Digiqole ad

Rukumberi: Kuvoma mu biyaga bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga

 Rukumberi: Kuvoma mu biyaga bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga

Ingona ziba mu Kagera no mu biyaga bikikije Rukumberi zibangamiye abavoma mu biyaga

Abatuye umurenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma baravuga ko babangamiwe no kuba nta mazi meza bafite bakajya kuvoma mu biyaga biri muri kariya gace ingona zigatwara ubuzima bwa bamwe bakaba basaba Leta kubafasha bakabona amazi meza.

Ingona ziba mu Kagera no mu biyaga bikikije Rukumberi zibangamiye abavoma mu biyaga
Ingona ziba mu Kagera no mu biyaga bikikije Rukumberi zibangamiye abavoma mu biyaga

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukumberi kuri iki kibazo bwemera ko gihari gusa bukavuga ko burimo gushyiramo ingufu mu gukora ubuvugizi kugira ngo amazi meza muri Rukumberi aboneke.

Umurenge wa Rukumberi ni umurenge uri hagati y’ibiyaga bitandukanye birimo Sake, Mugezera, Birira ndetse n’umugezi w’akagera.

Abaturage batuye muri uyu murenge bavuga ko nubwo batuye hafi y’ibiyaga, ariko ngo bavoma amazi mabi bakaba banahuriramo n’ibyago byo kuribwa n’ingona.

Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko babangamiwe n’iki kibazo bakaba basaba Leta kubaha amazi meza.

Umwe muri bo yagize ati “Ubu dusigaye dutinya kohereza abana bacu ku kiyaga kuko habamo ingona zamaze abantu inaha, ariko kuko nta kundi twagira twigirayo ku bw’amahirwe tukavayo amahoro.”

Hanyurwimfura Ejide umuyobozi w’umurenge wa Rukumberi avuga ko bizeye ko ikibazo cyo kutagira amazi kizakemuka vuba bitewe n’ubuvugizi bwakozwe.

Yagize ati “Bakora km 7 bajya ku kiyaga, ubwabyo na byo ni imvune. Birakwiye ko bahabwa amazi meza kandi hafi bakareka gukomeza kwishora mu biyaga baribwa n’ingona.”

Yongeyeho ati “Gusa, biri muri gahunda tugiye gukorana na VUP, dukore n’ubuvugizi ku karere ku buryo ikibazo cy’amazi kizakemuka vuba byanze bikunze.”

Uretse umurenge wa Rukumberi utaka ikibazo cy’amazi meza, mu Ntara y’Uburasirazuba hari n’utundi turere tugifite abaturage badafite amazi meza nk’uko byagiye bigaragara hirya no hino.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish