Digiqole ad

Karongi: Abanyamakuru n’abayobozi biyemeje gufatanya kuzamura abaturage

 Karongi: Abanyamakuru n’abayobozi biyemeje gufatanya kuzamura abaturage

Abanyamakuru n’abayobozi ubwo bari mu mahugurwa (Smart phone)

*Abayobozi batangajwe n’uko umuturage afite uburenganzira bwo kubabaza amakuru ku bimukorerwa

*Abanyamakuru ngo barya ruswa yitwa ‘giti’ ahanini itangwa n’abahanzi

Mu mahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere (RGB), Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), urw’UMUVUNYI na IWPR, abanyamakuru n’abayobozi mu karere ka Karongi biyemeje gukorera hamwe mu guteza imbere abaturage.

Abanyamakuru n'abayobozi ubwo bari mu mahugurwa (Smart phone)
Abanyamakuru n’abayobozi ubwo bari mu mahugurwa (Smart phone)

Aya mahugurwa yabaye ku munsi wa kane w’icyumweru gishize, aho abanyamakuru bose bakorera mu karere ka Karongi bahuguwe bari kumwe n’abayobozi kuva mu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge kugera ku muyobozi w’akarere.

Kajanganya Jean Aimé, wari waturutse mu Urwego rw’Umuvunyi avuga ko umunyamakuru agomba kuba inyangamugayo ndetse agaharanira kugira inyota yo kumenya no kunenga ibitagenda neza byose mu nyungu z’abaturage.

Yakomeje avuga ko Urwego rw’Umuvunyi rumaze kwakira ibirego 17 bya ruswa aho ababitanga barega abanyamakuru, indi ruswa ngo igaragara mu itangazamakuru ni iyitwa ‘Giti’ ahanini ngo itangwa n’abahanzi ku banyamakuru.

Fred Muvunyi, Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (Rwanda Media Commission) yasobanuye itegeko no 4/2012 ryo ku wa 08/2/2013 ryerekeye kubona amakuru yaba ari ku muturage n’umunyamakuru.

Abenshi mu bayobozi batunguwe cyane no kumva ko umuturage ashobora kujya ku karere kubaza ibijyanye n’ibimugenerwa.

Muvunyi yakanguriye abanyamakuru kuba indahemuka bakamenya ko bakorera abaturage aho kumva ko bagomba gukora ibyo umuyobozi ashaka.

Yagize ati “Tugomba kuba abanyamwuga ntiturangwe na ruswa, ntidusumbanye impande tukumva impande zose. Ntugakore inkuru kuko wemerewe ‘giti’ uzakore inkuru igira impinduka nziza. Mukorere mu mucyo kandi mwigenge, bityo nimukurikiza ibi muzaba mubaye abanyamwuga pe.”

Abanyamabanga nshingwa bikorwa b’imirenge wabonaga ko bafite utubazo twinshi bashaka kubaza.

Umwe muribo yarabajije ati “Ese ni ryari wemerewe gutanga amakuru? Uyakwaka agomba kuba yujuje ibiki?”

Fred Muvunyi asubiza iki kibazo, yavuze ko abanyamakuru bakunda gutangaza inkuru igishyushye itaraba umuranzi, ariko ko itegeko riteganya amasaha 24 ku nkuru yihutirwa, ikindi ngo hari amakuru yo kwitondera kumenya, yavuze ko umuyobozi agomba kubisobanurira umunyamakuru.

Umunyamakuru usaba amakuru agomba kuba afite ikarita imuranga yatanzwe na RMC.

Abayobozi bagaragaje impungenge kuri RMC, ku bushobozi ifite bwo kugenzura ibica ku mbuga nkoranyambaga nka WhatsApp na Facebook. Aha Muvunyi yavuze ko bigoye, ariko ngo inyigo iri gukorwa.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi François Ndayisaba yavuze ko amahugurwa nk’aya abongereye ubumenyi.

Ndayisaba avuga ko hagiye kujyaho umuntu ushinzwe gutanga amakuru muri buri kigo gikorera mu karere ka Karongi, yizeza abanyamakuru ko nta we uzashaka amakuru ngo ayabure kandi ko bazoroherezwa bishoboka kugira ngo bagere ku makuru.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish