Tags : REB

MINEDUC ikeneye miliyari 130Frw ngo irangize ikibazo cy'ubucucike mu mashuri

*Uburezi buzahabwa ingengo y’imari ya miliyari 18Frw igenewe kubaka amashuri Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Mulindwa Samuel yabwiye Abadepite ko ikibazo cy’ubucucikike mu mashuri gihangayikishije kuko kiri mu bidindiza ireme ry’uburezi, ariko ngo kiracyakomeza kuko kugikemura bisaba amafaranga menshi cyane kandi ntayahari. Ngo kugira ngo gikemuke byasaba miliyari 130 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari igiye […]Irambuye

REB yasabwe kwerekana irengero rya mudasobwa 10 100 zishyuwe miliyari

Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) kuri uyu wa gatanu basabye abayobozi b’Ikigo gishinzwe Uburezi (REB) kugaragaraza irengero rya mudasobwa 10 110 zifite agaciro ka miliyari 2,1Frw zishyuriwe ariko zo ntibazihabwe.  Ni ikibazo cyagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta muri raporo ye ya 2017/2017. Aho iki kigo gishinzwe guteza imbere uburezi […]Irambuye

Rwanda: 24% by’abana nibo basoma rimwe mu kwezi…Kutarya ni imwe

*Abana 18% n’ababyeyi/abarezi 41% barya rimwe ku munsi, *Ababyeyi 68% ngo ikibazo ni ukubura umwanya, *Abana 5% ni bo batunga udutabo tw’Ikinyarwanda, 6% bakabasha kugera ku masomero. Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango urengera abana, Save The Children ku muco wo gusoma mu Rwanda bugaragaza ko abana 24% ari bo bashobora gusoma nibura rimwe mu kwezi. Ubu bushakashatsi […]Irambuye

2015/16: i Nyagatare abarimu 129 bahembwaga ari baringa…REB iti “ni

*Gasana ati “ N’ubu akarere ntikarasobanura ngo wenda uyu mwarimu yitabye Imana,…” *Ngo REB yasanze hari abarimu 67 bahawe akazi basanga imyanya yabo irimo abandi, *Meyor na we ngo yabimenye abibwiwe na REB, *REB ivuga ko itaratahura intandaro yabyo gusa ngo nta ruhare yabigizemo… Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) bwitabye Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho […]Irambuye

Nyagatare: Bashyize inyungu zabo imbere uburezi babushyira mu rwobo

*Hari abahembwaga ari baringa, abahemberwaga niveau badafite n’abahemberwa aho badakora, *Ngo ibibazo birimo ushatse kubirandurira rimwe byatuma uburezi buhagarara muri aka karere, *Abarimu benshi bakora nta byangombwa kuko ngo kubona akazi yari ruswa y’ibihumbi 200 na 300, *Ngo no mu tundi turere bakwiriye kureba ko ishyamba ari ryeru. Akarere ka Nyagatare kagaragara muri  raporo y’ibikorwa […]Irambuye

Ikizamini cya ‘Electrical drawing’ cyari gukorwa ku wa gatanu, cyakopewe

Hari amakuru yemeza ko ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyi-ngiro (WDA) bwafashe umwanzuro wo guhindura ku rwego rw’igihugu, ikizamini cy’isomo rya ‘Electrical drawing’ cyari kuzakorwa ejo ku wa gatanu, nyuma yo kumenya ko hari umunyeshuri cyangwa umwarimu mu Karere ka Gakenke waba yabonye akanagumana ‘kopi’ yacyo. Uyu munyeshuri cyangwa umurezi utaramenyakana, abaye ari […]Irambuye

Abafite ubugufi bukabije barasaba kwitabwaho kuko ngo na bo barashoboye

Buntubwimana Marie Appoline uyobora umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije (Rwanda Union of Little People) yabwiye Umuseke ko imwe mu mbogamizi bahura na zo ari uko hari igihe abagize amahirwe yo kwiga bamburwa impapuro bakoreragaho ikizamini batarangije bitewe n’uko kugira intoki ngufi bibagora gufata ikaramu, ntibabashe kwandika bihutu. Aba bamburwa impapuro z’ibizamini batarangije ngo bituma […]Irambuye

REB yashoboraga gukora ibirenzeho igacunga neza za miliyari za Leta

*Abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, banenzwe ko kudakurikirana neza abakozi byatumye imari ya Leta icungwa nabi, *Gahunda ya One Laptop per Child yatanzweho miliyari 35, ariko ntiyagenze uko Leta yabyifuzaga, *REB iyobowe na Gasana Janvier ubu ngo igiye gusubira ku murongo. Kuri uyu wa gatatu mu gitondo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (Rwanda Education Board, REB) cyitabye […]Irambuye

Karongi: Nyamugwagwa aho abana bigiraga mu kagari no mu rusengero

Ku ishuri ribanza rya Nyamugwaagwa mu kagari ka Nyamugwaagwa Umurenge wa Ruganda mu karere ka Karongi, muri iki cyumweru hatashywe ibyumba bitandatu by’amashuri mashya yubatswe ku bufatanye bw’akarere n’ingabo z’u Rwanda zavuye ku rugerero (RDF/Reserve Force). Aha abanyeshuri 116 bigiraga mu rusengero rwa EPR naho 74 bakigira mu biro by’akagali, ubuyobozi bw’ikigo burashima iki gikorwa […]Irambuye

Gicumbi: Umwarimu watse inguzanyo agatoroka hafatirwa umushahara w’uwamwishingiye

Mu Karere ka Gicumbi abarimu baratabaza, bavuga ko imishahara yabo ikunze gufatirwa biturutse ku nguzanyo ya magirirane, aho batangaza ko iki kibazo giteye impungenge, bifuza ko ubuyobozi bwa Koperative, Umwarimu Sacco n’inzego bwite za Leta  bafatanya mu gushaka umuti. Uwavuze mu ijwi ry’uhagarariye Abarezi mu karere ka Gicumbi ku Munsi wahariwe Mwarimu ku Isi hose, […]Irambuye

en_USEnglish