Gakenke mu kwezi kw’imiyoborere yakemuye ibibazo byinshi, ni yo yambere
Ku wa gatatu tariki 29 Mata 2015 mu gusuzuma no kurebera hamwe ibyagezweho n’ibitaragezweho mu kwezi kw’imiyoborere, akarere ka Gakenke ni ko kagaragayeho umubare munini w’ibibazo kurusha utundi turere, bigera kuri 275.
Muri uku kwezi kw’imiyoborere kurangiye, hibanzwe cyane mu gufatanya gukemura ibibazo by’abaturage, kugaragaza ibibakorerwa, imikoranire na sosiyete sivile, kurwanya ihohoterwa ndetse no kwimakaza umuco wo kwigira.
Gusa, hagiye hagaragara ibibazo bitandukanye mu turere bigakemurwa, ndetse hanafatwa n’ingamba nshya mu gukomeza gukemura ibibaza bitagiye bikemuka.
Mu turere twose, Gakenke ni ko kagaragayemo ibibazo byinshi ku buryo ngo ari ibintu bafata nk’ibyo kwishimira mu bijyanye no kubafasha gukemura mu buryo bworoshye ibibazo by’abaturage.
Nzamwita Deogratias, Mayor w’akarere ka Gakenke yavuze ko babaye abambere mu kugaragaramo ibibazo bigera kuri 275, ariko muri byo ibyoherejwe mu zindi nzego kugira ngo bikemuke ni ibibazo 17 gusa, ibi ngo bigaragaza ko mu kwezi kw’imiyoborere umusaruro wabaye mwiza.
Yagize ati “Iyo hagaragaye ibibazo byinshi ni byiza cyane kuko ni byo bigaragaza ko abaturage baba bisanzuye ku bayobozi ku buryo badatinya kuvuga n’akari i Murori. Ibi byose byagezweho bitewe n’amatsinda yashyizwe mu mirenge muri uku kwezi kw’imiyoborere.”
Prof. Shyaka Anastase uumuyobozi wa RGB yavuze ko ukwezi kw’imiyoborere kwari kugamije kunoza imikorere no gutanga serivisi nziza ku baturage no kubakemurira ibibazo.
Yagize ati “Icyari kigamijwe ni uko ibibazo by’abaturage bikemuka kuko byinshi biba bidasaba kujya mu rukiko, bishobora gukemuka ubwabo babigizemo uruhare. Igikomeye ni ukugira ngo mu turere twose, mu mirenge yose mu Rwanda, aho abaturage bafite ibibazo bikemuke.”
Prof. Shyaka avuga ko uyu mwaka hajemo ikintu cy’agashya cy’iterambere no kwigira bagateza imbere n’abikorera ndetse bakanitabwaho, bagahabwa n’uruhare muri iki gikorwa cy’ukwezi kw’imiyoborere.
Yongeye ati “Urebye mu gukemura ibibazo by’abaturage uko byakozwe n’uko byakorwaga mbere, usanga ubu harashyizwe ingufu mu kureba niba koko ibibazo byarakemutse. Mbere bavugaga ko cyakemutse, ariko wareba ugasanga bitigeze bishyirwa mu bikorwa.”
Yavuze ko mu mwaka ushyize ibibazo byari byatanzwe muri raporo ko byakemutse byari 80%, ariko ibyakemutse burundu ari 65%.
Umuyobozi wa RGB avuga ko ubwitabiriye bw’abaturage mu kwezi kw’imiyoborere bwazamutse, kandi abaturage bakaba batinyuka kubaza, kuko ngo bigitangira ntabwo byari byoroshye ko umuturage yahangara umuyobozi akamubwira ibitagenda neza.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yavuze ko iki gikorwa bagifata nk’icy’ibanze kandi gituma ibibazo bikemuka.
Yavuze ko gifasha mu gutanga serivisi nziza, abayobozi bagafatanya n’abaturage mu kwikemurira ibibazo.
Ku bw’ibyo, ngo umusaruro iyo gahunda y’Ukwezi kw’imiyoborere yagezeho barawushima kuko ngo hari byinshi byabashije gukemuka, ku buryo iyo gahunda itaza kuba yarashyizweho biba bitarakemutse.
Muri iki gikorwa hanabayeho guhemba indashikirwa mu kwigira 25 ziturutse mu turere dutandukanye.
Amafoto/Daddy Sadiki
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW