Digiqole ad

Rwanda: 24% by’abana nibo basoma rimwe mu kwezi…Kutarya ni imwe mu mpamvu

 Rwanda: 24% by’abana nibo basoma rimwe mu kwezi…Kutarya ni imwe mu mpamvu

*Abana 18% n’ababyeyi/abarezi 41% barya rimwe ku munsi,
*Ababyeyi 68% ngo ikibazo ni ukubura umwanya,
*Abana 5% ni bo batunga udutabo tw’Ikinyarwanda, 6% bakabasha kugera ku masomero.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango urengera abana, Save The Children ku muco wo gusoma mu Rwanda bugaragaza ko abana 24% ari bo bashobora gusoma nibura rimwe mu kwezi. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ikibazo cyo kubona amafunguro kiri mu bituma abantu batagira inyota yo gusoma kuko abana 18% n’ababyeyi cyangwa abarezi 41% barya rimwe ku munsi.

Umuco wo gusoma mu Rwanda uracyari hasi cyane
Umuco wo gusoma mu Rwanda uracyari hasi cyane

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bana 2 600 bari hagati y’imyaka 6-13, ababyeyi 2 600, abayobozi b’ibigo 209 n’ababyeyi bari mu nteko rusange ya komite y’ababyeyi b’amashuri 419.

Bwagaragaje ko abana 24% gusa ari bo bashobora gufata igitabo bakitoza gusoma nibura rimwe mu kwezi, mu gihe abashobora gusoma rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru ari 27%.

Abashobora gusoma kuva ku minsi 3-5 mu cyumweru bakaba 34% naho abashobora gusoma iminsi 6 cyangwa 7 mu cyumweru ni 15%.

Bugaragaza kandi ko abana 23% b’abakobwa na 19 b’abahungu batigeze bagerageza na rimwe kwitoza gusoma igitabo mu gihe bari iwabo mu rugo.

Ubu bushakashatsi bwakozwe mu mushinga wiswe ‘Mureke Dusome’ bwanagaragaje ibibazo bituma umuco wo gusoma ukomeza gucumbagira mu Rwanda. Bugaragaza ko ikibazo cy’amafunguro kiri mu bishobora gutuma abana batagira umwete wo gusoma.

Bugaragaza ko abana 2% babona bigoronye ifunguro rimwe ku munsi, mu gihe ababasha kuribona neza ari 18%, ababasha kurya kabiri ku munsi bakaba 69%, naho ababasha kurya gatatu ku munsi (ubundi ni byo bikwiye) bakaba 12%.

Monique Abimpaye ushinzwe ubushakashatsi muri Save the Children avuga ko umwana wariye n’utariye badashobora kunyoterwa kimwe no kwitoza gusoma.

Ati “Twasanze abana barya nk’inshuro ebyiri ari bo banitoza kurushaho mu bijyanye no gusoma kurusha ba bana barya rimwe cyangwa ntibanarye[…]ntabwo yaba atekereza ko mu nda nta kirimo ngo anatekereze gufata igitabo ngo asome.”

Bwanagaragaje ko ababyeyi 68% biyemerera ko batabona umwanya wo gutoza abana babo gusoma mu gihe abana 48% na bo bavuga ko ababyeyi babo batabaha uyu mwanya.

Ikibazo cy’ubujiji na cyo cyagaragaye muri ubu bushakatsi, abayobozo b’ibigo bakigaragaza ku gipimo cya 68%, abagize komite y’ababyeyi b’ishuri ikigaraza kuri 52% mu gihe ababyeyi bo bagishyira ku 24% naho abana bakakerekana ku 10%.

Mu bindi bibazo bituma gusoma bikomeje gucumbagira, harimo ubukene bugaragazwa n’abagize kominite y’ababyeyi b’ishuri kuri 48%.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragaza ubukene nk’ikibazo kuri 33%, ababyeyi bakavuga kuri 22% mu gihe abana babugaragaza nk’inzitizi ku kigero cya 7%.

Dr Marie Christine Gasingirwa ushinzwe ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Uburezi avuga ko igisubizo cy’uyu muco wo kudasoma kizaturuka mu bushake bwa buri wese.

Ati «Ni bande baziga gusoma? [yibazaga] ni twese, kandi batangira ryari, nk’uko uzi tuvuga ngo inkoni igororwa ikiri nto, no gusoma ni ugutangira kare, uko wigisha utangira mu kiburamwaka bitandukanye n’uko wigisha uri muri kaminuza. »

Uyu muyobozi muri MINEDUC unagaruka ku ruhare rw’inzego za Leta mu guteza imbere umuco wo gusoma avuga ko izi nzego ziriho zikora ibisabwa byose kugira ngo gusoma bitere imbere.

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibyo gusoma bakunze kuvuga ko ikibazo kitareberwa gusa ku basomyi kuko n’ibyo basoma na byo bidahagije.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abanditsi b’ibitabo mu Rwanda, Twagiramungu Vincent avuga ko ikibazo atari ibitabo byo gusoma ahubwo ko abashinzwe gufasha abasomyi nk’abarimu bo mu mashuri abanza na bo bari mu batuma gusoma bikomeza gucumbagira.

Ati «Hari n’ibitabo Leta igura bakabijyana mu mashuri, byagerayo aho kugira ngo abarimu babihe abanyeshuri ugasanga bifungiranye mu makarito babizanye. Ntabwo ikibazo ari ibitabo bike, n’ibihari ntibikoreshwa. »

Uyu mushinga wa ‘Mureke Dusome’ ugamije gukangurira Abanyarwanda gusoma, watangiye muri 2016 uzarangira muri 2020. Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzajya bunanyuzwa mu biganiro by’umugoroba w’ababyeyi no mu biganiro bikorwa nyuma y’umuganda w’ukwezi.

Monique Abimpaye wo muri Save The Children avuga ko umwana wariye n'utariye batanyoterwa kimwe no gusoma
Monique Abimpaye wo muri Save The Children avuga ko umwana wariye n’utariye batanyoterwa kimwe no gusoma
Dr Marie Christine Gasingirwa wo muri MINEDUC avuga ko guteza imbere umuco wo gusoma bireba buri wese
Dr Marie Christine Gasingirwa wo muri MINEDUC avuga ko guteza imbere umuco wo gusoma bireba buri wese
Twagiramungu Vincent uyobora ihuriro ry'abanditsi avuga ko abarimu badaha ibitabo abanyeshuri bigisha
Twagiramungu Vincent uyobora ihuriro ry’abanditsi avuga ko abarimu badaha ibitabo abanyeshuri bigisha
Ubu bushakashatsi bwamurikiwe abanditsi b'ibitabo n'abandi bagira uruhare mu gusoma
Ubu bushakashatsi bwamurikiwe abanditsi b’ibitabo n’abandi bagira uruhare mu gusoma

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ubundi se wasoma utariye abanyarwanda nabanyafrika bisomera agacupa naho ibyogusoma ibitabo ubisubizaho ubikuye

  • Impamvu yo kudasoma ni uko uwo muco wo gusoma utaratwinjiramo. Ngo icyo ushaka guhisha Umunyafurika ( Umunyarwanda) ugishyira mu nyandiko. Si ikibazo cyo kurya rimwe cyangwa kabiri kuko n’abarya akarenze gatatu ku munsi ntibasoma! Ubwo umubyeyi na mwarimu baba badasoma umwana akazasoma ate? Birasaba ingamba zifatika, ariko uruhare runini ruri mu babyeyi n’abarimu mu gutoza abana babo gusoma. Naho kutarya byo simpamya ko ariyo mpamvu yo kudasoma, cyakora utariye nta n’ikindi wakora uretse no gusama. Impamvu yo kudasoma muyishakire ahandi.

  • Gusoma no kutarya mubihuza mute? None se abarya 3 ku munsi bo barasoma? Mbega analysis bantu mwe?

Comments are closed.

en_USEnglish