Ntakindi kimenyetso cy’imiyoborere mibi kirenze Jenoside – Prof. Shyaka
Prof Shyaka Anastase wari uyoboye abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere ubwo kuri uyu wa kane basuraga urwibutso rwa genocide rw’akarere ka Kamonyi mu murenge wa Busasamana, yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikimenyetso kirenze ibindi cy’imiyoborere mibi yaranze u Rwanda mu myaka myinshi yari ishize mbere ya 1994.
Aba bakozi b’ikigo RGB usibye gusura urwibutso banatanze inkunga y’icyuma giswa ibinyampeke n’imyumbati , ikibanza cyo kubakamo ibiro byose bifite agaciro ka miliyoni 3,5 ku ishyirahamwe ry’abana b’impfubyi birera yitwa AOCM Imararungu.
Prof Shyaka Anastase yatangaje ko kuba u Rwanda rumaze kwiyubaka bigeze aho ruri ubu nyuma y’imyaka 20 gusa ruvuye mu mwijima, nabyo ari ikimenyetso gikomeye cy’itandukaniro ry’imiyoborere y’uyu munsi n’iya mbere ya Jenoside.
Ati “Abayobozi icyo gihe aho kurinda ibitanya abanyarwanda nibyo bahaye agaciro, nibyo byavuyemo Jenoside. Gusa imiyoborere myiza ni igisubizo cy’ibibazo byose, uyu munsi u Rwanda ruri mu nzira nziza kubera imiyoborere myiza.”
Asosiyasiyo y’imfubyi za genoside zirera z’aha ku Kamonyi igizwe n’imiryango 23 y’abantu 53 genocide ikaba yarabaye umukuru muribo afite imyaka 14.
Narcisse Nyabyenda umwe mu bagize komite y’iri shyirahamwe ryabo yavuze ko bamaze gutera intambwe ishimishije mu kwiyubaka.
Nyabyenda ati “Twiguriye ibikoresho bikodeshwa mu gihe cy’ibirori kandi twiteguye kubyaza umusaruro iyi nkunga duhawe n’abakozi ba RGB.”
Urwibutso rwa Jenocide rw’Akarere ka kamonyi rushinguyemo imibiri isaga 47 300 y’abiciwe muri aka gace, muri aba harimo ababyeyi n’abavandimwe n’imiryango ya benshi muri aba ubu birera.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
2 Comments
Congz RGB!!!
jenoside yatewe n’imiyoborere mibi, ubu twagize amahirwe maze abayobozi bacu dufite ubu bakaba bimakaje ineza n’iterambere mu banyarwanda , jenoside ntizongera ukundi
Comments are closed.