Tags : REB

Ngoma/Rukira: Umunyeshuri wigaga mu wa kane secondaire yishwe n’agafuniko k’ikaramu

Mu murenge wa Murama kuri uyu wa kabiri  tariki 04.10 2016 (15h5min) mu Kigo cy’Ishuri cya E.P Rukira Umunyeshuri witwa Batamuriza Jeannine, w’imyaka 13, wigaga P4 yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, nyuma yo kumira agapfundikizo k’ikaramu. Batamuriza Jeannine akomoka mu murenge wa Rukira mu kagari ka Buriba se yitwa Hategekimana Petero, nyina ni Nyirabagenzi Jeannette. […]Irambuye

Burera: Kuri G.S Kirambo si ngombwa ko umunyeshuri wese azatunga

Abanyeshuri n’abarezi ku ishuri ryisumbuye rya Kirambo bemeza ko kuba umunyeshuri wese yatunga telefoni bishobora guteza ikibazo, haba mu myitwarire ye n’imikoreshereze yayo, ariko kuri iki kigo hashyizweho telefoni rusange aho umunyeshuri avugana n’ababyeyi be igihe biri ngombwa kandi agatelefona abashinzwe imyitwarire ye bamwumva. Ku ruhande rw’abanyeshuri ngo iyi telefoni yarabafashije kuko ntibakibirukana kubera ko […]Irambuye

Burera: Kwigira kuri mudasobwa byafashije abana biga ku ishuri ribanza

 Nyuma y’imyaka itandatu ishize ishuri ribanza rya Kirambo riri mu karere ka Burera mu cyaro cya kure, rigejejweho gahunda ya mudasobwa kuri buri mwana (One Laptop per Child), abarimu bavuga ko iyi gahunda yazamuye imyumvire y’abana kuburyo idatandunye n’iy’abo mu mujyi, n’ubwo modem ibafasha kwiga Icyongereza n’ibindi igiye kumara amezi umunani idakora. Umulisa Claudine umwarimu […]Irambuye

Statut yihariye ya mwalimu igiye gutuma nawe azajya azamuka mu

Rulindo – Kuri uyu wa kabiri ubwo  yatangizaga amahugurwa y’abalimu bashinzwe guhugura abandi mu bijyanye no kwigisha mu rurimi rw’icyongereza nk’ururimi rwigishwamo amasomo yose, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) yabwiye abalimu ko status yihariye y’abalimu yamaze gusohoka igiye  gutuma mwalimu amera nk’abandi bakozi ba Leta mu kuzamurwa mu ntera no mu mushara hashingiwe […]Irambuye

Ikoranabuhanga mu guca burundu ‘Gutekinika’ imibare y’ibibera mu mashuri

*Iri Koranabuhanga ryitezweho kugabanya umubare w’abana bata ishuri, *Amakuru y’ibitagenda mu bigo by’amashuri azajya ahita amenyekana, bikurikiranwe. Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Gasana Janvier avuga ko uburyo bushya bw’ikoranabuhanga rikoresha ‘Tablet’ mu gukora igenzura mu bigo by’amashuri buzarandura ikibazo cy’imibare inyuranye n’ukuri yajyaga itangwa mu burezi, ndetse ko buzanagabanya umubare w’abana bata ishuri kuko […]Irambuye

Rusizi: Ideni rya Miliyoni 4, 5 ryahagaritse ibizamini by’isuzumabumenyi ku

Amadeni menshi akomeza kubangamira imikoreshereze y’ibizamini bitegura abana basoza amashuri abanza n’ayisumbuye aho aba bana bagaragaza impungenge z’uko bashobora gutsindwa ibizamini bya Leta nk’uko bamwe babitangarije Umuseke. Akarere ka Rusizi kavuga ko mu bushobozi bwose ibi bizamini by’isuzumabumenyi bigomba kuba, mu rwego rwo kwanga kuzasubira inyuma mu gutsindisha. Umwe mu bana wiga mu kigo cya […]Irambuye

Rusizi: Abana 520 bigira muri Shitingi abandi bigira mu rusengero

Kuba hari abana baretse ishuri ngo ni uko haba hari ababangamirwaga n’ubucucike bukabije mu bigo bigagaho bwatumaga batagira ubumenyi buhagije  nk’uko bamwe mu bana baganiriye n’umuseke babivuze. Umwana umwe wiga mu bigo bifite iki kibazo avuga ko babangamiwe n’ubucucike. Ati: “Mwakwiga muri 130 mu gashuri kangana gutya (icyumba gito) ukavuga ko wazamenya iki?” Ibigo byinshi […]Irambuye

Club zinyuranye mu mashuri zafasha mu kongerera abanyeshuri uburere n’ubumenyi

Umuyobozi wungirije w’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi ushinzwe imfashanyigisho Dr. Joyce Musabe yashimiye abanyeshuri bo muri Glory Secondary School bashinze Club yigisha iby’ubuyobozi (Leadership) kuko ngo iyi Club ifasha mu kubaka abayobozi b’ejo hazaza. Ni mu nyigisho yari yagiye guha abanyeshuri baba muri Club yigisha ibijyanye n’ubuyobozi yitwa ‘The Rwanda we Want’, aho yabigishije ku […]Irambuye

Mwarimu yubatse ‘etage’ ifite agaciro ka milioni 400

*Agira inama abandi barimu guhera kuri duke bahembwa Mbaguririki Celestin ni umugabo utuye i Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, yahoze ari umwarimu mu mashuli yisumbuye, ubu arikorera. Yabashije kubaka inzu igeretse, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 400. Ari umwarimu, avuga ko gukorana n’ibigo by’imali ari byo byatumye agera aho ageze ubu. Avuga ko umushahara wa […]Irambuye

Ngoma: Abana bataye ishuri barasaba ubufasha ngo barisubiremo

Bamwe mu bana bo mu Murenge wa Karembo, Akarere ka Ngoma bataye ishuri ngo kubera ubukene bwugarije imiryango yabo, baravuga ko babonye ubufasha basubira mu ishuri kuko ngo batanejejwe no kurinda imirima y’umuceri bamwe barimo. Benshi mu bana bo mu Murenge wa Karembo baganiriye n’UM– USEKE, bibera mu mirimo yo kurinda imirima y’umuceri. Uwitwa Mugenzi […]Irambuye

en_USEnglish