Digiqole ad

Cyumba: Abaturage bashimye impinduka babonye mu miyoborere

 Cyumba: Abaturage bashimye impinduka babonye mu miyoborere

Abaturage bo mu murenge wa Cyumba bari baje gutangiza ukwezi kw’imiyoborere

Abaturage bo mu murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 18 Werurwe 2015 ubwo hatangirizwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere ku rwego rw’igihugu bagaragaje ibibazo bafite birimo icy’amazi meza gusa banatangaza ko bishimira cyane impinduka zigaragara babonye mu miyoborere.

Abaturage bo mu murenge wa Cyumba bari baje gutangiza ukwezi kw'imiyoborere
Abaturage bo mu murenge wa Cyumba bari baje gutangiza ukwezi kw’imiyoborere

Mu byo abaturage bafashe umwanya bashimye harimo kuba ubuyobozi bwarabashishikarije kurwanya amavunja bakabigeraho, kurwanya ibyo kurarana n’amatungo, ndetse bashimira ko bamwe muri bo bagezweho na gahunda ya Girinka yahinduye ubuzima bwabo.

Aba baturage ariko kandi bagaragarije umushyitsi mukuru wari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ko bagifite ikibazo gikomeye cy’amazi.

Aime Bosenibamwe umuyobozi w’Intara y’amajyaruguru yatangaje ko koko aha bari hari ikibazo gikomeye cy’amazi meza, avuga ko ‘pompe’ zizamura amazi aza mu murenge wa Cyumba zamaze kuhagezwa ubu bari kuvugana n’ikigo cya WASAC ngo basimbuze amahombo ashaje amashya maze amazi agere ku baturage muri uyu mwaka.

Francis Kaboneka Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yabwiye abaturage ba Cyumba ko ababajwe no kuba iki kibazo yaracyumvise mu gihe kinini gishize ubwo yahazaga akaba yongeye kugaruka akagisanga.

Gusa avuga ko kuba abaturage bahabwa ijambo bakavuga ibibazo byabo ari intambwe ya mbere yo kugira ngo ibibazo byabo bikemuke.

Minisitiri Kaboneka yasabye abaturage kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo, bakibanda ku kubumbatira umutekano no kurwanya abashobora kubigisha gahunda zinyuranye n’umurongo ubuyobozi bwihaye bwo guha umuturage ijambo.

Mme Fatuma Ndangiza Umuyobozi wungirije mu kigo cy’imiyoborere yasabye abaturage kongera gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikivugwa mu ngo hamwe na hamwe.

Ati “Muri uku kwezi dufatanye kandi kurwanya icuruzwary’abana riri kuvugwa cyane ku bana b’abakobwa, mudufashe gutanga amakuru aho ikibazo kigaragaye tugikumire hakiri kare.”

Minisitiri Francis Kaboneka yabwiye abaturage ko icyiza uyu munsi ari uko bafite ijambo rinini ku miyoborere n'ibyo bifuza gukorerwa
Minisitiri Francis Kaboneka yabwiye abaturage ko icyiza uyu munsi ari uko bafite ijambo rinini ku miyoborere n’ibyo bifuza gukorerwa

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

en_USEnglish