera.”
Hitimana Nicolas umuyobozi wa Link Ministries, yavuze ko yagize igitekerezo cyo kubakira abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abo baturanye batishoboye mu rwego rwo guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, ariko ngo ni n’umuhamagaro Imana yamuhaye mu 2002.
Yagize ati “Twushe ikivi twatangiye, biradushimishije gutangira ikintu ukagisoza. Dufite gahunda yo kuzana impinduka mu muryango nyarwanda twubaka amashuri, abantu bakabasha kureba kure.”
Izi nzu, Hitimana yavuze ko ari ibisubizo by’amasengesho, bityo ngo abazihawe ni abavandimwe ahoza ku mutima.
Ati “Twarasenganye turarira inzu ziraboneka, turarira inka ziraboneka, imibereho iraboneka, aba ni abantu bamba ku mutima.”
Mattew Hope uhagarariye Hope Global, umuryango ukorera muri Ostraliya yavuze ko izi nzu abazibonye batagomba kumva ko byarangiye, ngo inzu zubakwa n’ubuhanga kandi butangwa n’Imana, abasaba gusenga.
Yavuze ko hubatswe inzu zifite agaciro bitewe n’uko Abanyarwanda bazihawe bafite agaciro karuta izi nzu, abasaba kuba nabo batera imbere bagafasha abandi.
Dr Mukabaramba Alvera, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegesti bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, yasabye aba baturage gufata neza inzu bahawe, ababwira ko bakwiye kwishyira hamwe igehe ari ngombwa bagafashwa gutera imbere.
Yagize ati “Izi nzu kimwe n’inka mugomba kuzifata neza nk’izanyu, igihe mubonye ko nta bushobozi mwabwira ubuyobozi bubegereye bukabafasha, mukishyira hamwe mu makoperative mugafashwa kwiteza imbere.”
Izi nzu zubatswe ari 30, muri rusange zatanzweho amafaranga agera kuri miliyoni 471,3 zubatse mu mudugudu wa Rugende mu kagari ka Ruhanga mu murenge wa Rusororo. Uyu mudugudu wiswe uw’ibyiringiro (Village of Hope).
Aha hantu hanashyizwe aho gukoresha Internet hagizwe na mudasobwa 15 zahawe umwe mu barihiwe ishuri n’uyu muryango ngo abashe kwiteza imbere kuko azajya yishyuza amafaranga.
Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW